KU WA 3 W’ICYA 28 GISANZWE, A, 14/10/2020
Amasomo : Ga 5, 18-25 ; Zab 1, 1-2, 3-4a, 4b-6 ; Lk 11, 42-46
Duharanire ubutabera n’urukundo
Kugaragara neza ni imvugo tumenyereye: ntukore ibi, ntuvuge ibi, ntiwambare ibi, ntugendane n’uyu cyangwa uriya, ujyeyo kuko utagiyeyo byagaragara nabi…
Uko kurwana no kugira ngo ibintu bitagaragara nabi hari ubwo bituma muntu abaho areremba gusa kuko ibyo avuga cyangwa akora biba bitajyanye n’icyo yemera mu by’ukuri. Iyi myitarire iba igamije kugira icyo uhisha muri wowe kugira ngo wirengere, urengere ishema ryawe cyangwa ry’umuryango wawe. Ibi ntaho bitaniye no gupfa uhagaze. Ni byo Yezu yifuza ko duhindura tukareka kubaho twishushanya nk’uko tumenyereye iyo mvugo muri iki gihe.
Amagambo yose wavuga, Ibyo wakora byose, ibyo watanga byose wirengagije urukundo n’ubutabera ahubwo ugamije kwigaragaza inyuma nyamara wuzuye ubugome ku mutima ntibitanga ubuzima kandi nawe ntibigusigira ibyishimo. Tumenyereye imvugo z’abantu bishimira ko babeshye bigacamo: Namushushanyije aremera! Ushushanya abandi kuko nawe wishushanya. Ni nko kubaho utariho rero. Ni yo mpamvu Yezu Kristu mu ivanjili y’uyu munsi akoresha ikigereranyo gikomeye: imva zitagira ikiziranga, abantu bakazinyura hejuru batabizi! Ni kangahe abantu batungurwa n’uwo bari bizeye nyuma akabahemukira kuko akarimi uwo muntu yakoresheje akwigisha wenda agusaba kumuguriza amafaranga, agusaba ko mubana, agusaba ko mukorana umushinga uyu n’uyu kari akarimi gasize amavuta gusa ariko katavuga iby’ukuri bivuye ku mutima? Ni ho abahemukiwe bahera bibaza uwakwizerwa muri iki gihe kuko basigiwe igisare n’uwo bibwiraga ko yakubahiriza ibyo yabasezeranyije ariko bagaheba.
Iyo Yezu Kristu atonganya abafite imyitwarire ya gifarizayi aba anagira ngo arebe ko bakwemera kuva muri ubwo « bupfu » bwabo, bakemera gufungura «imva» zabo bakaba abo bari bo nyakuri. Naho ubundi bitagenze bityo hari benshi uzabana na bo bakajya bakubwira mu buryo bubabaje bati : « Sinari nzi ko nawe wakora ibyo, sinari nzi ko nawe wavuga ibyo, sinari nzi ko nawe wampemukira.. » kuko wakomeje kujya wishushanya. Uko kwishushanya kandi ntikugarukira gusa ku mibanire y’abantu hagati yabo. Ababikora bagera n’aho bishushanya imbere y’Imana birengagije ko izi byose. Abafarizayi ngo batangaga icya cumi cy’imbwija n’isogi n’icy’izindi mboga zose ariko bakirengagiza ubutabera n’urukundo rw’Imana! Mu by’ukuri, kuba nyamwigendaho bya muntu bituma yirengagiza umubeshejeho akigira umushoborabyose, agahera muri ya mvugo igira iti : « Ibi byose narabivunikiye» akibagirwa uwamushoboje kubigeraho. Imbwija n’isogi n’izindi mboga Yezu aheraho agaya abafarizayi ko bazibeshyeshya Imana, ubundi ni imboga zimezaga (usibye ubu hagenda havuka ibibazo by’ubutaka bijyanye n’imiturire). Itegeko ubundi ryasabaga gutura ku byo waruhiye nk’ikimenyetso cyo gushimira Imana ibitanga. Ibyo byatumaga imirimo y’ingoro ikomeza gukorwa neza nk’uko tubisoma mu gitabo cy’umuhanuzi Nehemiya: “Nongera kumenya ko imigabane igenewe abalevi itatanzwe, maze bituma abalevi n’abaririmbyi bata imirimo yabo, buri wese yisubirira mu isambu ye. Nuko ntonganya cyane abatware, ndababwira nti ‘Ni iki cyatumye mwemera ko Ingoro y’Imana isigara aho yonyine?’ Nkoranya abalevi n’abaririmbyi, maze mbasubiza ku mirimo yabo; na Yuda yose izana ingano, hamwe na divayi nshya n’amavuta y’imizeti, maze bishyirwa mu byumba by’ububiko. Hanyuma ibyo byumba by’ububiko mbishinga Sheremiya umuherezabitambo, Sadoki umwanditsi, na Pedaya, umwe mu balevi, hamwe na Hanani mwene Zakuri, mwene Mataniya; kuko bose bari bazwiho kuba inyangamugayo. Bari bashinzwe kugabanya ayo maturo, mu bavandimwe babo” (Nehemiya 13,10-13).
Icyadufasha rero kongera kugira ubuzima tugasohoka muri izo « mva » ni uko twaba abanyakuri kandi tukarangwa n’urukundo. Ni bwo tuzaba tumeze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi tukera imbuto nziza nyinshi. Ni bwo tuzaba twemereye Uhoraho ko adusohora muri cya gikonoshwa gituma tutagaragara uko turi : “Ngiye gukingura imva zanyu nzabavanemo, mwebwe muryango wanjye, maze nzabagarure ku butaka bwa Israheli. Muzamenya ko ndi Uhoraho, mwebwe muryango wanjye, ubwo nzaba nakinguye imva zanyu nkazibavanamo. Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho, kandi mbatuze ku butaka bwanyu; bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho wabivuze kandi nkabikora. Uwo ni Uhoraho ubivuze“.
Imana iduhe umugisha.
Padiri KANAYOGE Bernard