Ubuntu si ibintu; ubuntu ni umutima

Inyigisho yo ku wa mbere, icyumweru cya 34 gisanzwe, C, 2013

Taliki ya 25 Ugushyingo 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Isomo rya mbere : Dan 1, 1-6.8-20 ; Ivanjili : Lk 21, 1-4.

Bavandimwe,

Ineza n’amahoro bituruka kuri Nyagasani Yezu Kristu Umwami w’isi n’ijuru bihorane namwe. Ndizera ejo mwahimbaje neza Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami kandi ko mwasoje neza Umwaka w’Ukwemera.

Ingingo ngira ngo dusangire uyu munsi muri iyi nyigisho ni ijyanye n’Ivanjili tumaze kumva, aho Yezu ashima ituro ry’umupkakazi w’umukene. Iyi vanjili iratwibutsa ko ubuntu atari ibintu, ko ahubwo ubuntu ari umutima.

Twongere dutekereze uko ari bariya bakungu ari n’uriya mupfakazi Ivanjili imaze kutubwira, bari bitwaye bagana agasanduku k’ituro, n’ibitekerezo byari byuzuye umutima wabo.

Ndatekereza ko igihe cyo kwakira amaturo kigeze, abo bakungu ari bo bafashe iyambere mu guhaguruka. Ndababona bagana isanduku bajugunyagamo amaturo. Ndababona abagabo, bagendana ishema n’isheja, biyereka, bareba hirya no hino, bacinya urukweto, bagaragaza neza imyambaro y’imihemba. Ndababona abagore bagenda bashinjagira, bambaye imirimbo ku mubiri wose. Mu matwi bashyizemo amaherena agera ku ntugu, nuko uko bagenda bimocamoca, nayo akagenda akomangana. Mu ijosi harimo inigi zishashagira. Ku maboko, hagaragaraho ubutare bw’igiciro kandi bambaye n’impeta zisumba umubare w’intoki !

Bose bibwiraga mu mutima wabo kandi bizeraga badashidikanya ko ari Imana ari n’abantu babona kandi bashima ubuntu bwabo, bo badatinda gutanga na kimwe cya cumi cy’ibyo batunze.

Turabona ariko n’umupfakazi w’umukene uzamutse. Ndamubona yambaye akitero gahisha umubiri utarariye ngo utohagire. Ako kenda ni ko agira konyine. Nta wundi agira ngo agasimbuze. Ndatekereza ko hari aho kari karanacitse maze akakadoda. Hari uduceri tubiri yari yasigaranye igihe agiye kugura agafu k’ubugari. Utwo duceri yari yaradupfunyitse mu gatambaro, maze ajya kuduhisha kure ngo hato imbeba zitatumutwara. Utwo duceri ni two yari afite twonyine nk’umutungo we wo kumubeshaho. Ni two rero azanyeho ituro rya Nyagasani. Azi ko nta kundi yari kubigenza. Azamutse mu bwiyoroshye no kwemera gukomeye. Arashimira Imana yo ikimuhagaritse kandi ikamuha umwuka w’abazima. Mu kwemera kwe no mu buntu butagira urugero, yatanze « ibyari bimutunze byose mu bukene bwe ». Mbese ameze nka wa mupfakazi w’i Sareputa igihe afashe agafu ko ku rushyi yari asigaranye, maze aho kukavugamo agatsima, maze ngo we n’umuhungu we bakarye, ahigaye bipfire, ahubwo akakazimanira umuhanuzi Eliya (1 Bami 17, 7-16).

Ariko se ni nde Imana yashimye ? Umuhanga w’Umuyahudi mu gusobanura Ijambo ry’Imana yari yarigeze kuvuga ko intungura ebyiri zitanzwe ho ituro n’umukene zisumbye kure ibitambo igihumbi bituwe n’Umwami Agripa. Yezu rero, Jambo w’Imana, yashimangiye uko kuri, maze ashimagiza ituro ry’uriya mupfakazi w’umukene. Koko rero « yashyizemo ibyari bimutunze byose mu bukene bwe », naho abakungu bashyiramo « amaturo avuye mu by’ikirenga ». Nguko uko ubuntu atari ibintu, ahubwo ari umutima !

Bavandimwe,

Ririya turo ry’umupfakazi w’umukene rishushanya iryo Yezu azituraho ubwe. Koko rero, Yezu yituye wese Imana Data, ari twe agirira. Yatugiriye ubuntu, aritanga wese kugira ngo tubeho. Iryo turo ry’umubiri we n’amaraso ye, yaridusigiyeho urwibutso mu Ukaristiya ntagatifu mu bimenyetso by’umugati na divayi. Koko rero, uriya mupfakazi « yashyizemo ibyari bimutunze byose » (Mk 12, 44), natwe Yezu aratwiha mu Ukaristiya, akaduha ibyo dukeneye byose ngo tubeshweho na we.

Bavandimwe, twe duhagaze he? Aho ntitwaba turi nka bariya bakungu batura Imana ibisigara ? Nitufatire urugero kuri uriya mupfakazi utura byose Imana kugira ngo akomeze abeshweho nayo. Twiture Nyagasani ho ituro rimunogeye. Ntitugire icyo tumwima, “kuko Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Mu kebo ntihazaburamo ifu, amavuta yo mu keso ntazatuba…”(1 Bami 17, 14).

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho