“Ubujijwe gutunga umugore wa murumuna wawe” (Mk 6,18)

MUTAGATIFU YOHANI BATISITA AHORWA IMANA

Kuwa gatatu, 29/8/2018

Bavandimwe,

Uyu munsi, turahimbaza Yohani Batisita, integuza ya Nyagasani Yezu Kristu, ahorwa Imana. Turazirikana ukuntu ubuzima bwe bwose bwabereho gutegurira Nyagasani inzira. Koko Yohani Batisita ni integuza ya Nyagasani Yezu kuva mu ntangiriro kugera ku ndunduro y’ubuzima bwe. Ni integuza ya Nyagasani Yezu mu ivuka rye, mu butumwa bwe no mu rupfu. Nimucyo tumurangamire nk’intungane yemeye ko amaraso ye amenwa kubera kuba umuhamya w’ukuri.

  1. Ngo aho kuryamira ukuri waryamira ubugi bw’intorezo

Iyo tuzirikanye iyi Vanjili itubwira iby’urupfu rwa Yohani Batisita, twibuka wa mugani wa Kinyarwanda ugira uti « Aho kuryamira ukuri, waryamira ubugi bw’intorezo ». Uyu ni umugani uvuga ubutwari bw’umuntu wemera ko amaraso ye amenwa aho kugira ubwoba bwo kuvuga ukuri.  Yohani Batisita na we ni intwari. Yabaye indahemuka ku butumwa bwe kugera ku ndunduro. Yanze kuryamira ukuri. Ntiyatinya kubwira umwami Herodi, wari waracyuye Herodiya, umugore wa murumuna we Filipo, ati « Ubujijwe gutunga umugore wa murumuna wawe » (Mk 6, 18).

Herodi na Herodiya bacishije Yohani umutwe, bagira ngo bamucecekeshe, ariko ubuhamya bwe burivugira kurusha ndetse ururimi ; burivugira kandi buzakomeza kwivugira kugera ku ndunduro y’ibihe. Ni ubuhamwa bwo kudaterwa ubwoba n’abakomeye ; ni ubuhamya bwo guharanira ukuri ; ni ubuhamya bwo kurwana ku Mategeko y’Imana. Kubera guharanira ukuri, ntiyatinye gucyaha abari bari mu nzira y’ubuyobe, kabone n’ubwo bari bagambiriye kumuhitana. Yohani Batisita yanze kuryamira ukuri, apfira atyo Nyagasani Yezu Kristu, we Kuri nyakuri. None yagororewe ikamba ryo mu ijuru.

  1. Ibanga rye ryari irihe ?

Bavandimwe,

Twakwibaza tuti  « Ariko ubu butwari Yohani Batisita yabukuraga he ? Izi mbaraga zo kudatinya ibihangange byo kuri iyi si yazivomaga he ? Ibanga rye ryari irihe mu gukomera ku kuri kugera ku ndunduro ? » Nta handi Yohani Batisita yavanaga ubwo butwari, izo mbaraga n’urwo rukundo rw’ukuri hatari mu mubano wihariye yari afitanye n’Uwamuhanze, akamwitorera akiri mu nda ya nyina. Ibanga rye nta rindi ; ryari isengesho ritaretsa ryamubereye ifunguro. Ivanjili itubwira ko yiberaga mu butayu (Lk 1, 28) ; yahisemo kwibera aho mu butayu kugira ngo ahorane na Nyagasani, ahore amuteze amatwi, yigishwe na We kandi aterwe ubutwari na We. Ubwo buzima bw’isengesho kandi ntiyabwihariraga, kuko yabutozaga n’abigishwa be. Mutagatifu Luka ni we utubwira ko Yezu yigishije abigishwa be Isengesho rya « Dawe uri mu ijuru », kubera ko bari bamusabye kubigisha gusenga nk’uko Yohani Batisita yabigenzerezaga abigishwa be (reba Lk 11, 1).

  1. Mutagatifu Yohani Batisita natubere urugero

Bavandimwe,

Kuri uyu  munsi  twibukaho Yohani Batista apfira Imana, tumusabe atubere urugero tugomba gukurikiza mu buzima bwacu bw’umukristu. Niduharanire kuba indahemuka ku butore n’ubutumwa  kugera ku ndunduro. Niduharanire kuba abantu baba mu kuri, baharanira ukuri, barwana ku kuri, barwanirira ukuri. Tuzi ko ibyo bitugora ; kuko kenshi tugira ubwoba bwo kuvuga ukuri tuzi neza, ngo aha ntitwakwiteranya, ngo aha turarwana ku magara yacu. Kenshi duhitamo kuzinzitiranya ukuri, tukicekekera imbere y’inabi n’ubugome bikorerwa abavandimwe bacu. Tugira ubwoba bwo kwamagana ikibi no kugira inama abavandimwe bacu tubona neza ko bari mu nzira y’ubuyobe. Hari ubwo tuba ba mpemuke ndamuke ; ndetse tukagana inzira y’ikinyoma kugira ngo tugire abo dushimisha, cyangwa turwane ku nyungu zacu bwite.

Ntidushobora ariko kuba abahamya b’ukuri tudashinze imizi mu mubano n’Imana. Koko rero, Imana ni yo idushoboza ibyo mu maso yacu tubona bitashoboka, kuko « nta kinanira Imana » (Lk 1, 37). Imana ni yo iduha ubutwari bwo kwihanganira ingorane n’ibitotezo dushobora guterwa n’uko twavuze ukuri cyangwa n’uko twahisemo kuba indahemuka ku Mategeko yayo no ku masezerano twagiranye na Yo. Umubano wacu n’Imana ugaburirwa n’isengesho. Nka Yohani Batisita, nidukunde gusenga dutega amatwi Imana kandi tuganira na Yo. Nitubere abandi impamvu yo kugira inyota yo gukunda isengesho.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho