Ubuhanga Yezu atwifuzaho ni ubuhe?

INYIGISHO YO KU WA GATANU W’ICYA XXIX, C, 25 UKWAKIRA 2019

Amasomo: Rom 7, 18-24; Z 118, 66.68.76.93-94; Lk 12, 54-59

Ubuhanga Yezu atwifuriza ni ubwo kumenya ugushaka kwe no kugukomeraho

Bavandimwe, mu gihe cy’iremwa rya byose, Imana yahanze muntu mu ishusho ryayo (Intg 1,26) maze imuha umutima ukunda, imuha ubwenge n’ubwigenge, nk’ibizamufasha gukomeza kubaho mu mugambi wayo, aho kandi ni na ho honyine muntu yari gukomora ya mahirwe arambye duhora twifuza ariko akenshi tukanayashakira aho atarangwa.

Iyo tubonye abantu biga bakajijuka turishima. Uko ubuvumbuzi bugenda butera imbere mu byiciro bitandukanye, ari na ko muntu agenda abona ibisubizo kuri bimwe yibazaga, bidutera gutangarira umuntu n’ubuhanga bwe, ibyo bikatunyura. Yezu Kristu mu ivanjili y’uyu munsi aratangazwa n’uko abantu ari intyoza mu by’ubumenyi bw’ikirere. Ubwo buhanga n’ubumenyi natwe turabufite yewe na kwa kundi tubikurikira ku mateleviziyo, tukabyumva ku maradiyo, usanga akenshi bihuye n’uko twabyiboneraga. Abantu ni abahanga koko, ni abavumbuzi, ariko se ubwo buhanga buratuvana he bukatujyana he?

Abantu bo mu gihe cya Yezu bari bahugijwe na byinshi, bityo ibitangaza n’ibikorwa by’urukundo Yezu yakoreraga mu maso yabo ntibibafashe kubona ko ingoma y’Imana yatashye rwagati muri bo ngo bamenye icyo bakwiye gukora, bihatire kuba abana b’Ingoma. Ngo bemere Yezu Kristu, bamwizere, bamukunde, kandi bihatire no kumuhamya.

Iri jambo rya Yezu Kristu ugaya abantu agira, ati: ‘‘Mwa ndyarya mwe ni iki gituma mudasobanukirwa n’iby’iki gihe’’ (Lk 12,56), ridufashe gusuzuma niba natwe abakristu ba none tutirangariye, tukaba tutabona ibyo Kristu akora na n’uyu munsi muri iyi si yacu, muri Kiliziya, mu buzima bwa buri muntu ku giti cye, ngo bitubere impamvu ikomeye yo kumenya icyo dukwiye gukora tumukunda, tumwemera, tumwizera kandi duterwa ishema n’uko turi abe koko. Abo Yezu yita indyarya ni twe twese ab’intyoza mu buhanga bunyuranye bw’isi ariko tutita na gato ku mugambi Imana idufiteho.

Ibi bibazo umuntu wese akwiye guhora abyibaza, umukristu we bikaba akarusho: Ndi nde? Nkomoka he? Ndagana he? Ibisubizo ntibigoye na gato kubivugisha amatama yombi ndetse gatigisimu twize ntacyo itatubwiye. Ikigoye ari na cyo cyihutirwa ni igisubizo cy’ubuhamya bw’ubuzima bwacu nk’abantu bazirikana. Koko rero turi ibiremwa bya Nyagasani, dukomoka kuri we ndetse twabishaka tutabishaka ni we tugana. Muntu akwiye guhora yibuka ko ari ikiremwa kandi ko nta na rimwe ikiremwa gishobora kubona ihumure ryuzuye n’ ibyishimo bisendereye mu kwitandukanya n’umuremyi. Umubano wacu n’Imana ukwiye guhora uduhangayikishije ku buryo twatanga byose ngo ukunde unoge kandi usugire.

Mbega ngo turaba abanyabyago! Ibyago bikomeye kuri bamwe, baba abakristu n’abatari bo, ni ukutamenya ko tutishoboye ngo tugane umuremyi wacu, adushoboze kuko we nta kimunaniye. Kamere muntu kuva ababyeyi bacu (Adamu una Eva) bacumura, ni inyantege nke, iteka ibogamira ku kibi, kikatubangukira kurusha icyiza twifuzaga gukora (Rm 7,18). Icyakora muntu wacunguwe n’amaraso ya Kristu, muntu ubeshejweho na Roho w’Imana kandi wemera kuyoborwa na we, si umunyabyago wo gutsindwa ngo aheranwe ahubwo ni utsinda muri Kristu. Inama nziza ni ukubaho muri Kristu ndeste urugero rw’imyumvire ya Pawulo Mutagatifu rukaturanga. Ni we ugira, ati: ‘‘nshobora byose muri Kristu untera imbaraga’’ (Fil 4,13). Ntafite Kristu, nzakora ibyo isi ishima, intangarire, banyite umuhanga n’intyoza, ariko nyamara mu ivanjili ya none Yezu aratwibutsa ko ibyo ntacyo byunguye.

Bavandimwe, kuri twe abakristu ni ngombwa kuzirikana ko ijambo rya Kristu twumva, ridakwiye kuba imfabusa ngo rigende ridahinduye imwe mu myitwarire yacu. Yezu Kristu aradushishikariza kwigorora n’abavandimwe inzira zikigenda ndetse akanatwibutsa ko byihutirwa cyane. Nta gitera agahinda nk’ amakimbirane aganisha mu manza za hato na hato abavandimwe, abahuje akazi, abaturanyi, abanyagihugu, abakristu, n’ibindi byiciro. Hatitawe kuri nyirabayazana muri iyo mibanire idahwitse, Yezu aturarikira kwiyunga n’abo dufitanye ibibazo kandi iryo ni ryo yobokamana ry’ukuri. Koko rero muri iyo nzira, dufite Imana ho umwigisha. Ni yo yiyunze n’abantu ikoresheje ikiguzi gikomeye cy’amaraso y’umwana wayo Yezu Kristu (2 Kor 5,19), ni urugero rwiza twahawe rwo gukora n’ibivunanye ngo dukunde dushyike ku bwiyunge.

Nyina wa Jambo w’i Kibeho adusabire kuba abakristu batega amatwi neza Umwana we, kandi bakamenya n’icyo bakwiye gukora babikesha ijambo ry’ubuzima bamwumvana.

Mwamikazi dukesha Rozari ntagatifu, udusabire.

Padiri Fraterne NAHIMANA,

Valencia/ Espanye

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho