Uburyo bukwiranye n’ubutore bwanyu

Inyigisho yo ku wa 5 w’cyumweru cya 29 gisanzwe, Umwaka A.

Ku ya 24 Ukwakira 2014

AMASOMO: 1º. Ef 4, 1-6; 2º. Lk 12, 54-59

Tujya duhanika tukririmba ngo: “Twe abayoboke ba YEZU KRISTU dukundane nk’uko yadukunze biturange”. Gukundana nk’uko yadukunze ni ukubaho bihuje n’ubutore bwacu. Ni mu RUKUNDO YEZU KIRISITU yadutoreye kumenya Imana Data se n’ubusabane bw’URUKUNDO buganje hagati mu BUTATU BUTAGATIFU. Tujya tunaririmba ko Ingoma ye ari iy’URUKUNDO, iy’abiyoroshya barangwa n’ituze, ukwiyumanganya n’ukwihanganirana muri byose. Ibyo bishobora abantu koko barangamiye YEZU KIRISITU kandi bifuza kuzabana na we iteka mu ijuru.

Ejo bundi, Pawulo yaduhaye ubuhamya bw’uko yavumbuye iryo banga ry’URUKUNDO ruhanitse Imana yagaragarije mu Mwana wayo YEZU KIRISITU. Ejo yakomeje adushishikariza kureka KIRISITU agatura mu mitima yacu. Uyu munsi atweruriye ko ibanga yakiriye ari na ryo ritumye ashyirwa ku ngoyi. Ngaho rero natwe nimucyo dutekereze ku buhamya bwa Pawulo: nta wakwemera gushyirwa ku ngoyi yikinira. Ibanga rihanitse yakiriye ni ryo rishobora gutuma yemera no kwicwa kuko iryo banga ari na ryo ribeshaho iteka. Reka twibaze: Ese ko tuvuga ko turi abakirisitu, dukomera ku ibanga rye igihe cyose? Aho ntiturisuzugura bitewe no gukunda iyi si cyangwa gukundana nk’abanyesi?

Hari abiyoroshya bakumvira YEZU KIRISITU muri byose ku buryo bugaragara; abo babaho ku isi ari nk’urumuri rumurikira abandi mu nzira za KIRISITU. Abo bitwa abatagatifu, ibirori byabo muri Kiliziya biri hafi. Cyakora ubutore bwacu ntituzabwubahiriza gusa dukora ibitangaza bihanitse uko tubyifuza. Ubudakemwa mu butore bwigaragariza mu buzima busanzwe: turebe uko tubanye mu rugo, mu Muryango Remezo, mu bigo by’abihayimana, mu maparuwasi aho abapadiri babana basangiye ubutumwa…Kuki nta byishimo bihari? Kuki mu rugo abashakanye n’urubyaro rwabo bahorana intagunda? Kuki ababana mu bigo by’abihayimana batagaragaza umucyo n’ibyishimo mu byo basangiye? Kuki abapadiri mu maparuwasi bashobora kurebana ay’ingwe? Ababaho ku buryo bukwiranye n’ubutore bwabo basangira ibyishimo bya KIRISITU bakarangwa n’ituze n’amahoro…Abo ni bo bafite icyo bashobora kungura iyi si. Iyo hagati yacu habuze urugwiro n’ubusabaniramana, burya ibanga rya KIRISITU riba rikituri kure. Hari ababana n’abandi bihatira gutera imbere mu butore bwabo, ariko bagashengurwa no kwangwa na bagenzi babo bibereye mu mwijima. Basabe imbaraga zo kubabara mu rugero rwa Pawulo intumwa.

Iyo dusomye ubutumwa abavandimwe bandika iyo bamaze gusoma inyigisho dutegura kuri uru rubuga, turishima kuko bigaragaza ko hari benshi basonzeye kwibera mu mabanga ya YEZU KIRISITU; batugaragariza ko basangiye ibyiyumviro natwe mu nzira y’ubutagatifu. YEZU KIRISITU mwese abahe umugisha we w’igisagirane. Nakomeze abahe ingabire yo guhugura ubwenge n’umutima muhore mubona ibimenyetso by’Ingoma ye yatsinze, aho kurangazwa gusa n’ibyaremwe biri ku isi no mu kirere.

YEZU KIRISITU nasingizwe iteka. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu bahore badusabira.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho