INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 12 GISANZWE, UMWAKA B: KU WA 20 KAMENA 2021
Amasomo
Isomo rya 1:Yobu 38, 1.8-11
Zab 107(106),21a.22a.24,25-26a.27b,28-29,30-31
Isomo rya 2: 2Kor 5, 14-17
Ivanjili : Mk4,35-41
Bakristu bavandimwe, amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru aratwereka ko Imana twemera ari Imana ishobora byose ku buryo ibiriho byose mu ijuru no mu nsi ariyo ibigenga. Mu biremwa byose biriho, ikiremwa muntu ni ikiremwa cya mbere cyahiriwe kuko muntu yaremwe mu ishusho ry’Imana no mu misusire yayo (Intang 1,26-27). Ku bw’iryo shema karemano, Imana yiyemeje kurengera Muntu. Imana yahaye Muntu ububasha bumushoboza kugenga ibindi biremwa mu izina ryayo. Impano y’ukwemera ifasha Muntu guhora yiringiye ko iyo Mana idashobora na rimwe kumutererana mu rugamba rw’ubuzima yamushyizemo ku bushake bwayo ibitewe n’urukundo rwayo rutagira umupaka.
Mu isomo rya mbere ry’uyu munsi dusanga mu gitabo cya Yobu, nyuma y’ibihe by’umunezero uvanze n’ingorane uwo Yobu yahuye nabyo mu buzima, maze akagera aho yinubira ibyago kubera ko akeka ko Imana yamutereranye , Imana iramusubiza imwibutsa ko itigeze ihinduka muri kamere yayo kuko ihora ari Imana ishobora byose kandi igakorana byose impuhwe n’ubushobozi birenze ibya Muntu . Kuba Imana ariyo yaremye inyanja ikayigenera imbibi ni kimwe mu bigaragaza ubuhangange bwayo. Aha twibuke ko mu myemerere ya kiyahudi n’abaturanyi babo mu gihe cya Yezu na mbere yaho batinyaga inyanja cyane , bakayifata nk’indiri ya Sekibi n’amashitani agomera Imana. Umwanditsi w’igitabo cya Yobu aributsa ko nyamara uko byamera kose Imana itegeka byose, byaba ibyo mu ijuru , ibyo mu nyanja , ibyo ku butaka n’iby’ikuzimu . Niyo mpamvu ntacyo Yobu akwiye kwitwaza ngo yihakane Imana kuko ariyo itanga kandi ikisubiza; ikwiye gusingizwa no gushimirwa muri byose .Ibyabaye kuri Yobu bikwiye kwigisha ibantu b’ibihe byose ko nta gikwiye kuba urwitwazo rwo guhunga Imana no kuyihakana.
Zaburi idufasha kwikiriza isomo rya mbere iradushishikariza guhora tuzirikana iyo neza y’Imana maze tukarangwa no guhora tuyishimira impuhwe zayo n’ibitangaza ikorera bene muntu. Kandi ni koko birakwiye kandi biratunganye guhora dushimira Imana kuko ibyo muntu ashobora kwishimira byose bishingiye kubyo Imana yaremye.
Dufashe nk’ingero za bimwe mu bishimisha muntu tukazisesengura mu ukuri dusanga ibyo bishoboka kuko Imana ariyo yatanze ibituma bishoboka: muri iki gihe turishimira ikoranabuhanga mu itumanaho na technologie; nyamara ubwenge muntu akoresha muri ubwo buhanga abukesha Iyamuremanye mu ishusho yayo . Tujye twibaza impamvu nta giti , nta gisimba gishobora kugenga ibindi biremwa! Ni Imana yabigennye ityo. Iryo ni ishema rya Muntu ugomba guhora ashimira Imana yamugiriye icyizere kingana gutyo. Twishimira ko twubatse amazu meza , imihanda myiza , dukora indenge , imodoka, …; nyamara ibi byose bikunda kuko tubikora dukoresheje bwa bwenge Imana yaduhaye, maze tukifashisha amazi , ubutaka, amabuye, umusenyi , umwuka n’ibindi byahanzwe n’Imana ( matière première twifashisha ngo tugere ku byiza ni Imana iyitanga). Nta gikwiye rero kutubuza gushimira Imana.
Mu Isomo rya kabiri ry’uyu munsi dusanga mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti, aratwibutsa ko urwo Rukundo ruhebuje Imana ikunda abantu, rwigaragariza by’agahebuzo muri Kristu , Umwana w’Imana nzima, usangiye kamere na Se , hamwe na Roho Mutagatifu, wapfiriye abantu ku umusaraba , akabacungura, akabunga n’Imana, akabahindura bashya :“Umuntu wese uri muri Kristu yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose bihindutse bishya.( 2Kor 5,17).
Ni bwa bubasha bw’Imana butagira ikibunanira. Ubwo bubasha bw’Imana nibwo bwashoboye no gutsinda intege nkeya za muntu , bubigirishije impuhwe n’urukundo byigaragariza muri Yezu Kristu wakirishije bene muntu urupfu n’izuka bye. Ububasha bwadukijije inkeke y’icyaha n’urupfu , bwabura bute kudukiza inkeke y’inzara , ubukene , imitingito, akarengane kava ku bantu , ubusumbane, ibyorezo nka corona virus , n’ibindi . Urukundo rwa Kristu niruduhihibikanye maze urebe ngo turatsinda kakahava tubikesha ububasha bw’Imana bukorera mu bayikunda by’ukuri. Kandi koko byose bihira abakunda Imana.
Ivanjili yanditswe na Mariko tuzirikana kuri iki cyumweru, iratwereka Yezu ushishikajwe no kubohora abantu ubutaruhuka amanywa n’ijoro. Ku manywa yiriwe yigisha imbaga y’abantu bicaye ku butaka imusozi; mu ijoro irarwana n’imiyaga y’inyanja ishaka guhungabanya abigishwa be. Ibi byiciro byose by’abantu Yezu yitangira ataruhuka, bikeneye kumenya by’ukuri Imana soko y’imbaraga n’ububasha bibeshaho muntu ubu n’iteka ryose. Kumenya Imana by’ukuri ni ukwemera ko iduhora hafi muri byose kandi tukamenya kuyihungiraho, mbere yo gutekereza ko hari ahandi hari ubushobozi buyisumba. Abigishwa bari mu bwato hamwe na Yezu nabo bagize igishuko cyo kwiringira imbaraga zabo kurusha iza Yezu , Imana turi kumwe; icyo cyabaye ikimenyetso ko ukwemera kwabo ari gukeya !
Bavandimwe , twebwe abemera bo muri iki gihe, duharanire kuba abahamya b’uko Yezu atatereranye Isi y’iki gihe . Twemere kwitanga amanywa n’ijoro twigishe bose kumenya Imana ikiza kandi ishoboye byose. Ku manywa na ninjoro tube hafi y’abantu bahangayitse kubera ibibazo binyuranye kuri iyi si ; tube hafi y’abajahajwe n’uburwayi , dutabare abashonji, dusure imfungwa, duharanire guteza imbere abakennye, duharanire kunga abafite icyo bapfa, duharanire ubutabera mu bantu , n’ibindi byose bigaragaza ko mu bukristu hari igisubizo cy’ibibazo byugarije Isi . Yezu atwigisha ko ukwemera kwacu gushobora kwimura imisozi. Nitwemere guhorana na Yezu , maze ukwemera kwacu kwimure urwango mu bantu , gusenye amacakubiri, gutsembe ubusambo n’ingeso mbi zose.
Muri uyu mwaka Papa Fransisiko yageneye Mutagatifu Yozefu umurinzi wa Kiliziya, twiyambaze uwo mutagatifu adutere umwete wo kwegurira ugushaka kwacu Imana yo mugenga wa byose. Yezu uri rwagati muri twe muri Kiliziya, by’umwihariko mu Isakaramentu ry’Ukarisitiya, nadutere imbaraga zo guhindura isi duhereye aho tuba kenshi. Muri diyoseze yacu ya Nyundo turi mu isabukuru y’imyaka makumyabiri dushoje sinodi yadufashije guhiga ko muri Yezu Kristu turi abavandimwe ba bose kuko turi Bene Imana Data wa twese uri mu ijuru, dusabe Yezu adutsindire imiyaga yose yatubuza gukomera ku ntego twiyemeje . Imana yacu yatwihaye, ikaturemana urukundo, ikaducungura muri Kristu Yezu, iragahora isingizwa , ubu n’iteka ryose . Amina. Icyumweru cyiza.
Padiri Elie HATANGIMBABAZI, umupadiri wa Diyoseze Nyundo