Ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya

Inyigisho yo ku wa 8 Ukuboza 2017

Dore ndi umuja wa Nyagasani (Lc 1, 38)

Bavandimwe,

Uyu munsi tariki ya 8 ukuboza, turahimbaza ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya. Ni umunsi mukuru ukomeye muri Kiliziya. Niyo mpamvu mu Misa turirimba « Imana nisingizwe mu ijuru », kandi tugahamya n’ukwemera kwa Kiziya.

  1. Ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya

Mu kwemera kwa Kiliziya, Mariya Nyina wa Yezu, ku bw’ubuntu bw’indengakamere Imana yamugiriye, ntaho yigeze ahurira n’ikibi. Yasamwe nta nenge y’icyaha cy’inkomoko, kandi nta n’icyaha bwite yigeze akora. Mu guhimbaza ubutasamanywe icyaha bwe, Kiliziya ihamya ko Bikira Mariya atigeze ajya kure y’Imana na rimwe, igihe cyose no muri byose yaranzwe n’urukundo. Kuva agisamwa, yari afite ubutagatifu bwihariye. Nibyo Malayika Gabuliyeli yamubwiye ati « Ndakuramutsa mutoni w’Imana » ni ukuvuga wowe wujujwe ineza y’Imana, wowe Imana yasendereje ubutoneshwe bwayo, kuva ugisamwa.

Kuva mu ntangiriro, abakristu bemera ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya. Icyakora, iyi nyigisho yagize akarusho mu 1854, tariki ya 8 ukuboza, ubwo Papa Piyo wa cyenda yatangazaga ku mugaragaro ihame ry’ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya.

Hashize imyaka 4 gusa Papa abitangaje, Bikira Mariya yabonekeye Berenadeta Soubirous i Lurude mu majyepfo y’igihugu cy’Ubufaransa. Uwo mukobwa w’imyaka 14, utari waranarangije amashuri abanza, yabonye Umudame mwiza byahebuje, aramubaza ati witwa nde ? Mariya aramusubiza ati « Ndi Utasamanywe icyaha » Iryo bonekerwa ryaje rishimangira inyigisho za Kiliziya ku butasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya.

  1. None se guhimbaza ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya bitwigisha iki ?

Kiliziya ishishikariza abana bayo kureba Bikira Mariya, kumurangamira nk’umuntu wuzuye uko Imana imwifuza. Urugero abakristu tureberaho, si intwari ku rugamba, umuhanga mu bumenyi cyangwa mu bugeni n’ubukorikori. Ni umwana w’umukobwa wemeye gukora ugushaka kw’Imana igihe cyose no muri byose. Ubuzima bwe bwose bwabaye « YEGO », ntiyigeze atera Imana umugongo, yazirikanye Ijambo ryayo kandi arishyira mu bikorwa. Ntiyigeze ahwema kugira ukwemera mu Mwana we Yezu, kugera munsi y’umusaraba.

  1. Bikira Mariya utasamanywe icyaha twamwigiraho iki ?

Bikira Mariya yaranzwe n’ukwemera ubuzima bwe bwose. Nicyo Elizabeti amuhishurira ati « Urahirwa wowe wameye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba » (Lk 1,45)

  • Urukundo

Mariya yarahagurutse, agenda yihuta, ajya gusura Elisabeti wari ukuriwe kandi ageze mu za bukuru, amufasha imirimo amezi nk’atatu yose. Urukundo rwitangira abandi.

  • Umusaraba

N’ubwo Mariya ari umutoni ku Mana, mu buzima bwe kuri iyi si yahuye n’ibibazo bitoroshye. Mwibuke abyarira mu bukene, mu mbeho y’i Betelehemu. Mwibuke we na Yozefu bahungishiriza umwana Yezu mu Misiri, Herodi ashaka kumwivugana. Mwibuke Yezu bamwita umusazi. Mwibuke Mariya ahagaze munsi y’umusaraba. Mwibuke yakira umurambo wa Yezu. Ubwo Bikira Mariya abonekeye Mariya Kalara Mukangango i Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, yamuhaye ubutumwa bwo kwigisha ishapule y’ububabare. Tujye tuyivuga kenshi. Umubyeyi wo mu ijuru azadufasha kwikorera imisaraba itabura mu buzima bw’umukristu w’ukuri.

  • Gusingiza Imana

Muri izo ngorane zose, ntabwo Mariya yigeze yijujuta. Yaravugaga ati « Ndi umuja wa Nyagasani ». Ugushaka kwe gukorwe. Ati « Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana umukiza wanjye. Ushobora byose yankoreye ibitangaza, izina rye ni ritagatifu ». Tumusabe atwigishe gusingiza Imana igihe cyose no muri byose.

  • Ukwiyoroshya

Mariya ni ubwo yari umutoni w’Imana, ntiyigeze yishyira heju. « Aho muzi uwo ndi we ?” Ntiyigeze ashaka imyanya y’ibyubahiro. Igihe cyose yashimiraga Imana, yo yibutse umuja wayo utavugwaga. Ntiyigeze ashaka kuba umwe mu ntumwa cumi n’ebyiri. Nyamara kuva mu ntangiriro yari afite umwanya w’ibanze muri Kiliziya. Kuri Pentekosti yari kumwe n’intumwa asenga (Intu 1,14)

  • Gusenga no gukora

« Senga kandi ukore » ni umugambi w’abamonaki bakomoka kuri mutagatifu Benedigito. Mariya umutoni w’Imana yakundaga gusenga no kuzirikana ijambo ry’Imana. Icyakora ntibyamwibagizaga kwita kurugo rwe nk’uko umubyeyi mwiza abigenza. Yezu ntiyigeze yicwa n’inzara cyangwa inyota. Ntiyigeze abura icyo yambara. Bavuga ko ari Mariya wamwigishije gusoma no kwandika. Yamwigishije gusenga, amujyana i Yeruzalemu mu minsi mikuru inyuranye. Mariya ni urugero rw’ababyeyi b’abakristu.

Abakurikirana amabonekerwa y’i Kibeho, mubona ikiganiro agirana na Alufonsina, Anataliya cyangwa Mariya Kalala. Ababyeyi mujye mugira umwanya wo kuganiriza abana banyu. Telefone, radiyo na televiziyo ntibikabasimbure. Bikira Mariya kandi yakoranaga nabo urugendo, akabereka ibintu n’ibindi akabasobanurira. Babyeyi, ese mubona umwanya wo gutemberana n’abana banyu ? Mubasobanurira ubuzima ?

Bavandimwe, mbifurije umunsi mukuru mwiza wa Bikira Mariya utasamanywe icyaha. Ufashe buri wese kuvugurura umubano afitanye na Bikira Mariya, Umubyeyi Yezu yaduhereye ahakomeye, munsi y’umusaraba. Kubana nawe bidukomereza ukwemera n’ukwizera mu rugendo rwacu tugana mu ikuzo ry’ijuru.

A. Uwizeye

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho