Ubuntu Nyagasani yatugiriye rwose tuzabumwitura dute ?

Inyigisho yo ku wa gatatu, tariki ya 31 Ukuboza 2014

Isomo rya mbere : 1 Yh 2, 18-21 ; Ivanjiri : Yh 1, 1-18

Bavandimwe,

Mukomeze kugira ibyishimo n’amahoro bya Noheli.

Uyu munsi tugeze ku musozo w’umwaka w’2014. Dushimire Imana yaturinze muri uyu mwaka wose. Tuyishimire ineza n’ingabire zayo yaduhunze. Dusubize kandi amaso inyuma ; turebe uko twawubayemo. Twishimire aho twagerageje gukora ugushaka kwa Data. Dusabe imbabazi z’aho twarangaye, aho tutatunganyije neza ibyo twari dushinzwe ; aho tutasohoje neza imihigo n’indi migambi yindi myiza twari twarihaye.

Tugeze ku munsi wa karindwi mu birori bya Noheli. Amasomo matagatifu akomeje gutama umubavu mwiza wa Noheli, ari nako aduhamagarira gukomeza kurangamira Jambo w’Imana wigize umuntu akemera kubana natwe. Ndifuza ko tuganira ku ngingo ebyiri gusa ; imwe tuvana mu Isomo rya mbere : Abarwanya Kristu badutse ari benshi ; indi mu Ivanjiri ntagatitu : Twagiriwe ubuntu bugeretse ku bundi.

1. Ubu ngubu abarwanya Kristu badutse ari benshi

Mu isomo rya mbere, dukomeje kuzirikana Ibaruwa ya mbere ya Yohani intumwa. Ejo yaduhamagariraga kwirinda isi n’ibyayo byose. Uyu munsi aradusaba kwirinda abarwanya Kristu, ba nyamurwanyakristu. Yohani yavugaga ko abo ba nyamurwanyakristu bari baradutse ari benshi mu gihe cye. Ati « none ubungubu abarwanya Kristu badutse ari benshi » (1Yh 2, 18). Abo ni abigishaga ibinyoma, abamamazaga inyigisho z’ubuyobe ; abarwanyaga ukwigira umuntu kwa Jambo, bagahakana ko Yezu ari Kristu, ko Yezu ari Umwana w’Imana (1Yh 2, 22-13). Mbese bangaga kwakira Kristu nk’uko Imana yamuduhaye, ahubwo bakamwishushanyiriza bakurikije imyumvire n’amarangamutima yabo hamwe n’uburyaryate bw’amatwi yabo.

Bavandimwe, ba nyamurwanyakristu ni abo mu bihe byose. No muri ibi bihe turimo, badutse ari benshi; mbese bareze. Ntibamuvuga uko Imana yamuduhaye n’uko Kiliziya yamudushyikirije. Ahubwo bamuvuga uko bishakiye bakurikije imibare n’inyungu zabo. Bagoretse inyigisho ze bakurikije amarangamutima yabo. Dushishoze rero tumenye gutahura abo biyita abahanuzi kandi ari ingirwabahanuzi zirwanya Kristu.

Byongeye kandi, n’abiyemeje kurwanya Kristu ku mugaragaro nabo badutse ari benshi. Abo ni abadashaka ko Kristu avugwa, yigishwa, ayobokwa, akundwa. Abo ni abigisha ingirwa-ndangagaciro zihabanye rwose n’indangagaciro z’ubukristu. Abo ni abavuga ko ubukristu na Kiliziya bitajyanye rwose n’ibihe turimo. Abo ni abamenesha abakristu babavana mu byayo; abo ni abahatira abakristu kwihakana ukwemera kwabo, bagafata bamwe bagafunga, abandi bakabica…

Bavandimwe, twe tuzi uwo twemeye. Koko Kristu yadusigishije Roho Mutagatifu watugejeje ku bumenyi nyakuri. Dukomere rero ku kwemera kwacu; kutubere “nk’ingabo izazimya imyambi igurumana” (Ef 6, 16) ya banyamurwanyakristu.

2. Twagiriwe ubuntu bugeretse ku bundi

Ivanjiri y’uyu munsi twagize umwanya wo kuyizirikana ku munsi wa Noheli. Ndifuza uyu munsi kugaruka kuri iyi ngingo : « Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi » (Yh 1, 16).

Bavandimwe, koko Imana iradukunda. Yaradukunze birenze imivugire. Yaturemye mu ishusho ryayo ku buntu. N’igihe twigize ibicimbwa kubera gucumura, yakomeje kudukunda, ntiyahwema kutwereka no kutugaragariza impuhwe zayo. Amateka y’Imana n’Umuryango wayo ni amateka y’urukundo, impuhwe n’ubuntu Imana yakomeje kugirira bene muntu.

Ayo mateka yageze ku ndunduro igihe Imana iduhaye Yezu Kristu, Umwana wayo w’ikinege, ngo aze abane natwe, ase natwe nta cyo atwitandukanyijeho keretse icyaha, asangire natwe akabisi n’agahiye ; ndetse anatwitangire kugeza ku rupfu, ku rupfu ndetse rw’umusaraba. « Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza n’aho itanga Umwana wayo w’ikinege igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka » (Yh 3, 16).

Imana yatugiriye koko ubuntu bugeretse ku bundi. Jambo w’Imana, wari Imana kandi wabanaga n’Imana (Yh 1, 1-2) yigize umuntu maze abana natwe (Yh 1, 14), atubera Emmanueli, Imana-turi-kumwe. Uwo ibintu byose bikesha kubaho (Yh 1, 3), yaje kuri iyi si, yaje gufatanya natwe inzira y’ubuzima bwo kuri iyi si kugira ngo atwinjize mu ngoma y’Ijuru. Igihe twabuyeraga, tuyobagurika, dutwikiriwe n’icuraburindi ry’umwijima n’urupfu, Imana yatwoherereje Urumuri ngo rutuyobore mu nzira igaragara, iboneye, itunganye, igana ubugingo. Yezu Kristu ni We « Nzira n’Ukuri n’Ubugingo » (Yh 14, 6).

Yaje mu bye ariko abe ntibamwakira. Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye (Yh 1, 11-12). Dupfa gusa kwemera Izina rye, maze akaduhunda ibyiza byo kugira irindi zina : abana b’Imana. Yatwinjije muri kamere y’Imana. Yatumenyesheje Imana (Yh 1, 18).

Kuzirikaka ubwo buntu bw’Imana, bituma twibaza aka wa muririmbyi wa Zaburi : « Ibyiza byose Uhoraho yangiriye rwose nzabimwitura nte ? » (Za 116, 12). Bavandimwe, koko ubuntu bugeretse ku bundi Nyagasani yatugiriye rwose tuzabumwitura dute ?

Dutere ikirenge mu cy’uwo muririmbyi wa Zaburi (Za 116, 12-14.17-18) :

Tuzatura igitambo cy’ishimwe

kandi tujye twiyambaza Uhoraho;

tuzarangiza amasezerano twagiriye Uhoraho,

imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.

Ibi bitubere n’umugambi uzatuyobora umwaka mushya tugiye gutangira. Ndabifuriza mwese Umwaka mushya muhire w’2015. Uzababere umwaka w’ubuntu bugeretse ku bundi buvubuka mu mutima udukunda wa Nyagasani.

Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Umubyeyi udukunda, azakomeze aturangaze imbere mu nzira yo gutunganira Imana no guhora dukereye gukora ugusha kwayo.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho