Ubuswa bw’abasenga ibiremwa nk’abo mu gihe cya Nowa

Ku wa 5 w’icya 32Gisanzwe A, 17 Ugushyingo 2017

Amasomo:

 Isomo rya 1: Buh 13, 1-9

Zab 19 (18), 2-5

Ivanjili: Lk 17, 26-37

Igitabo cy’Ubuhanga gikomeje kuduhugura. Inyigisho ya none iratwereka inzira aba kera batashoboye kubona neza. Abo mu gihe cya Nowa na bo ntibasobanukiwe. Ni ukwitonda ariko kuko n’ubu rukigeretse.

Kuva abantu baremwa bagasanga iby’isi biriho ari byinshi binyuranye, ntibahwemye kwitegereza no kwibaza. Bibajije kuri bo ubwabo bibaza ku byo babona biriho. Ibyinshi byabateye amatsiko ibindi bibatera amabengeza. Mu gihe bibazaga inkomoko y’ibiriho, batinze cyane ku byaremanywe igihagararo gitangaje. Ni uko muri ibyo biremwa bamwe bibwiye ko ari byo soko y’ibindi byose. Biyumvishije ko nta kiriho kitagira uwagihanze maze batangira gufata bimwe na bimwe mu biremwa nk’Imana. Ni uko Imana zabaye nyinshi kuko buri wese yagiraga ati: “Bigomba kuba ari impamo, izuba ni yo mana yacu”. Abandi bagafata imibumbe iri mu kirere nk’imana. Inyenyeri, inyanja, amazi, umuriro, ikirere n’imiyaga…Bityo bityo bakagenda banyuranya mu kugena imana zabo.

Umuhanga mu isomo rya mbere rya none, yatubwiye ko abo bantu ba kera babaye abayobe. Avuga ko bagize ubuswa n’ubugoryi kuko bitegereje ubwiza n’ubuhangange bw’ibiremwa bagatangira kubisenga. Ariko se bari kugira gute ko nta wari warabavanye mu rujijo? Umuhanga atangazwa n’ukuntu baheze ku bwiza bw’ibyaremwe ntibiyumvishe ko uwabiremye agomba kuba atandukanye na byo kandi ari hejuru ya byose. Atangazwa n’ubujiji bwabo. Ariko agera aho akigarura ati: “Nyamara abo bantu ntibari bakwiye kugawa cyane, kuko wenda bayobaguritse bashakashaka Imana, kandi bifuza kuyigeraho”. Agera hepfo akongera kwisubiraho ati: “Ariko kandi na bo ntibakwiye kubabarirwa, kuko, niba baragize ubwenge bwo gusesengura imibereho y’ibyaremwe, ni kuki batashoboye kumenya hakiri kare umugenga w’ibyo byose”.

Ni uko umuhanga yabonaga hari abantu babiri batandukanye. N’ubu mu kinyejana cya 21 barigaragaza. Uwa mbere ni uwihahata ashaka kumenya ukuri kandi afite n’umutima woroshye woroshya ku buryo iyo agize amahirwe akumva umumenyesha ukuri yemera atagombye kuruhanya. Uwo nta kabuza ashimisha Umugenga wa byose kuko kamere yamuremanye ishakisha icyiza ayumvira buri munsi akagenda atera imbere. Twishime ko no muri ibi bihe bene nk’abo bariho. Guhura na bo, ni ibyishimo bikomeye. Ba bandi batuza kandi bakoroshya bagatega amatwi bagashakashaka, bakabaza bakagisha inama. Abo ntibirata ntibiyemera igihe kiragera Nyirukuri akabakura mu mwijima bakajanduka bakajijuka. Hari n’abandi bashakashaka iby’ubwenge na za siyanse (science) bakaminuza ariko ibijyanye n’Isoko ya byose cyangwa Umuremyi wa byose…bakabigendera kure. Abo barangwa n’ubwirasi bakibwira ko bazi byose, Bene abo amasaziro yabo ateye ubwoba kuko basa n’abaheze mu cyeragati ku buryo bagira ubwoba bwinshi bw’urupfu na nyuma yarwo. Benshi muri abo nta byishimo bishyitse bakunze guhura na byo ahubwo bahorana umururumba n’impungenge zo gutakaza ibyo bafite.

No muri iki gihe bariho. Bibereyeho nko mu gihe cya Nowa. Twibuke ko muri ibyo bihe abantu biberagaho nta gitekerezo cyo gutunganira Imana. Babagaho bashyize imbere kumererwa neza muri iyi si gusa. Iby’isi byarabararuye barabisinda gusingiza Imana bibasibanganamo bayitera umugongo. Umwuzure waraje ubatwara badasobanukiwe batunguwe.

Nimucyo duhuguke. Turebe ibiriho. Dushake iby’isi bitubeshaho ari na ko twihatira imirimo dushinzwe. Ariko twirinde gutera umugongo iby’Imana. Twirinde kubaho nk’abatazi ubwenge cyangwa nk’abafite ubwenge bw’igicagate bw’amanusu bunusuriye gusa mu byo babona. Duharanire kureba hirya y’ibigaragara, tuzahasanga Ukuri kuduhumuriza.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire kuri Data Ushobora byose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho