Ubuntu bw´Imana ni bwo soko y´ibyishimo.

Inyigisho yo ku wa 19 Ukuboza 2016, Iminsi ibanziriza Noheli.

Abac 13,2-7.24-25b;Zab 71; Lk1,5-25.

Bakristu bavandimwe Yezu  Kristu akuzwe iteka ryose. Uyu munsi turumva ukuntu umwana uvutse aba ari impano y´Imana kandi ubuntu bwayo bukaba ari bwo soko y´ibyishimo byacu.

Umwana  uvutse aba ari impano y´Imana: 

Yohani Umubatiza ni we wa nyuma mu rutonde  rw´abana Bibiliya itubwira bavutse  ku babyeyi bari ingumba cyangwa se bageze mu za bukuru nk´impano y´Uhoraho. Dufite ingero zimwe z´ababyeyi Bibiliya iduha babyaye bageze mu za bukuru: Sara, umufasha wa Aburahamu akaba nyina wa Izaki; Ana, nyina w´umuhanuzi Samweli; Umugore  wa Manoaj akaba nyina wa Samusoni nk´uko isomo rya mbere ribitubwira. Aba bose tumaze kuvuga n´abana bagiye bavuka ku bw´ubuntu bw´Uhoraho. Yohani Batisita rero akaba na we ari umwana wavutse ku babyeyi, Elizabeti na Zakariya, bari bageze mu za bukuru nk´impano y´Uhoraho, Imana ya Israheli. Muri rusange ukuvuka kwa Yohani n´ikimenyetso cy´uko imbere y´Imana nta kidashoboka; n´ikimenyetso cy´urukundo Imana ikunda muntu.  Mu ntege nke za muntu, Imana iratwereka uburyo idukunda bitagereranywa maze ikaduha uje gutegurira amayira Umucunguzi w´abantu. Bityo nitumenye ko niba Imana idukunda atari ukubera  ubutungane bwacu, ahubwo ari ukubera impuhwe n´urukundo idufitiye kuva yaturema,  kuko Imana ni urukundo.

Ubuntu bw´Imana ni bwo soko y´ibyishimo byacu:

Imana igira ubuntu ariko ikeneye ko tuyiha ikaze mu mitima yacu. Ikeneye ko tugira kandi tukuzura ukwemera n´ibyishimo nyabyo byo kwizera muri Yo. Ntabwo tugomba kujijinganya cyangwa guta icyizere ku Mana, n´ubwo akenshi tugomba gutegereza ubutarambirwa nka Zakariya na Elizabeti ubuzima bwose cyangwa mu gihe runaka. Urukundo rwayo n´igisubizo cyayo biratinda ariko ntibihera. Uyu mwana Yohani, nk´uko Ivanjiri ibivuga aje ” kuzatera ibyishimo n´umunezero , kandi benshi bazanezezwa n´ivuka rye, kuko azaba umu-ntu ukomeye  mu maso ya Nyagasani. Azagarura abana benshi ba Israheli Kuri Nyagasani Imana yabo, kandi azagenda imbere y ´Imana arangwa n´umutima w´ubishishozi nka Eliya, agira ngo yunge ababyeyi n´abana babo, no kugirango ab´ibigande abagire intungane, maze ategurire atyo Nyagasani umuryango umutunganiye”(Lk 1,16-17). Iyi rero ikaba ari inkuru Nziza Kuri muntu. Yohani Batisita  akaba  ari itara ryaka, rimurika, ariko mu gihe gito kuko itara rihoraho rizaza nyuma, ariryo Yezu Kristu Umukiza n´Umucunguzi w´abantu bose.

Nimucyo twihane rero kandi duharanire ubutungane ubudahwema, dukurikize ubutabera kuko umukiro wacu wegereje, umukiza wacu agiye kutuvukira. Ibi nibyo bizatuma dutanga ubuhamya n´urugero, ibikorwa -ngiro- biranga ukwemera kwacu n´imyitwarire yacu mu nzira turimo, tugana Yezu Kristu.

Dusabe ukwemera guhamye, ukwizera , urukundo n´amahoro biganze mu mitima yacu. Yezu Mutabazi wavukiye kudukiza dukomeze tukugane ubudacogora ku bwa Roho Mutagatifu.Bikira Mariya Mubyeyi wadusuye Kibeho ugume utubumbatire maze iyi minsi ya Adiventi isigaye itubere igihe cyo guhinduka nyakuri kandi twemere Ubutatu Butagatifu. Amen.

Padiri Emmanuel MISAGO.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho