Ku wa gatanu w’icya 26 Gisanzwe C, 04/10/2019
AMASOMO: 1º. Bar 1, 15-22; Zab 79 (78), 1-5.8-9; 2º. Lk 10,13-16.
1.Kwishyira mu mwanya ukwiye
Isomo rya mbere twarivanye mu Gitabo cy’Umuhanuzi Baruki. Dufatire ku magambo atangira: “Dore uko muzajya muvuga: Ubutabera ni ubwa Nyagasani, Imana yacu”. Umuhanuzi arafasha umuryango wose wa Isiraheli kwisuzuma no kwishyira mu mwanya ukwiye. Bazirikana ukuntu Imana yabo yabagiriye neza ikabagobotora ingoyi y’Abafarawo. Bibuka uburyo yabambukije Inyanja itukura. Urugendo bakoze mu butayu, ni Imana ubwayo yabarengeye. Imana yabahaye Amategeko abayobora mu nzira y’ubuzima. Imana yakomeje kubereka ko ari yo yonyine y’ukuri. Ibigirwamana by’amahanga byanyuzagamo bikabarembuza bakabiyoboka ni ibihimbano by’abapagani b’abanyamusozi bari bataramenya Imana ya Isiraheli. Kubyirinda no kwemera Uhoraho, ni yo nzira yabaganishaga ku ihirwe.
2.Gutatira Urukundo no kwisubiraho
Nyamara n’ubwo bari bareretswe Urukundo nyakuri rw’Imana nyakuri, Abayisiraheli ntibabuze kunyuzamo kenshi bagateshuka. Ugutana kwabo kwabakururiraga ibyago byinshi. Iyo bongeraga gutekereza bizima, batangiraga kwishinja icyaha gikomeye cyo gutatira Uhoraho. Ubwo babaga bari hafi kongera kugirirwa impuhe. Imana ni Nyirubutagatifu. Ni Nyirumutima utanga amahoro nyakuri. Muntu we yarangiritse muri kamere ye. Abona Imana imugirira ineza nyinshi akishima agashimira. Nyamara ntibitera kabiri akongera gusongwa n’ibimushuka bimutandukanya n’Imana y’ukuri. Imana yashatse gusanasana muntu muri kamere ye maze yiyemeza gusangira n’abantu kamere-muntu. Umuntu wese wahindutse uwa Kirisitu aramwegera akamutera umwete mu kunyura Imana Data Ushoborabyose. Nyamara nta muntu n’umwe ubura gucumura hato na hato kubera kamere muntu. Icyiza gihumuriza ni Isakaramentu ry’imbabazi Yezu yadusigiye. Kumenya ko twacumuye tukiyoroshya tugasaba imbabazi turoroherwa cyane. Buri munsi tuvuga ko twemera ko twacumuye mu byo dutekereza, mu byo tuvuga, mu byo dukora no mu byo twirengagiza gutunganya. Kuva umuntu akiri muri uyu mubiri, nta cyaha na kimwe atakora. Cyakora kwizera impuhwe za Yezu ni ho hari ihumurizwa n’umukiro. Abagira ibyago, ni abapfira mu byaha bijyana mu rupfu. Na ho ubundi kubera impuhwe z’Imana, umuntu wese wigeze gusogongera ku bwiza bwa Nyagasani, umuntu wese wigeze kwifuza kuzajya mu ijuru, burya aba yarakingiwe (urukingo). Ashobora kuba mu bihe by’umwuma n’akangaratete roho ye igasa n’ihinamirana ikamiramizwa n’umwijima, ariko igihe kiragera agakira ibihe by’imihangayiko bikarangira agakomeza urugendo.
3.Duhore dusaba imbabazi
Nimucyo duhore twiyoroshya imbere ya Nyagasani kandi dusabe imbabazi. Ni we uca urubanza rutabera kandi rutagamije kwica umunyacyaha. Duhore dutewe isoni n’ibyaha byacu dutakambira Impuhwe za Nyagasani. Ahora ategereje ko tumugarukira tukanga icyaha, tukicuza bityo tugakomeza urugendo rugana ijuru. Ku munsi w’urubanza rwa nyuma, uzabaho yicuza asaba imbabazi akomeza kwemera no gukunda Yezu mbere ya byose, uwo nguwo azarokoka. Ntazorama mu muriro aka ya migi ya Korazini na Betsayida.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Fransisiko wa Asizi, Ora, Petroniyo na Kintini wahowe Imana baduhakirwe kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana