Ubutegetsi n’ububasha Yezu aduha bujyana n’urukundo n’ubusabane tugirana n’abo dutumweho

Inyigisho yo ku wa Gatatu w’icyumweru cya 25 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 24 Nzeli 2014

Urugo muzinjiramo rwose muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye” (Lk 9,4)

Mu ivanjili Yezu arohereza ba cumi na babiri mu butumwa. Mbere yo kubohereza abahaye ubutegetsi ububasha n’ubutumwa. Aha turi mu ntangiriro z’ubutumwa bwa Yezu aragira ngo abamuyobotse bamenyere bitoze gukora ubutumwa. Uwabivuga mu magambo y’ubu yavugako bagiye muri stage.

  1. Naho abatazabakira”

Ubutumwa bagiyemo ntibworoshye , cyane ko butamenyerewe. N’ubwo ubwo butumwa bukomeye kandi butamenyerewe bahawe iby’ibanze: ubutegetsi ,ububasha n’ubutumwa. Ntibworoshye kuko aho bazajya hose siko bazakirwa n’ubwo bafite ubutegetsi n’ububasha

Hari uwashobora kurambukirwa, no koroherwa n’amagambo ariko iyo nta bushobozi n’ububasha bikomoka kuri Yezu imbuto ntiziboneka. Yezu ari kumwe nabo mu butegetsi n’ububasha abahaye. Byose byabashobokeye kubera kuba hamwe n’uwabatumye.Uretse kuba yarabahaye ubutegetsi n’ububasha akabaha ubutumwa ababwiye uko bagomba kwitwara.

  1. Ntimugire icyo mujyana mu rugendo”

Ntabwo biboneka neza impamvu batagomba kugira icyo bitwaza. Kuki ababujije kugira icyo bajyana kandi umuntu yakwibwirako ahubwo byari bikenewe kuko bari bagiye mu rugendo.

Ubutumwa bwubakiye ku bagenewe ubutumwa. N’ubwo yabahaye ububasha , ubutegetsi n’ubutumwa ,kandi nta gushidikanya ko bari bafite biriya byose ababujije kujyana, hari ikintu gikomeye Yezu ashaka ko bubakiraho ubutumwa bwabo: “ubusabane n’urukundo n’abagenerwa butumwa”. Abagenerwa butumwa bafite uruhare rukomeye mu butumwa kuko nibo batumaga intumwa zibaho. Bityo bakumva neza ko Intumwa ari abakozi bakwiriye igihembo kandi n’Intumwa zikubaha abakoresha bazo. Ndahamyako ibi aribyo byatumye mu ntangiriro ya Kiliziya Inkuru Nziza yamamara neza kandi mu gihe gito.

  1. Ubutegetsi n’ububasha bujyana n’urukundo n’ubusabane bw’abo dusanga

Kutubaha abo dutumweho ngo twumve ko aribo batubeshejeho byica ubutumwa. Igice cy’ibanze cy’ubutumwa kiba cyangiritse.Hari ubwo dusimbukira ubutegetsi n’ububasha duhabwa iyo tugiye mu butumwa, tukibagirwa ubutumwa uko buteye, uko tugomba kwitwara n’uko twakira abagenerwa butumwa. Ibi bituma icyari Inkuru Nziza n’ubumuntu tugomba kwamamaza gihinduka ubwami n’ubwamamare bwacu.Ubutegetsi bukaduha kwicarira no gutegekesha igitugu abo dutumweho. Ububasha bukaduha kuba ibyamamare(stars) aho dutumwe bakaturirimba. Ubutegetsi n’ububasha Yezu aduha bujyana n’urukundo n’ubusabane tugirana n’abo dutumweho nk’ibiganza bibiri bikarabanya. Kwita kuri kimwe tukibagirwa ikindi ni ukuvomera mu kivomesho kidafite indiba. Kwigumanira ubutegetsi n’ububasha twabonye ingaruka zabyo.

Kwisabanira no gukunda abo dutumweho nta bubasha,ubutegetsi n’ubutumwa duhawe n’udutuma na byo si iby’i Rwanda. Tubura icyo tubabwira kuko ntacyo twaba dufite. Twakwisabanira tukiberaho nk’abataramenye Inkuru Nziza, nk’abatazi Imana n’uwo yatumye Yezu Kristu. Ibi nabyo byadushyira ahabi. Ubutegetsi, ububasha, ubutumwa , ubusabane n’urukundo rw’abo dutumweho ni inkingi zubakiyeho ubutumwa bwa Kiliziya, ubutumwa bw’ababatijwe. Iyo kimwe kibuze ibintu biba ibindi, imbuto zikabura.

Ntahandi twavana ubutegetsi, ububasha n’ubutumwa atari mu gusabana na Yezu mu Ijambo ry’Imana cyane cyane tumuhabwa, bikatubyarira urukundo rw’abe.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho