Ubugingo bw’iteka ku wemera Yezu Kirisitu

Inyigisho yo ku wa kane w’icya III cya Pasika/A, 30/04/2020

Amasomo: Intu 8,26-40; Zab 66 (65), 8-9.16-17.20; Yohani 6,44-51

“NTAWE USHOBORA KUNGERAHO ATABHAWE NA DATA”

Yezu naganze iteka.

Yezu nyuma yo gukora igitangaza cyo kugaburira abantu ibihumbi bitanu, rubanda rwamubonyemo umuhanuzi ukomeye, maze rutangira kumuhombokaho aho rwumvise ko yageze hose. Bari bafite inyota yo kumutega amatwi kuko bari nk’ intama zitagira umushumba kandi akabigisha binyuranye n’iby’abandi bigisha, kuko bari baranyuzwe n’inyigisho ze. Ariko na none benshi bari babonye icyo gitangaza, basanze bamukurikiye ari hehe n’inzara. Bityo bakamushakisha uruhindu aho yaba ari hose n’abigishwa be.

1.Inyota yo kumenya

Bavandimwe biratwereka, inyota yo kumenya Imana, rubanda yari ifite ariko igaherekezwa n’inzara y’umubiri. Yezu akaba rero, ari we mugati umara inzara n’inyota. Kuko yadusigiye urwibutso rw’agatangaza mu bimenyetso bigaragarira amaso yacu, Umugati na Divayi, bihinduka ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu umubiri n’amaraso bye.

Yezu akaba ari igisubizo ku bafite inzara n’inyota yo kumenya no gutunganira Imana, kuko ari we Mugati wamanutse mu ijuru. Na ho inzara n’inyota byo mu isi tugomba gukora tutikoresheje ngo tubihashye. Kuko Imana izaduhera umugisha mi bikorwa by’amaboko yacu ari na ho dukura iryo turo duhereza Imana rivuye mu mbuto z’ingano n’iz’umuzabibu.

2.Ni nde washira inyota?

Uyu munsi Yezu yaduhishuriye ikintu gikomeye ati: “Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje”. Hano tuhasanga urufunguzo rudukingurira umuryango w’umukiro, w’icungurwa ryacu. Icya mbere ni uko byose ari impano y’Imana. Imana iradukomangira ikatugezaho urukundo rwayo, ni umugambi wayo kuri buri muntu uje kuri iyi si. Icya kabiri, ni uko uwo mugambi wayo kuri buri wese usaba igisubizo cya buri muntu. Ni ukuvuga muntu afite ubwigenge bwo kuwemera cyangwa kuwanga.

Imana ntawe ishaka gushyiraho agahato mu kuyigana. Aha rero ni ho ibera Imana ntibe umuntu, kuko muntu iyo agutegeka iyo unyuranyije na we, arabigukutira, akabigufungira, kuri we bikaba byagera n’aho akuvutsa ubuzima, upfa kunyuranya n’ibyifuzo bye gusa, agahita akugenza uko abyiyumvamo. Imana yo ntawe ishaka ko ayigana kubera agahato, ubwoba cyangwa kubera ibihano: isaba kuyisanga kubera ineza, impuhwe n’urukundo byayo.

3.Kumenya no kwihitiramo

Imana rero yahaye ubwenge muntu ngo abashe we ubwe, kumenya no kwihitiramo ikimunogeye ni na byo Yezu yatwibukije ati: “Bose baziyigishirizwa n’Imana”. Iyo wumviye ijwi ry’umutimanama wawe ari na ryo jwi ry’Imana muri buri wese bigufasha gufata umwanzuro uboneye kandi isi idashobora kugutsimburaho, kuko Nyagasani Imana aguhora hafi, akagukomeza ntugamburuzwe n’ibihe n’ababyo. Aha rero ni ho Imana yereka muntu ko ari we ubwe ugomba kwihitiramo avuga Yego cyangwa Oya mu bwisanzure, buzira agahato. Iyo rero wemeye kugira uti: “Karame Nyagasani”, ugahora uhimbajwe no kudatwarwa n’iby’isi tumaranira, tukabirwaniramo ngo ngaho tuzatuza, bikurinda kudapfukwa amaso na byo. Dore ko ntawe uzatura nk’umusozi, kandi ko nitugenda tutazabijyanaho impamba; kuko tubisiga, tukagenda uko twaje. Tuza ku isi ntacyo dupfumbaseho impamba izaduherekeza mu buzima, tukanayivaho  ntacyo tujyanye mu byo twaruhiye ku neza cyangwa ku nabi. Igiherekeza umuntu ni ibikorwa byiza byamuranze.

Nyamara iyo wumviye ijwi ry’umutima nama wo guharanira icyitwa icyiza, ukazirikana Ijambo ry’Imana twahishuriwe n’abagaragu bayo, ariko by’umwihariko inyigisho z’umwana wayo Yezu, uronka urumuri n’imbaraga bigufasha gukora ngo ubeho unabeshaho abawe kandi wanava kuri iyi si ukagabana ubugingo bw’iteka, twaronkewe na Yezu Kirisitu umucunguzi wacu. Ubwo bugingo rero bw’iteka kuburonka nta rindi banga: Ni ukwemera Imana Data kandi tukemera n’uwo yatumye. Uwumvise rero ijwi ry’ Imana kandi akemera kwigishwa agira ubugingo bw’iteka.

4.Kubona Data

Nkuko Ibyanditswe mbere y’amaza ya Yezu, nta muntu wari warigeze abona Imana. Yezu ubwe waje avuye ku Mana, ni we rukumbi wayibonye. Yaje rero kudushyikiriza iyo Nkuru nziza y’umukiro. Uhuye na Yezu aba yihuriye n’Imana Data nkuko yabibwiye intumwa ye Filipo, amusabye kubereka Se, ko biza kuba bibahagije ati: “Uwambonye aba yabonye na Data” Yh 14,9.

Ese aho tujya twibuka gushimira Yezu watwitangiye kugira ngo turonke ubugingo buhoraho? Ntitukibagirwe ko kudupfira byatubereye impamvu yo gusubizwa ubucuti ku Mana twari twaricuje kubera icyaha (kubera Imana ibirumbo), ni uko tukongera kwitwa abana bayo ikunda byimazeyo. Abana b’Imana rero ikibaranga si ikindi: ni urukundo, impuhwe, ubupfura, ubuntu n’ubumuntu bigaherekezwa no kubaha umuntu, uwo ari we wese kuko ari ikiremwa cy’Imana nkawe ubwawe. Turi ibiremwa byihariye kuko turemye mu ishusho ryayo. Bavandimwe, dusabirane kuko aha haradutsinda: Kwibagirwa kubaha mugenzi wawe uko ari kose. Uko ariho kose ni umuvandimwe wawe muhuje gupfa no gukira.

Twiboneye rero urugero mu isomo rya mbere ryadutekerereje umutware w’Umunyetiyopiya, wafataga umwanya akajya gusengera i Yeruzalemu. Namwe murebe intera iri hagati  y’igihugu cya Etiyopiya  n’icya Isiraheri, agenda ku igare rikururwa n’amafarashi. Murasanga uyu mugabo rwose yari akomeye ku kwemera kwe kandi akumvira ijwi ry’umutimanama we. Yari yaje gusengera ahantu hatagatifu, isengesho rihumuje yafashe igare rye asubira mu rugo. Ariko akagenda yisomera Ibyanditswe Bitagatifu (Igitabo cya Izayi umuhanuzi). N’ubwo bimwe atumvaga iyo byerekeza ariko yari afite amatsiko yo gusobanukirwa. Burya iyo dufite ubushake Imana ifite uburyo idusubiza ibyo twibaza.  Hano turabona ko Roho Mutagatifu yabwiye Filipo kujya gufasha uyu mutware. Filipo amwegerana icyubahiro, amuganiriza amubaza niba ibyo asoma abyumva. Na we ati: “Nabyumva nte se, ntabonye unsobanurira”. Nuko ahita asaba Filipo kumufasha gusobanukirwa n’ibyo yasomaga. Filipo na we akora umurimo wo kumumenyesha Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu. Umutware aranyurwa, ndetse amusaba kubatizwa ubwo yari arabutswe amazi. Amaze guhamya ko yemera Yezu, umwana w’Imana, Filipo yahise amubatiza. Ni uko buri wese akomeza inzira ye mu byishimo.

5.Kwihugura mu by’Imana

Aha dukwie kwibaza: ese njya mfata umwanya nkerekeza mu Ngoro y’Imana gusenga ntitaye ku rugendo n’ibyo rusaba byose? Ese nishimira kandi ngahimbazwa no gusoma Ibyanditswe Bitagatifu? Nishimira kwigishwa cyangwa kuba nasaba uwo mbona andusha ubumenyi mu by’Imana kumpugura? Batisimu ababyeyi banjye bampesheje cyangwa iyo nigiye ngahabwa imfasha kubaho nishimiye kwitwa umwana w’Imana ikunda?

Bavandimwe, nubwo turi mu bihe bidasanzwe bya Guma mu rugo, aho benshi banyotewe no kongera guhabwa umubiri wa Yezu, we mugati wamanutse mu ijuru atari  manu abayisiraheli baririye mu butayu ariko abakarenga bagapfa; twe tukaba dusonzeye umugati wo mu ijuru uko Yezu abyivugira: Ni jye mugati w’ubugingo. Nimukunde kandi mukomere ku Ijambo ry’Imana, murisome, murigotomere, mwitonde muricurure na ryo ni ifunguro rya roho zacu, rikaronkera urishyize mu ngiro ubungingo bw’iteka. Ni uko amayira nafunguka tuzasiganwe tujya mu Ngoro ye kumushimira twongere duhabwe umubiri we. Uyu mutware w’Umunyatiyopiya atubere urugero rwo gukunda gusoma no kuzikana Ijambo ry’Imana kandi igihe bishoboka cyose twitabire kujya gusingiza no gushimira Imana mu Ngoro yayo ntagatifu. Amina

Padiri Anselimi Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho