Ubukristu, imbuto ya Pasika yashibutse ku maraso y’abahowe Imana

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya III cya Pasika

Amasomo: Ntumw 8,26-40; Z 66 (65),8-20; Yoh 6,44-51

Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa dukomeje kuzirikanaho muri iki gihe cya Pasika, kigamije kudusangiza ku byiza Roho wa Kristu wazutse akoresha abigishwa be. By’umwihariko muri iyi minsi twumvise iby’urupfu rw’intungane umudiyakoni Sitefano. Rwaciyemo igikuba abakurikiye Kristu by’umwihariko rubatera gutatana no guhunga inkota y’abayahudi yari igamije gutsemba burundu uwakurikiye Kristu wese.

Nyamara koko burya, Imana Nyirububasha ni yo yonyine ishobora kwandika amateka mashya kandi meza ku mirongo yari igoramye! N’ubwo intumwa zatatanyijwe n’imfu za hato na hato n’itotezwa ryuje ubukana, ntizacecetse ibyiza bya Pasika. Aho bahungiraga hose, babibaga imbuto nziza z’ubukristu. Yezu koko yabivuze ukuri ubwo agize ati: mutinye abica roho, mutinye abazimya ukwemera mwifitemo, naho abica umubiri ntimukabatinye. Abicanyi bashobora kwica umukristu kanaka, ariko ntibabasha na rimwe kwica ubukristu bumurimo!

Filipo yarahizwe azira kuba yaremeye Kristu akamukurikira, akamubera intumwa. Nyamara mu ihunga rye akomeje kwera imbuto, ngaho yigishije kandi abatiza umutware w’umunyetiyopiya. Ubukristu ni imbuto ya Pasika ya Kristu yashibutse kandi yera mu maraso y’abahowe Imana. Ng’uko uko ubukristu bwageze muri Etiyopiya. Uyu wari uryohewe n’ibyahishuwe kuri Ntama w’Imana uzicwa arengana ariko akazazuka, kandi akabeshaho bose, uyu munyacyubiro yisabiye batisimu. Yemeye kubatizwa, apfana na Kristu azukana nawe maze aramukurikira na we aramwamamaza ari nako yamagana shitani n’ibyayo byose. Buri wese, yewe n’abanyamaboko (abatware n’abategetsi barimo) abishatse yahinduka, akemera Yezu agakizwa na we! Umukiro wa Kristu ugenewe bose n’ubwo abagira ubwo bwenge bwo kuwakira ari mbarwa!

Yezu yabivuze ukuri mu ivanjili: koko umuntu wese wumvise ijambo ry’Imana Data akigishwa, asanga Yezu yinjiriye kuri Batisimu, akamuhabwa muri Ukaristiya. Kuva ubwo Yezu amubera Igitambo, Ifunguro n’Inshuti babana akaramata kugera mu ijuru ibudapfa ukundi.

Nkuyemo iki muria ya masomo? Koko burya uwahuye na Yezu mu kuri ntabura na rimwe akanya ko kumwamamaza. Ese mu ngendo tugira no mu biganiro tugirana n’abo duhura henshi twibuka kubiba urumuri rw’Inkuru nziza ya Yezu nka Filipo? Hano sinifuza ko twaba nka bamwe bagenda bapfunda abandi udutabo, babemeza ko bayobye! Oya. Nibura kwirinda kwenyenyeza ikiganiro gisebya abandi cyangwa gitukana. Kwibutsa abandi ko twese turi abana b’Imana, kugenda se uvuga ishapure haba mu modoka cyangwa mu ndege, gusoma ibitabo bitagatifu bya Kiliziya…Gukundisha iby’Imana na Kiliziya inshuti zacu. Ibi byose bifasha ubikora gukura kuri roho kandi hari n’ubwo bimurikira abandi hakaboneka abajyana bahuje ibyiza. Ni byiza kumurika ukwera kwacu tukakwingingira abandi kugira ngo nabo bakire, kandi tukabikora mu cyubahiro gikwiye muntu. Ikindi kugira ngo dukure mu kwemera bidusaba kwirinda inteko z’abagiranabi, groupe mbi no kwirinda guta igihe tuvugana n’abantu ibitagira ibyo bitwungura mu mubano wacu n’Imana n’abandi. Twirinde kandi guterwa isoni-ipfunwe no kugaragaza cyangwa guhamya ukwemera kwacu haba mu mvugo, ingiro, imyambarire n’imibereho.

Yezu adufashe tumukomereho, tumukurikire kandi tumukomezemo abandi: bose bamenye ko ari we Mugenga wa byose.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho