Isomo rya 1: Igitabo cy’Intangiriro 3,9-15.20
Uhoraho Imana ahamagara Muntu aramubaza ati «Uri hehe?» Undi arasubiza ati «Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa, ndihisha.» Uhoraho Imana ati «Ni nde waguhishuriye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho?» Muntu arasubiza ati «Umugore wanshyize iruhande, ni we wampaye kuri cya giti ndarya.» Uhoraho Imana abwira umugore, ati «Wakoze ibiki?» Umugore arasubiza ati «Inzoka yampenze ubwenge, ndarya.» Uhoraho Imana abwira inzoka ati «Kuko wakoze ibyo, ubaye ruvumwa mu nyamaswa zose z’agasozi; uzakurura inda hasi, maze urye umukungugu iminsi yose y’ukubaho kwawe. Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino.» Nuko Muntu yita izina umugore we, amwita Eva, kuko ari we wabaye nyina w’abazima bose.
Zaburi ya 97 (98), 1, 2-3b, 3c-4a.6b
Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 1,3-6.11-12
Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu. Nguko uko yadutoreye muri We nyine, mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge. Igena ityo mbere y’igihe, ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo, kugira ngo izahore isingirizwa ingabire yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima. Ni we kandi twatorewemo tugenwa mbere y’igihe ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose, kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu, tubonereho gusingiza ikuzo ryayo.