Ubutumwa bwa Papa Fransisiko yageneye Igisibo cya 2015

« Nimwikomeze umutima » (Yak 5, 8)

Bavandimwe nkunda cyane,

Igisibo ni igihe cyo kwivugurura kuri Kiliziya, ku makoraniro y’abayigize no kuri buri mukristu ku giti cye. Ariko cyane cyane ni «igihe gikwiye, igihe cy’uburokorwe » (2 Kor 6, 2). Imana nta kindi idusaba kitari icyo yabanje kuduha mbere: «Twebweho tujye dukundana kuko Imana yadukunze mbere» (1Yoh 4, 19). Imana ntiyashatse kutwihunza. Iha buri wese muri twe agaciro gakomeye imbere yayo, iratuzi buri wese mu izina rye, itwitaho kandi ikadushakashaka igihe twayiteye umugongo. Ishishikajwe na buri wese muri twe; urukundo idukunda ntirwayemerera ko idutererana mu byo duhura na byo. Nyamara twe iyo tumeze neza, iyo ibyacu biri kugenda neza, bibaho ko twibagirwa rwose kuzirikana ku bandi (ibyo Imana Data itajya ikora na rimwe), ibibazo n’imibabaro bahura na byo tukumva nta cyo bitubwiye, kimwe n’ubugome bagirirwa,… Bityo umutima wacu ukaba ntibindeba:
Igihe meze neza kandi n’ibyanjye byose biri kugenda neza, nkibagirwa abamerewe nabi. Uko kwikunda umuntu ntiyite ku abandi, muri iki gihe turimo byafashe intera y’isi yose, ku buryo tutatinya kuvuga ko byahindutse umuco w’isi. Icyo ni ikigeragezo twebwe nk’abakristu tugomba guhangana na cyo.

Iyo umuryango w’Imana wemeye kwakira no kubaho mu rukundo rwayo, icyo gihe ubonera ibisubizo ibibazo amateka ya muntu ahora awubaza. Kimwe muri byo bibazo byihutirwa ngiye kugarukaho muri ubu butumwa bwanjye, ni icyo ngicyo cy’uko muri ibi bihe turimo, kutita ku wundi bimaze kuba umuco. Kwirengagiza umuvandimwe wawe no kwirengagiza Imana, ni igishuko kiriho ndetse no kuri twe abakristu. Ni yo mpamvu buri gihe mu gisibo, dukeneye kongera kumva ijwi rihanitse ry’abahanuzi ngo ridukangure. Imana ntiyatereranye isi, ahubwo yarayikunze kugeza itanze umwana wayo ngo akize buri muntu. Binyuze mu kwigira umuntu kwa Jambo, mu buzima bwe hano ku isi, mu rupfu no mu izuka rye, urugi rw’amarembo hagati y’Imana na muntu, no hagati y’isi n’ijuru rwarakingutse burundu. Naho Kiliziya yo, ni nk’ikiganza gifashe urwo rugi ngo rukomeze kuba rukinguye, ibikesheje Ijambo ry’Imana yigisha, amasakaramentu ihimbaza, kimwe no guhamya ukwemera kugaragarira mu bikorwa by’urukundo (Gal 5, 6). Gusa na none ku rundi ruhande, isi iragenda irushaho kwifungirana no gufunga urwo rugi, kandi ari ho Imana inyura yinjira mu isi, kimwe n’isi igana Imana. Bityo ikiganza cyita kuri urwo rugi, ari cyo Kiliziya, ntikigomba gutangazwa na rimwe n’uko hari ushaka kucyigizayo, kugisyonyora cyangwa kugikomeretsa. Ni yo mpamvu umuryango w’Imana ukeneye guhora
wivugurura, kugira ngo utavaho wibwira ko iby’abandi bitawureba, maze ukifungirana. Ndashaka kubereka inzira eshatu twazirikanaho ngo tugere kuri uko kwivugurura.

1. « Niba hari urugingo rubabaye, izindi zose zisangira ako kababaro » (1 Kor 12, 26) – Kiliziya.

Kwifungirana amaherezo bibyara urupfu. Urukundo rw’Imana ni rwo rudufasha kwirinda kugwa muri icyo gishuko. Urwo rukundo turuhabwa na Kiliziya mu nyigisho zayo, cyane cyane ariko mu buhamya itanga. Ariko burya na none, nta muntu wahamya ibyo atabanje kunyuramo.

Umukristu ni umuntu wemera Imana ikamwambika ubwiza bwayo n’impuhwe zayo, ikamwambika Kristu, kugira ngo abe nka We umugaragu w’Imana n’uw’abantu. Liturujiya yo kuwa kane mutagatifu, ibitwibutsa neza mu muhango wo koza ibirenge. Petero ntiyashakaga ko Yezu amwoza ibirenge, ariko nyuma yaje kumva ko Yezu adashaka gusa gutanga urugero rw’uburyo tugomba kujya twozanya ibirenge. Icyo yashakaga kumwereka, ni uko koza abandi ibirenge byakorwa n’umuntu wabanje mbere na mbere kwemera ko Yezu amwoza ibirenge. Uwo muntu wenyine, ni we ufite «umugabane» hamwe na Yezu (Yoh 13, 8) bityo akabasha kuba umuhereza w’abantu. Igisibo ni igihe gikwiye cyo kwemera gufashwa na Kristu, no kwiga gufasha abandi nka We. Ibyo bishoboka iyo duteze amatwi Ijambo ry’Imana kandi tugahabwa amasakaramentu, by’umwihariko isakaramentu ry’Ukarisitiya. Muri ryo, duhinduka icyo duhawe: Umubiri wa Kristu. Tubikesheje uwo mubiri wa Kristu, kwa kuba ntibindeba byajyaga kenshi bigira imbaraga mu mitima yacu bikatuganza, bihita bihabura umwanya. Kuko uwa Kristu agize umubiri umwe wa Kristu hamwe n’abandi, kandi muri Kristu nta washobora kwirengagiza umuvandimwe we. «Niba hari urugingo rubabaye, izindi zose zisangira ako kababaro; niba hari urugingo rumerewe neza, izindi nazo zirishima» (1 Kor 12, 26).

Kiliziya ni Umuryango mutagatifu, kuko abatagatifu bayifiteho uruhare, kandi nayo ubwayo ikaba isangano ry’ibintu bitagatifu: Urukundo rw’Imana rwatwigaragarije muri Yezu Kristu, kimwe n’impano zose zikomoka ku Mana. Muri zo, harimo kandi n’igisubizo gihabwa abemeye bose kwakira urwo rukundo rw’Imana. Muri uwo mushyikirano n’Abatagatifu, hamwe no mu kugira uruhare ku bintu bitagatifu, nta wugira ikiri icye bwite, kuko ahubwo ibyo atunze biba ari n’ibya bose. Noneho bitewe n’uko turi umwe mu Mana, tugashobora kugira icyo tumarira abari kure yacu, ndetse n’abo tudashobora na rimwe kugeraho dukoresheje ubushobozi bw’imbaraga zacu, tubikesheje gusenga Imana aho turi, nabo bakayisengera aho bari, maze twese hamwe tugasabirana, kugirango tubashe kwakira umukiro itanga.

2. « Umuvandimwe wawe ari he? » (Intg. 4, 9). – Paruwasi n’amakoraniro y’abakristu.

Ni ngombwa ko ibyo Kiliziya yigisha, byigaragaza mu buzima bwa buri munsi bwa za paruwasi n’amakoraniro y’abakristu. Ese koko ibyo Kiliziya ikora n’ibyo ibamo bigaragaza ko abayigize ari umubiri umwe? Umubiri wakira kandi ugasangira ibyo Imana ishaka kuwuha byose? Umubiri umenya kandi ukita ku ngingo zawo zikennye kurusha izindi, izifite intege nke kurusha izindi n’izisuzuguritse kurusha izindi? Cyangwa ahubwo, aho ntidushakira ubuhungiro mu rukundo twita ko ari urwa bose, rwa rundi rwahihibikana rurwanira ishyaka abantu bari iyo gihera, nyamara rukibagirwa Lazaro wicaye imbere y’urugi rwacu rukinze ? (Reba Lk 16,19-31). Kugira ngo tubashe kwakira no kubyaza umusaruro mwinshi ushoboka ibyo Imana iduha, ni ngombwa kurenga imbibi za Kiliziya tubona gusa mu maso yacu, tukazirikana na Kiliziya iri aho tutabona mu buryo bwombi (Kiliziya iri kure yanjye
ahandi ku isi, na Kiliziya yo mu ijuru).

Ku ruhande rumwe, ibyo twabigira twifatanya na Kiliziya y’ijuru mu isengesho. Iyo Kiliziya ikiri mu rugendo hano ku isi iri gusenga, hagati yayo na kiliziya yo mu ijuru havuka ubusabane n’ubufatanye mu byiza, kugeza mu kuba bose icyarimwe imbere y’Imana. Twebwe n’abatagatifu bamaze kugera mu ihirwe ryo kubana n’Imana, tugize ubwo bumwe ari na bwo ku bw’urukundo, budutsindira kuba ba nyamwigendaho.

Kiliziya yo mu ijuru, ntikesha ugutsinda kwayo kuba itagifite aho ihuriye n’imibabaro yo ku isi ngo yishime yonyine. Ahubwo aribyo, Abatagatifu barangamira kandi bagashimishwa n’uko ku bw’urupfu n’izuka bya Yezu, babashije gutsinda bidasubirwaho kuba ba ntibindeba, kugira umutima w’ibuye no kwangana. Igihe cyose urukundo rutaratsinda ngo ruganze mu isi yose, abatagatifu bakomeza kwifatanya natwe tukiri mu rugendo hano ku isi. Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, Umuhanga wa Kiliziya, amaze gusobanukirwa n’ukuntu ibyishimo by’ijuru bikomoka ku mutsindo w’urukundo rwitangiye abantu ku musaraba, bitaba byuzuye neza igihe cyose ku isi hakirangwa umuntu ubabaye kandi uganya, yanditse agira ati: «Sinzabaho ijuru ryanjye nituramiye, icyifuzo cyanjye ni ugukomeza gufasha Kiliziya na roho z’abantu» (reba urwandiko 254, rwo ku wa 14 Nyakanga 1897). Natwe tugira uruhare ku byishimo by’abatagatifu no ku mirimo myiza bakoze, kandi na bo bagira uruhare ku ntambara ntagatifu turwana, no ku byifuzo byacu by’amahoro n’ubwiyunge. Umunezero baterwa n’umutsindo wa Kristu wazutse, udufasha kugira imbaraga, ukatubashisha kurenga kuba ba ntibindeba mu buryo bwinshi, no kwirinda kugira umutima w’ibuye.

Ku rundi ruhande, buri koraniro ry’abakristu rihamagariwe guhaguruka rigasanga abantu, rihereye ku bariri hafi baturanye cyangwa bahurira naryo mu buzima bwa buri munsi, ku bakene, ndetse rikagera no ku bari kure yaryo. Kiliziya muri kamere yayo ihamagariwe kuba umwogezabutumwa, bityo ntigomba kwihugiraho yo ubwayo, ahubwo igomba gusanga abantu bose mu byo babamo.

Ubwo butumwa bwa kikiziya, ni ubuhamya budacogora bw’umuntu ushishikajwe no gushyikiriza Imana Data ibintu byose bihangayikishije abantu bose muri rusange, ndetse n’ibihangayikishije buri wese ku giti cye by’umwihariko. Ubutumwa ni ibyo urukundo rudashobora guceceka. Kiliziya ikurikira Yezu Kristu mu nzira anyuramo asanga buri muntu, kugera ku mpera z’isi (Reba Intu 1, 8). Bityo buri muntu wese ni bwo tuzabasha kumubonamo umuvandimwe Yezu, yacunguje urupfu rwe n’izuka rye.
Bavandimwe nkunda cyane, ndifuza rwose ko aho Kiliziya yacu igaragara hose, by’umwihariko ahari za paruwasi zacu kimwe n’ahari amakoraniro y’abakristu hose, haba ahantu h’uturwa tw’impuhwe rwagati mu nyanja yo kwirengangiza no kutita ku bandi.

3. « Nimwikomeze umutima » (Yak 5, 8) – Buri mukristu.

Burya buri wese muri twe, hari igihe yumva afite igishuko cyo kumva iby’abandi ntacyo bimubwiye. Tumaze guhaga guhora twumva amakuru akomeye y’imibabaro y’abantu, kimwe n’amashusho yabyo, bigatuma twiyumvamo intege nke mu kugira icyo tubikoraho. Twakora iki rero kugira ngo tudaheranwa n’urwo ruzurungutane rw’ubwoba no kumva ko nta cyo dushoboye? Icya mbere twakora ni uguhuriza twese hamwe isengesho ryacu, ari Kiliziya ikiri mu rugendo hano ku isi, ari na Kiliziya yo mu ijuru. Ntitugasuzugure ububasha bw’isengesho rivuzwe n’iyo mbaga nyamwinshi ingana ityo!

Igitekerezo twagize cyo gusenga amasaha 24 kuri 24 imbere ya Nyagasani, bizakorwa ku matariki ya 13 na 14 Werurwe, kigamije kwerekana ako gaciro k’isengesho, kandi nizere ko bizakorwa mu Kiliziya hose kugeza no mu rwego rwa za diyosezi.

Hanyuma ikindi twakora, ni uko tubigirishije ibikorwa by’urukundo, twafasha abaturi hafi n’abari kure yacu tubinyujije mu miryango ya Kiliziya ifasha abatishoboye. Igisibo ni igihe gikwiye cyo kwerekana ko ibireba umuvandimwe wanjye nanjye bindeba, ibyo tukabyerekanira mu tuntu duto ariko dufite agaciro twamukorera, ni bwo tugaragaza koko ko twese turi bene muntu.

Icya nyuma twakora ni ukwisubiraho tugahinduka, kuko umubabaro wa mugenzi wanjye ugomba kunyigisha ko ndi umunyantege nke, ko nkeneye Imana na bagenzi banjye kugira ngo ngire icyo ngeraho. Nidusaba Imana twicishije bugufi ngo iduhe ingabire zayo, kandi tukemera ko ubushobozi bwacu hari aho butagera, nta kabuza tuzabasha kwizera no kuvoma mu kigega kidakama
cy’ubushobozi buhambaye bw’urukundo rw’Imana. Tuzabasha kandi no gutsinda shitani idushuka ngo dushobora twebwe ubwacu kwikiza twenyine no gukiza isi.

Kugira ngo tubashe kurenga kuba ba ntibindeba, kimwe no kwibwira ko dushobora byose, ndashaka kubasaba mwese ngo iki gisibo kizababere umwanya mwiza wo kurera imitima yanyu nk’uko Papa Benedigito wa XVI yabyanditse (reba Ibaruwa ye yise Imana ni urukundo, n° 31). Kugira umutima w’impuhwe ntibivuga kugira umutima ujegajega. Ahubwo umuntu ushaka kuba umunyampuhwe, agomba kugira umutima ukomeye, wihangana, uzi gutsinda ibishuko ariko na none witeguye kwakira Imana. Umutima wemera guturwamo na Roho w’Imana akawushyira mu nzira z’urukundo zerekeza ku bavandimwe bacu. Mu by’ukuri ni umutima utihagije, uzi ubukene bwawo ariko kandi ugaharanira kwita ku bandi.

Kubera iyo mpamvu bavandimwe nkunda cyane, ndifuza gusengera hamwe namwe, nsaba Kristu ngo muri iki gisibo: «Imitima yacu ayihindure nk’uwe» (Reba ibisingizo by’Umutima Mutagatifu wa Yezu). Nibwo tuzagira umutima ukomeye kandi w’umunyampuhwe, umutima ushishoza kandi ugira ubuntu, wa wundi uhamye, utemera kwihugiraho wo ubwawo no kugwa mu gishuko cy’iyi si cyo kuba ntibindeba.

Ni kuri icyo cyifuzo ndangirije, mbizeza kubasabira kugira ngo buri wese mu bemera na buri koraniro rya kiliziya, mubashe kuzasarura imbuto nziza muri uru rugendo rw’igisibo, kandi nanjye ndabasabye ngo munsabire. Nyagasani abahe Umugisha n’Umubyeyi Bikira Mariya abarinde.

Bikorewe i Vatikani, ku itariki ya 4 Ukwakira 2014, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko w’Asize.
Papa Fransisiko

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho