Ubumwe buturuka kuri Nyagasani Yezu

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 7 cya Pasika, ku wa 19 Gicurasi 2015

AMASOMO : Intu 20,17-27 ; Zab 67,10-11,20-21; Yn 17,1-11a.

Nyagasani Imana Data yakunze abantu, ndetse abakunda byimazeyo kugeza n’aho atwoherereza Umwana We Yezu Kristu kugira ngo umwemera wese atazacibwa ahubwo agire ubugingo bw’iteka. Yezu Kristu uyu munsi ashimishijwe no gusabira abe ubumwe kuko babanye neza akiri mu nsi. We aziko Imana ifite ikuzo, ariko arasaba ngo ikomeze yiheshe ikuzo maze bose babone ko Mwana yakomotse ku Mana Data kandi ko na We afite ububasha bukomoka kuri Yo. Ububasha Nyagasani Yezu Kristu akoresha bukomoka ku Mana Data kuko We yunze ubumwe nayo, Yezu Kristu Umwami wavuye mu ijuru, yishimiye kongera gusubirayo kugira ngo akomeze aganze mu ikuzo yahoranye akiri kumwe na Data. Yezu atwifuriza twese abamwemeye kugira ibyishimo byo kubana nawe mu Ngoma y’ijuru aho aganje mu ikuzo.

Ibi byishimo byo kubana na Kristu mu Ngoma y’ijuru bituruka mbere na mbere ku kumumenya no kumenya uwamutumye, Imana Data. Kugira inyota yo kumenya Imana ubwabyo bitanga amahoro y’umutima, amahoro isi idashobora gutanga ahubwo ni amahoro atangwa n’Imana kandi amahoro yuzuye. Uwamenye Imana rero aba yuzuye amahoro n’ibyishimo, bimwe isi idashobora gutanga. Iyo twunze ubumwe, tugakora icyiza kandi tukacyihambiraho nkuko Nyagasani Yezu abidusaba, ntacyo tubura ahubwo turonka ingabire zose zigenewe abakoze icyo Imana ishaka. Imana yimenyekanishije mu Mwana wayo Yezu Kristu, nuko abamumenye bose baronka umurage mwiza w’ubugingo bw’iteka.

Nyagasani Yezu azi uko kuba mu nsi bigoye, none igihe cye cyo gusanga Se kigeze, asabira abe ngo bakomeze bakomere ku ibanga bahawe kandi bamenye. Nyagasani arasabira abamwemeye, babanye ngo bakomere kandi bakomezwe n’ububasha bw’Imana. Aba ni ab’Imana kuko bayimenye, bakabana nayo kandi nabo ubwabo bakagira ibyishimo byo kwirekurira rwose mu Mana Umubyeyi wa twese.

Intumwa zakomeje umurimo wa Yezu Kristu

Iyo twumvise ishyaka n’umurava byarangaga Intumwa, tukumva uburyo Pawulo Mutagatifu yakoraga ingendo nyinshi yamamaza ijambo ry’Imana, bitwereka ko bari abantu badasanzwe. Ibi bikajyana n’ubutumwa bari barahawe na Nyagasani Yezu kandi nawe akabyuzuriza mu isesekara ry’Umuhoza Roho Mutagatifu yari yarabasezeranyije, maze nabo si ukuvuga ibyiza bya Nyagasani n’umutsindo we karahava. Uyu munsi twumvise Intumwa Pawulo Mutagatifu azenguruka intara ku y’indi ayobowe na Roho Mutagatifu, hadashobora kugira igikangisho na kimwe kimukanga, ahubwo kuri we icyari amagorwa kigahinduka uburyo bwo kumvikanisha ineza ya Nyagasani Yezu. Amagorwa y’ibitotezo kuri Pawulo mutagatifu nta cyo bivuze, icy’ingenzi ni ukurangiza ubutumwa ashinzwe. Icyangombwa ni ukurangiza isiganwa rye n’umurimo Nyagasani Yezu yamushinze wo guhamya Inkuru Nziza y’ineza Imana igirira abantu. Twese ababatijwe, tugakomezwa twahawe natwe ingabire ikomeye yo kuvuga iyi Nkuru Nziza ya Nyagasani. Ese tujya twibuka ko ari inshingano twahawe na Nyagasani ? Ntibikwiye rwose ko umuntu uvuga ijambo ry’Imana yagenda yikandagira kubera gutinya amaso y’abantu cyangwa atinya abamugirira nabi, ahubwo dusabe imbaraga kugira ngo abana b’Imana n’abogeza Ivanjili bakomeze bagwire ku isi hose kandi tujye twibuka gusabira abazira kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu n’abazira kwitwa abakristu. Twe abumvise ijambo rya Nyagasani turamenye ntituzirahurireho amakara twanga gukurikira no kumva uwo twabwiwe. Kuko nk’uko Pawulo abitubwira nitwe tuzibarizwa ibyacu naho abatubwira ni abere b’amaraso yacu. Icyo abatwigisha batwifuzaho ni ukugira ibyishimo bivuye ku kumenya Imana n’uwo yatumye Yezu Kristu .

Roho Mutagatifu, Umuhoza twese dutegereje ku munsi wa Pentekosti nitumutegurire imitima yicujije maze aze atubwire ibyo Yezu yatwigishije byose, anakomeze ahugure ubwenge bwacu!

Nyagasani Yezu nabane namwe! Mukomeze mugire Pasika nziza!

Padiri Thaddée NKURUNZIZA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho