Ubuhanga

Inyigisho yok u cyumweru cya 28, B, 10/10/2021

Amasomo: Buh 7, 7-11; Zab 90 (89); Heb 4, 12-13; Mk 10, 17-30

Bavandimwe bakristu bana b’Imana n’ubwo ntawe ugura n’Imana, ubuhanga bumeze nka rya saro ry’agaciro gakomeye ku buryo uriguyeho yatanga ibyo atunze byose kugira ngo arigure. Mu kuzirikana ku masomo Kiliziya umubyeyi wacu yaduhaye kuri iki cyumweru cya 28 Gisanzwe, turabona ko hari ababivumbuye kare. Tubanze twiyibutse ko ubuhanga bw’ukuri ari ukumenya no kubaha Imana y’ukuri n’uwo yatumye Yezu Kristu kuko ari we waduhishuriye iryo banga ku buryo bwuzuye. Salomoni rero yabimenye kare igihe ahawe kuyobora yasabye ubushishozi kugira ngo azashobore kuyobora umuryango w’Imana hanyuma ibindi bimugerekerwaho (Reba 1 Bami 3, 4-15). Salomoni ni we usenga, Twamwumvise mu isomo rya mbere, akaba urugero rw’abandi bami n’abantu bose bashakashaka ubuhanga, bakabishyiramo imbaraga zabo zose. Salomoni ni n’urugero kuri twebwe kuko yari afite byose ariko agahitamo ubuhanga buva ku Mana. Kandi koko yabaye umuhanga ku buryo yamamaye; ngo nta wamurushaga ubuhanga (1Bam 5, 9…)  na wa mwamikazi w’i Saba waje gutangarira ubuhangange bwe (1Bam 10,1-10). Naho mu Ivanjili ya none twumvishe umuntu waje yirukanka, agapfukama, akabaza Yezu Buhanga bw’Imana icyo yakora kugira ngo azagere mu bugingo bw’iteka. Uyu muntu biragaragara ko yakoze byinshi mu nzira igana Imana ariko ntiyari yanyurwa; ni yo mpamvu agishakisha kandi agashakira ahakwiye akanahakura igisubizo cy’ubuhanga nyamara mu myumvire ye akwiye kwemera kuyoborwa na Nyirubuhanga kuko afata ingoma y’Imana nk’indi mitungo, aracyafite urugendo agomba gukora, arashaka kubona ubugingo bw’iteka ku buryo bwe, arumva atabubura kuko atunze byinshi. Arabura imyumvire y’uko Ingoma y’Imana mbere na mbere ari impano duhabwa si ku mbaraga zacu, ntabwo igenerwa abumva ko ari ibitangaza; si umutungo ahubwo ni ukwiyambura imitungo, Yezu ati: “Genda ugurishe ibyo utunze byose, ubihe abakene”; we rero agenda asuherewe kuko acyiziritse ku bintu.

Kubera uko gushakashaka Imana no kwigaragaza uko ari n’umutima utaryarya,Yezu amurebanye indoro y’urukundo. Ni na ko abigirira buri wese muri twe igihe cyose duharanira ubuzima bw’iteka tukabushakashakana umutima utaryarya n’ubwo twaba abanyantege nke biri amahire ko tuzwi uko turi. Duhamagariwe rero kutizirika ku bintu ahubwo ku buhanga. Iyi ndoro ya Yezu icengera imitima, ikarangwa n’impuhwe, igasobanura ibitumvikana. Iyo Yezu amaze kureba aravuga kandi isomo rya kabiri ritubwiye ko ijambo rye ari irinyabuzima rikaba ricengera kugera aho ubwenge n’umutima bitandukanira. Ni uburyo bwo kutwibutsa ko nta n’umwe utabwirwa icyo akwiriye gukora  kandi tuzamurika ibyo twakoze byose ndetse Nyagasani atubwiza uburyo bwinshi ahubwo ni aha buri wese kugerageza kumva ibijyanye n’icyamugirira akamaro ndetse kikakagirira n’abandi. Ngo Yezu aramwitegereza yumva amukunze, ahandi ngo araranganya amaso, abwira abigishwa be ati: mbega ukuntu kuzinjira mu ngoma y’Imana biruhije ku bakungu, naho ahandi ati: ku bantu ntibishoboka ariko ku Mana birashoboka.

 Bavandimwe kuri iki cyumweru twumve ko buri wese arebwa n’iyi ndoro yuje impuhwe ya Yezu Kristu. Arakurebana impuhwe wowe mukristu wakoze byinshi mu bukristu bwawe ariko hakaba iki cyangwa kiriya utitaho, ikibi udashaka kurekura. Muri Zaburi iherekeza isoma rya mbere, abayislaheri bumvishe ko ibibazo byose bahura nabyo biterwa n’ukunangira umutima kwabo akaba ariyo mpamvu umuririmbyi w’iyi zaburi asenga asaba mu izina ry’abavandimwe be kugira umutima ushishoza kuko ariwo utuma umuntu ahirwa aho kuba ingorwa. Icyaduha natwe twese tukagira uwo mutima ushishoza ugahitamo icyiza ukanga ikibi. Yezu ararebana impuhwe abanyabyaha ariko bemera ko ari abanyabyaha, bakeneye impuhwe z’Imana. Iyo ndoro ibahamagarira kuyigarukira kuko ari yo nzira y’ihirwe. Nifurije icyumweru cy’umugisha ku bemera bose n’abashakashakana Imana umutima utaryarya.

Padiri Innocent TUYISENGE

Diocese ya Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho