Inyigisho yo ku ya 03 Ukwakira 2014, kuwa gatanu w’icyumweru cya 26 gisanzwe, A.
AMASOMO : Yobu 38,1-3.12-21 ;40,3-5 Zab 138,1-2.5a,7-8,9-10,13-14ab; Lk 10,13-16.
“Ubumva ni jye aba yumva; ubahinyura, ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’uwantumye!”
Bavandimwe, Nyagasani Yezu nyuma yo guha ubutumwa abigishwa mirongo irindwi na babiri, araburira Korazini na Betsayida kuko abatuye iyi migi babwiwe bihagije Inkuru Nziza ariko bakanga kwisubiraho. Yezu yahaye aba bigishwa ububasha bwo gukiza indwara z’amoko yose no kwifuriza amahoro abo batumweho. Yongeraho ko urugo rwose bazinjiramo bakabakira amahoro azabasakaraho, ariko aho batazabakira amahoro azabagarukira kandi bakazanabasigira umukungugu wasigaye mu birenge byabo. Ariko ku munsi w’urubanza Sodoma izababarirwe kurusha uwo mugi. Twasubiza amaso inyuma natwe tukareba uko twakira abadutumweho ngo batwigishe ijambo ry’Imana, ese tubakira nk’intumwa za Yezu? Aho ntiwasanga twakwibuza amahoro n’umugisha twanga kubumva no kubakira kandi izo ntumwa z’Imana zituzaniye amahoro?
Ivanjili ntagatifu iratwereka ko Korazini na Betsayida byatereye agati mu ryinyo bakanga kumva amagambo abakiza y’umwami wacu Yezu Kristu, nyamara baragize amahirwe menshi yo kubana na We. Ni abantu bakoreweho ibitangaza byinshi byashoboraga no gukiza benshi nk’abo muri Tiri no muri Sidoni, nyamara bo babibonye ntibarushya bisubiraho. Natwe ni kenshi twumva ijambo ry’Imana ariko ugasanga nta mbuto ryera muri twe. Ugasanga ritajya riduhindura na gato. Nyamara niba ari uku bimeze noneho ntikiri Korazini na Betsayida ahubwo ahari amazina y’iyi migi ndahashyira iryanjye nawe uhashyire iryawe maze turebe ko koko twe ibi Nyagasani Yezu avuga yaba atari njye cyangwa wowe aburira ngo twisubireho. Mu magambo ya Yezu si ubwambere akoresheje iyi mvugo iburira bamwe mu bumvise amagambo ye bakanga kwisubiraho; urugero iyo turebye ( soma Mt 23; Mk 12,38-40; Lk 20,45-47) tubona uburyo aburira Abigishamategeko n’Abafarizayi bagerageza kwiyerekana neza inyuma kandi imbere atari heza na busa, Yezu kandi mu kutuburira agerageza no kutubwira uko twakwitwara ngo tubarirwe mu bahire; ibyo nabyo tubibona neza mu nyigisho ze ( soma Mt 5, 1-12; Lk 6,20-26). Ibi biratwereka ko Nyagasani Yezu ashaka umukiro w’abantu bose nta n’umwe uvuyemo. Aratubwira icyiza twakora n’ikibi twareka ngo turonke ubugingo bw’iteka.
Nyagasani Yezu aradusaba kumukurikira no kumukurikiza nk’abantu twumvise Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Tugomba kwerekana neza ko ijambo rye ryatubibwemo ryeze imbuto; iz’urukundo, ukwemera n’ukuwizera byo rufunguzo nyakuri rw’irembo ry’ijuru. Inzira y’Imana ni nziza cyane kandi nta we uyinyura ngo agire icyo abura, nyamara ababi ngo nibo birobanura bijyana mu rupfu. Kuko n’intungane iyo iramutse iretse ubutungane bwayo irapfa ( soma Ezk 18,25). Nyamara iyo ikomeje inzira nziza y’ubutungane irabihemberwa maze ikabona kandi ikagira uruhare ku bugingo bw’iteka. Ubutungane ntibutana no guca bugufi kandi igihe uwari intungane akoze icyaha na we aagomba kwambara ibigunira akisiga ivu maze Imana ikamubona nk’umwana wayo. Iyo Nyagasani Yezu anenga uyu mugi wa Kafarinawumu ni ukubera uburyo yawukoreyemo ibitangaza byinshi, akahatangira inyigisho z’akataraboneka, ariko nabo bakanga kwisubiraho bikamubabaza. Nyagasani aratubuza umugenzo mubi wo kwikuza, aranenga Kafarnawumu itegereje kuzakuzwa kugera mu bicu. Nyagasani Yezu ni we ugira ati “uzicisha bugufi azakuzwa naho uzikuza agacishwa bugufi”(soma Mt 18,1-5). Uku gucishwa bugufi si gusa kuri Kafarinawumu itegereje gukuzwa kugera ku bicu, ahubwo ni narwo rupfu rw’intungane yaretse ubutungane bwayo n’urw’udashaka kwisubiraho ngo yemere Imana.
Kwemera, kwizera no gukunda Nyagasani Imana bihera ku kumva neza abo yatumye; abo ni abasimbura b’intumwa (Abepiskopi n’Abapadiri). Abo ni bo batwigisha Inkuru Nziza kandi ni nabo badutagatifurisha amasakaramentu byo bimenyetso bitagatifu Kristu akoresha ngo adutagatifuze muri Kiliziya ye. Bafite ubutumwa bwo kutwigisha, kutuyobora no kudutagatifuza bagirira Ingoma y’Imana. Uhinyura aba basimbura b’intumwa aba ahinyuye Yezu Kristu n’uwamutumye Imana Data. Bavandimwe, Nyagasani Imana arabwira intungane yayo Yobu ko uburyo yagerageje kuyinubira atari byiza kuko ibyo yahanze byose we ntiyari ahari, nyamara Yobu ararangiza asubiza neza Uhoraho avuga ko yakinaga mu bikomeye, areba igihe yahereye avuga asanga yaravuze menshi y’ubusa kandi ashimishwa niko guca bugufi asaba Imana imbabazi agira ati: “sinzongera! Uyu mugenzo mwiza wo kwemera icyaha twakoreye Nyagasani kandi tukamwikubita imbere tumusaba imbabazi nituwugire uwacu kandi ni ingirakamaro. Utuma tugira uruhare ku rukundo rwa Kristu We wicishije bugufi akemera no gupfa apfiriye ndetse ku musaraba (soma Fil 2,8).
Muri uku kwezi kw’Ukwakira kwahariwe Rozari ntagatifu tuzirikana amabanga akomeye y’Umubyeyi Bikira Mariya, mbifurije gukomeza kumukomeraho no kumutabaza tumwambaza kenshi ngo aduhakirwe kuri Yezu kugira ngo yego Ye natwe tuyigire iyacu kandi turonkere Ingabire mu masengesho Ye!
Mwamikazi wa Rozari udusabire!
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Mwayiteguriwe na Padiri Thaddée NKURUNZIZA,
Paruwasi Kibingo