KU WA 4 W’ICYA 22 GISANZWE A, 03/09/2020
Amasomo: 1 Kor 3, 18-23; Zab 24 (23), 1-2,3-4ab,5-6; Lk 5, 1-11
Ubuhanga bw’iyi si ni iki?
Twagize amahirwe yo kubaho muri iki kinyejana cya 21. Dusoma amateka y’isi tukishimira kumenya uko byose byagiye bitera imbere. Muri iyi myaka turimo, muri rusange abantu bishimiye ibintu byinshi byavumbuwe. Hakozwe amato manini ajya kure cyane. Hakozwe igare, ipikipiki n’imodoka. Byabaye igitangaza gukora indege rutemikirere. Umuntu yakandagiye ku kwezi mu birometero ibihumbi 384 uvuye ku isi. Ubu ikoranabuhanga rigeze kure cyane. Mu myaka itarambiranye, hari abantu biteguye kujya kuri Marisi mu bilometero birenga miliyoni 78 uvuye ku isi. Ariko se ubwo buhanga muntu ageraho n’ibyo byose, bimaze iki?
Pawulo intumwa aratubwira ko ibintu byose byo ku isi n’ubuhanga bwa muntu, ari ubusazi mu maso y’Imana. Ibyo bisobanuye ko, icyangombwa mu buzima ari ukumenya Imana. Iby’Imana kandi nk’uko twabihishuriwe bigora ubwenge bwa muntu. Ni ukubera icyaha cy’inkomoko. Icyo cyago gituma muntu ajya kure y’Imana. Ibyo Imana imubwira ntabyumva. Ashaka kwihimbira ibye. N’igihe Imana yigize umuntu muri Yezu Kirisitu, muntu yaramusuzuguye. Yanamwogeyeho uburimiro amwica urupfu rubi. Izuka rya Yezu ariko, ryamurikiye ab’umutima wiyoroshya. Mu by’ukuri, urupfu n’izuka bya Kirisitu, ni byo bituma muntu yibaza ibyo arimo. Benshi mu batagatifu tuzi, bakunze kwitegereza Yezu ku musaraba umutima wabo urashenguka kubera imirasire y’Urukundo rw’uwababambiwe. Basutse amarira bahitamo gukurikira Yezu. Ubu bari mu bwami bw’Ijuru iteka ryose. Abo batagatifu barwanye intambara ikomeye. Bamwe baratotejwe baricwa bapfa batyo nk’Umucunguzi wabo. Abandi bahungiye mu butayu ngo barebe ko uyu mubiri bawuhunza ibishuko byo mu isi. Nyamara iyo mu butayu, na ho bahasanze ubushukanyi bwa Sekibi. Izo ntwari ku rugamba n’abandi bose babatijwe bakagerageza gucubya amarari ya muntu n’ubwenge bucuramye bwe, baracurukutse maze uko baguye mu cyaha icyo ari cyo cyose bagapfukamira Yezu akabakiza.
Ishyano ryo rigwira abantu bose bafite ijosi rishingaraye imbere y’Imana. Bene abo bakerensa iby’Imana. Iby’ukwemera barabinnyega. Bibwira ko bazi ubwenge. Abandi bashaka kwigarurira ibihugu mu bubasha bw’intambara. Ni ba Baratifaranga. Imitungo bayigwizaho. Barangwa no gusuzugura abakene. Ni ba Gica bica ubabangamiye wese. Abo bapfukamirwa n’abo bahindura ingaruzwamuheto. Hari n’ubwo ababatijwe benshi birengagiza Roho bahawe maze ijambo ry’abagenga b’iyi si rigapfukirana Ijambo ry’Imana rigenewe kumurikira umuntu wese uje kuri iyi si. Umutego ukomeye w’abo banyesi, haba n’ubwo abayoboye Kiliziya bawugwamo. Icyo gihe babura imbaraga zo guhumuriza intama baragijwe. Ibyo si ibya none gusa. Ni ukuva kera. N’igihe Yezu yari mu butumwa kuri iyi si, ni benshi bakomeje guhitamo kugaragira Horodi n’Umwami w’abami. Abo bagenga ni bo rubanda yabonagamo amaboko.
Hariho abantu bake bumvise inyigisho ya Yezu bahitamo kumukurikira. Twumvise mu Ivanjili uko Petero na Bene Zebedeyi basize byose bagakurikira Yezu. Ubwo ni bwo bwenge. Uri kumwe na Yezu aba afite byose. Nyuma y’agahe gato amara hano ku isi, yinjira mu ihirwe rishoraho. Ubwo ni bwo bwenge bukomoka ku Mana. Uwishimiye iby’isi akirengagiza iby’ijuru, uwo nguwo yarazingamye. Ntiyigeze akura mu gihagararo UmuremyI yari amutegerejeho. Yahisemo kugaburirwa ibindi bidatera imbaraga roho ye.
Dusabirane twese gukomera ku buhanga nyakuri Uwatubambiwe yatumenyesheje. Iby’isi tubishake kugira ngo bitubesheho hano ku isi. Tumenye ariko ko byose nta kavuro igihe cyose tutazi aho tugana n’uwo dukorera.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Gerigori wa 1, Mansuwi, Bazilisa na Sandaliyo, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana