Ubujijwe gutunga umugore wa murumuna wawe [Inyigisho, 2013]

29 Kanama 2013: Yohani Batisita acibwa umutwe

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Amasomo: 1º. 1 Tes 3, 7-1; . Mk 6, 17-29

Yohani Batisita yaciwe umutwe, nyamara ukuri yatangarije umwami Herodi ntikwigeze gusibangana. Kugeza none Kiliziya yose irata ibigwi by’umuhanuzi mu gihe ibikorwa bibi bya Herodi bikomeje kwamaganwa. Yohani Batisita n’abandi bahanuzi b’ukuri bose, batwigisha gushira ubwoba no kurwanya ibibi bihindanya roho z’abantu.

Kubana n’Imana no kwemera ubutumwa bwayo, ni no gukutura mu gutanga ubutumwa bwumvikana kandi bugamije kumurikira abantu kugira ngo bave mu nzira z’umwijima barangwe n’ibikorwa bitanga amahoro ya KRISTU bikageza mu ijuru. Umukristu wese wemeye kubatizwa akagerekaho guhabwa Ukarisitiya agakomezwa, na we yahawe ubwo butumwa bwo kugaragariza bose aho umukiro ushingiye. Abayobozi b’amakoraniro, ni bo mbere y’abandi basabwa kumvira Roho Mutagatifu kugira ngo bikonozemo imigenderanire na Sekibi bayobore abandi nta buhumyi. Abayobozi ba Kiliziya bo, bafite inshingano zo guhora ari maso bihatira kunga ubumwe na YEZU KRISTU kugira ngo baronke imbaraga zo kumuhagararira aho batumwa hose. Ntibakwiye kureka ikibi gisagamba ngo aha biyemeje kurangwa n’ubwitonzi! Twe turi muri icyo cyiciro, dukunze kurangwa n’ubwoba tugatinda gushyikiriza abantu ijambo rikiza! Iyo turangaye, dutahwa n’ubwoba n’isoni maze isi ikinjirwamo n’imyuka irwanya ubutungane kugeza n’aho n’ababatijwe badukana amatwara y’umwijima twituramiye! Akenshi impamvu turebera tukituramira, ni ubugwari dushobora kwigiramo butuma dushaka ikuzo ry’isi aho guharanira Ikuzo ry’Imana n’Umukiro wa roho z’abantu.

Iyo Yohani Batisita aza kuba ikigwari, yari kwituramira ntiyamagane buriya busambanyi bwa Herodi. Natwe biratugora kubwira abantu ko mu izina rya YEZU ibikorwa runaka biteye ishozi. Iyo ari abanyacyubahiro bacumura, dukunze kubura imbaraga zibacyaha kabone n’aho twaba tuziranye dukorana mu nzego izi n’izi!

Yohani Batisita we, yari yaritoje gutega amatwi ugushaka kw’Imana, yaratoboye aravuga. N’ubwo yamamaje Ukuri akicwa, impanuro ye ntiyapfuye ubusa n’ubu tuyigenderaho ikadutera imbaraga zo guhanurira abari muri ibyo Herodi na Herodiya biberagamo. Abantu benshi ndetse na Herodi ubwe bemeraga amatwara ya Yohani Batisita yo kuba umuntu w’intabera kandi w’intungane. Aho ni ho dukwiye kuganisha isengesho ryacu dusabira abo YEZU KRISTU yashinze umurimo wo kumumenyekanisha mu isi ya none. Tubasabire kuba abantu b’intabera kandi b’intungane. Nibihatira kuba intabera n’intungane, inyigisho zabo zizagera ku bantu zifite uburemere bukiza. Byakomerera cyane umuntu wananiwe n’itegeko rya gatandatu kujya kwigisha abantu b’iki gihe ko ibi byose ari ibyaha bihambaye: gucyura abagore b’abandi, ubusambanyi hagati y’abitegura gushinga ingo basa n’abatangirira umushinga w’urugo kuri icyo cyaha…Kwigisha ibyakunaniye biragora, ni nko kwiha amenyo ya rubanda! N’umubyeyi mu rugo, ntashobora gutoza abana be umuco mwiza mu gihe yabandagajwe n’icyaha ku mugaragaro. Twese dusabirane, duharanire gutsinda maze dutere ibyishimo intumwa nk’uko Pawulo abigaragaza mu Banyatesaloniki biyemeje gukunda YEZU KRISTU kuruta byose.

YEZU KRISTU asingizwe, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu duhimbaza none ari bo Sabina, Vigitori na Adolufo badusabire.

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho