Ubutagatifu ni ubumuntu

Umunsi Mukuru w’Abatagatifu bose, Ku wa 01 Ugushyingo 2016

Amasomo :  Hish 7,2-4.9-14  Zab 23   1Yh3,1-3  Mt 5,1-12a

Turongera guhimbaza umunsi mukuru w’abatagatifu bose. Iyo mbaga y’abamenye Kristu bagakurikiza Ijambo rye mu mibereho yabo hano kuri iyi si bityo Kiliziya ikabaduhaho urugero. Ni bakuru bacu bo mu ijuru.

– Twisanishe n’abatagatifu

Muri Kiliziya, mu Rwanda dufite akamenyero keza ko kwisanisha n’abo batagatifu igihe cyo kubatizwa, tugafata amazina yabo. Ni umuco mwiza ujyanye neza n’umuco wacu wo kwita izina. Amenshi mu mazina y’ikinyarwanda aba akubiyemo icyo umubyeyi yifuriza umwana we. Iyo amwitiriye izina ry’umuntu w’intwari aba amwifuriza kuzamera nka we. Ni muri urwo rwego twakumva neza impamvu y’amazina y’abatagatifu duhitamo igihe cya Batisimu. Hari uwakumva ko ari ubuvugizi tubashakaho mbere na mbere, nabyo ni byo baradusabira ariko icyibanze tuba dushima urugero rwabo tukumva twarwigana. Ni intego tuba twihaye cyangwa ababyeyi bacu baba baduhaye. Niyo mpamvu atari ugushaka utuzina tuvugitse neza gusa. Hari n’ubwo twitiranya batisimu duhabwa n’ayo mazina. Hari nabareka amazina yabo y’ikinyarwanda ku buryo urimuhamagaye yumva umututse cyangwa umugabanije. Ikitugira abakristu b’ukuri ni imigenzereze si amazina twakwitwa. Ni ukwigana abo twitiranywa.

– Ubutagatifu burashoboka

Ubwinshi bwabo, “ Nyuma y’ibyo, mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashobora kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose” ( Hish 7,9) , uko Mutagatifu Yohani abivuga ni ukutubwira ko ubutagatifu bushoboka. Babaye muri iyi si kimwe natwe, mu buzima bushobora kuba bwari bugoye kurusha ubwacu, ariko muri byose baratsinze karahava.
Uretse abari ku rutonde rwa Kiliziya burya abatagatifu ni benshi. Ni benshi babaho bahamya Kristu mu rukundo, bakunda bagenzi babo. Ndahamya ko n’aho dutuye hari abo twavuga ko ari intangarugero mu mibereho yabo. Iyo ibintu byananiranye tukaba tubategerejeho ijambo ryiza. Iyo ikinyoma cyahawe intebe tukaba tubategerejeho ukuri. Ntabwo bisaba imyaka myinshi, amashuri cyangwa ubukungu. Bisaba kumva neza icyo Yezu adusaba. Barahari baharanira gushimisha Imana, bayikorera mu bantu nta zindi nyungu baharanira. Gusa kuba ari benshi ntitwibwire kobyoroshye kuko Ibyahishuwe bitubwira ngo “ Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu maraso ya Ntama.” (Hish 7,14). Amaraso tuzi icyo avuga bisaba ubutwari. Iki kigereranyo kirakomeye.

– Twaba abatagatifu dute?

Nta gushidikanya twese dufite icyifuzo cyiza cyo kuba abatagatifu. Turifuza kubaho mu mahoro no mu butungane muri iyi si bityo tukaba twakwizera ingororano nyinshi mu ijuru. Bitangirira hano kuri iyi si. N’ubwo inzira ifunganye ariko inyurwamo. Ni byo Yezu yatubwiye muri ziriya ngingo umunani z’interahirwe. Iyo uzisesenguye neza Yezu nta kindi adusaba uretse kuba abantu. Ushaka gupima ubutagatifu bwe nahere ku bumuntu bwe. Biragoye ko umuntu wakayutsemo ubumuntu mu mivugire , mu migenzereze no mu mibanire ye n’abandi yakwiyaga ubutagatifu. Ubutagatifu ntibaburirimba ahubwo babubamo.

– Ubutagatifu si ukwisengera.

Isengesho rifite umwanya ukomeye mu nzira y’ubutagatifu kuko ni umwanya wo kuganira n’Imana ngo turusheho kumenya ugushaka kwayo. Ariko gusenga kwacu iyo bibaye kwisengera ( ku-i+seng-ir-a : aha ndashaka kwerekana igikorwa kigaruka ku ugikora), mbese tukifungirana mu isengesho; ubutagatifu tubunyura ku ruhande. Kumenya abandi bantu, abo duturanye, abo dukorana no kubitaho ni inzira nziza igana ku butagatifu. Kubagirira impuhwe, kwita ku byabo. Ntibivuze ko tugomba kubafata nk’abantu dusumba nk’abamenyerane b’ibyago cyangwa b’ubukene. Gufasha umuntu umusuzuguye mu bumuntu bwe ni icyaha gikomeye, kuko nubwo twibwira ko tumufashije tuba twabanje kumugabanya,kumwica. Ahubwo icyo tuba dukora ari uguha amahoro umutimanama wacu.

Akeshi kumutesha agaciro bivuze kumushyira ku rwego rw’inyamaswa. Hari byinshi umuntu ahuriyeho n’inyamaswa. Biba kumutesha agaciro iyo tumubonyemo bimwe ahuriyeho n’inyamaswa gusa. Dufate urugero kurya. Abantu kimwe n’inyamaswa bararya. Inyamaswa bigendeye ku cyiciro cyazo. Zigahitamo ibizitunga. Hari ubwo rero dushobora kubonamo abantu abaryi cyangwa ibiryo. Ukumvako nta kindi itsinda ry’abantu rikeneye uretse kurya. Izindi ndangagaciro z’umuntu harimo gutekereza no gushyikirana n’abandi tukazibambura. Hakaba ubwo guha abantu ibibatunga bijya gusa no guha inka ubwatsi. Tukaba twakwishima ko twakoze igikorwa cy’urukundo, kandi igikorwa nticyaba icy’urukundo kitarimo ubumuntu. Nibyo hakabaho inzara n’ubukene bukabije ariko inzara mbi, ubukene bubi ni ukubura ubumuntu.

– Urukundo

Inkunga ya mbere umuntu mugenzi wawe akeneye ni imirasire y’urukundo iba mu maso ya buri muntu. Ubumuntu twifitemo ni bwo butanga urwo rumuri rurabagirana mu maso yacu iyo turebana, cyangwa mu isura irabagirana ibyishimo. Iyo mu ndoro yacu haganjemo umujinya, agasuzuguro, ikizizi n’isesemi igihe tureba undi muntu ubumuntu muri twe buba butangiye kuzima butakibonesha. Ibyo twakora byose byaba kubombogotana, no “kwitera icyotezo” ko turi abatagatifu. Burya mu isengesho tuba twagiye gukongeza urwo rumuri no kurwongerera imbaraga. Iyo bitabaye ibyo ngo imbuto z’isengesho zibe ubwo bumuntu bushashagira, isengeso riba ryapfubye.

Umunsi mwiza w’abatagatifu  bose n’abaharanira kuba bo.

Padiri Charles HAKORIMANA
Universidad Eclesiástico San Damaso
Madrid/ España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho