Ubutorwe n’ubutumwa ntibitana

Inyigisho yo ku wa kane – Nyuma y’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, 2014

Ku ya 09 Mutarama 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Théophile NIYONSENGA

Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe.

Kiliziya itugeneye ifunguro rya roho zacu, Ijambo ry’ Imana: 1Yh4, 19-5,1 na Lk4, 14-22a. Turacyakomeza kuzirikana ko Kristu ari we Zuba rirashe wigize umuntu akabana natwe. Ni we utwereka ikuzo ry’ Imana, akaduhishurira Se byuzuye. Muri Kristu ni ho Imana Data yanyujije umukiro wose yageneye muntu. Aha niho Kiliziya ihera yigisha ko turi mu bihe bya nyuma. Kuba mu bihe bya nyuma ntibivuga ko ejo, cyangwa ejo bundi isi irarangira! Izo ni inyigisho z’iterabwoba, kandi ahari ubwoba ntihaba Roho Mutagatifu. Imana yonyine niyo izi umunsi n’isaha. Kuba turi mu bihe bya nyuma, bivuga ko, Imama Data yadutumyeho abantu benshi no ku buryo bw’amarenga, bigeza aho idutumaho ku bw’ imperuka Umwana wayo Yezu Kristu. Biryo nta wundi izigera ituma wasumba YezuKristu. Ntimutegereze undi. Muri Yezu, Imana Data yarangije umugambi wayo wose w’ urukundo. Yariyiziye, yigize umuntu abana natwe (soma Abahebureyi 1,1-3 na Yohani 1,14). Ni we Imana Data yeguriye ububasha bwose haba mu ijuru, ku isi ndetse n’ikuzimu Yezu arahategeka. Niyo mpamvu Kiliziya isabira abapfuye ikabashyira mu biganza bya Kristu kuko twe twemera ko n’ ikuzimu Kristu ahafite ububasha. Ndetse bose, baba abo mu Ijuru, baba abo ku isi, baba ab’ikuzimu (Roho ziri muri Purgatori) bajye bumva hari uvuze izina rya Yezu bahite bamupfukamira (bamushengerera) bamusingize, biheshe Imana Se ikuzo (byisomere aha: Matayo, 28,16-28; Abanyafilipi2,9-11). Nta rindi zina twahawe ngo turironkeremo uburokorwe uretse gusa irya Yezu.

Nawe ubwe arahamya ko ubutorwe bwe bujyana n’ubutumwa. Yezu yatowe n’ Imana iteka ryose imusiga amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu. Yatorewe iki? Utorwa kugira ngo utumwe. Yezu yatorewe:

1. Kugeza Inkuru Nziza ku bakene: Muri Yezu abakeneye cyangwa abasonzeye Imana barayibona

2. Gutangariza imbohe ko zibohowe: ni we ubohora ababoshywe n’icyaha, urupfu, inzigo, inzangano n’ inzika…

3. Guhumura impumyi: ni we wereka abantu ikerecyezo nyacyo cy’ubuzima bwabo. Ntanatwereka icyerecyezo gusa, ahubwo atwereka n’inkomoko yacu nyayo, hato ngo isi itayitwambura, tukaburira ko n’ icyerekezo kiza kidutegereje: Yezu aduhishurira ko Muntu yavuye ku Mana: ni uw’Imana, kandi niyo yagombye kuganaho niba yitoza kuyikunda koko no gukunda mugenzi we (Isomo rya 1).

4. Yatumwe kandi kwamamamaza umwaka w’impuhwe z’Imana: hano ntitwumve umwaka nk’amezi 12. Ahubwo twumve ko kugeza igihe Kristu azagarukira gucira imanza abazima n’abapfuye, akomeza kugenzura isi n’ikirere ku bw’impuhwe ze. Akomeza gukura abantu mu rupfu akabashyira mu buzima. Ni we ukura abantu mu muvumo bikururira akatuza mu mugisha we. Ubunti impuhwe zivugwa igihe ahari ibihanon’ihazabu, habaye imbabazi n’ ubusonerwe. Yezu rero ni we Nyirimpuhwe, wasoneye muntu ubucibwe n’ umuvumo yari yikururiye, abyigereka ho araducungura. Nyamara bamwe banze kwemera ko abacungura bagundira umuvumo wabo! Ni akaga!

Uwakiriye Kristu yitoza kandi akihatira buri gihe kugenza nka We: yitangira abandi, yirinda ishyari, yitoza urukundo nyarwo rurenga mpera inda na mpemuke ndamuke; ntarondera akari ake, yishimira gusangira n’abandi, ntiyigwizaho umutungo yica abandi, akandagira-akandamiza, ntiyishimira akarengane cyangwa ibyago bya bagenzi be, aratabara, akishimana n’abishimira ibyiza, akababarana n’abababazwa n’ibibi, yitoza kuba umunyakuri agasenyera ikinyoma. Arababarira; ntiyiheba ngo ajye kure nk’udafite amizero, azi ko nta gahora gahanze,ko n’ubwo ikibi cyakwidegembya byo gukangata, ko nta jambo rya nyuma kigira: Urukundo (Imana) ni rwo rutsinda.

Twese abababatijwe, dukomere ku butore bwacu dukesha iryo vuka mu ijuru (Batisimu), maze twemere gutumikira Imana muri Kiliziya yayo. Dusabe ingabire yo gukomera ku masezerano ya Batisimu ari yo: Kwanga icyaha, gukurikira dukurikiza Kristu no kumwamamaza mu byo tuvuga, dukora, dutekereza no mu byo duhamagarirwa kuzuza bya buri munsi.

 Padri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho