Ubutumwa bwa Yezu: Kwigisha no gukiza

Inyigisho yo ku wa mbere, nyuma y’Ukwigaragaza kwa Nyagasani

Ku ya 7 mutarama 2013, Igihe cya Noheli

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe, turakomeza kuryoherwa n’munsi mukuru wa Noheli. Ejo twahimbaje umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani.

  1. Ubutumwa bw’abashumba

Yezu yavukiye i Betelehemu ya Yudeya. Abashumba babimenyeshwa n’abamalayika, baza kumuramya. Barangije bajya mu butumwa. Si abamalayika babohereje. Si Yozefu wabohereje cyangwa se Mariya. Babonye Yezu rumuri nya rumuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si. Bava mu mwijima. Biyumvishemo ko batagomba kwihererana iyo nkuru nziza. Bajya kumenyesha hose inkuru nziza y’ivuka rya Yezu.

  1. Abanyabwenge bamaze kuramya Yezu banyura indi nzira

Ivanjili ya Matayo itubwira uko abanyabwenge nabo baturutse iburasirazuba, bagakora urugendo rurerure, bakaza kuramya Yezu bamuzaniye n’amaturo (Mt 2, 1-12)

Baje bakurikiye inyenyeri idasanzwe. Banyura kwa Herodi bayoboza. Bageze aho umwana Yezu ari, baca bugufi, barapfukama baramuramya. ( Ese aho tujya tumenya guca bugufi?) Bamaze kumuramya bamuha amaturo: zahabu, ububani n’imibavu. Hanyuma baburirwa mu nzozi kudasubira kwa Herodi, banyura indi nzira.

No muri iki gihe, uhuye na Yezu by’ukuri anyura indi nziza. Aba yabonye urumuri, yabaye urumuri. Agendera mu rumuri akabera abandi urumuri. Ni ngombwa gushengerera Yezu mu Ukaristiya no kuzirikana kenshi Ijambo rye. Tukiri abana, hari ubwo twajyaga ku muriro kota. Uwo muriro waradushyushyaga. Natwe uwo dukozeho tukamushushya. Uko turushaho kwegera Yezu, aratumurikira, aratuvura, urukundo rwe rukadushyushya. Ubwo bushyuhe bw’urukundo bukagera ku bandi duhereye ku bo tubana. “Kunyura indi nziza” ni byo Yezu avuga mu yandi magambo ati “Nimwisubireho, kuko Ingoma y’Ijuru yegereje” !

  1. Galileya y’abanyamahanga

Yezu yatangiriye ubutumwa bwe mu karere kiganjemo abapagani; ku mupaka w’ igihugu cy’abayahudi n’ibindi bihugu. I Kafarinawumu hari urunyurane rw’abantu, baturutse imihanda yose, bafite imico itandukanye n’iy’abayahudi n’imyitwarire iteye impungenge. Aho niho Yezu yatangiriye ubutumwa bwe. Bityo imbaga yari yigungiye mu mwijima, ibona urumuri rutangaje. Yezu mu butumwa bwe ntashakisha aho ashobora kumvwa no kwakirwa neza; yahereye aho rukomeye. Ni inyigisho ikomeye mu butumwa dukora. Hari paruwasi nakoragamo ubutumwa, nkajya gusura imiryangoremezo. Nkabanza guha penetensiya abarwayi, ngasoma Misa , narangiza nkicara tukaganira. Abafite ibibazo bakabibaza, abashaka gusobanuza bagasobanuza, abafite ibitekerezo bakabitanga. Rimwe umukuru w’umuryangoremezo afata ijambo ati “ikibazo dufite mu muryangoremezo wacu ni uko dukikijwe n’abayoboke b’andi madini”. Nti ahubwo mukwiye gushimira Imana kuko mufite abo mumurikira. Urumuri rwanyu rukabageraho. Icy’ingenzi si ugutura mu mudugudu w’abakristu. Icy’ingenzi ni ukuba umukristu wemera, wizera kandi ukunda. Bityo akamurikira abo bari kumwe, babona ibyiza akora bikabatera kwisuzuma bo ubwabo bikaba byatuma bagahinduka.

  1. Ubutumwa bwa Yezu: kwigisha no gukiza

Yezu yazengurukaga Galileya yose yigisha Inkuru nziza y’Ingoma y’Imana. Yagendaga akiza indwara n’ubumuga bwose muri rubanda. Ubugwaneza bwe bumenyekana muri Siriya yose, bakajya bamuzanira imbabare zose zifite indwara n’ibyago by’amoko yose: abahanzweho, abanyagicuri, ibimuga n’uko akabakiza.

Ubugwaneza bwa Yezu natwe bwatugezeho, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi. Uyu munsi twongere twumve ijwi rya Yezu aho atubwira ati: “Nimwisubireho”. Tugerageze kwisuzuma (aho gusuzuma abandi) turebe ibitanogeye Imana n’abantu. Dufate umugambi wo guhinduka. Hari umukristu wakundaga kuvuga ko guhinduka atari uguhindukira. Kuko iyo uhindukiye, ushobora gusubira aho wari uri, mu byo wari urimo. Ati “guhinduka ni ugukebana”.

Dukurikize urugero rwa bariya bantu benshi bazaniraga Yezu imbabare zose zifite indwara n’ibyago by’amoko yose. Mu isengesho ryacu, tumwereke abarushye n’abaremerewe n’imitwaro yo kuri iyi si. Yezu ni muzima, arakiza kandi ari kumwe natwe. Ibyo yakoraga mu Galileya n’ubu arabikora. Abikorera mu ngo zacu, aho dutuye, aho tugenda, aho dukora. Mu ntangiriro y’uyu mwaka, dukwiye gufata umugambi wo gusabira abandi. Nabwo ni ubutumwa bukenewe cyane muri iki gihe.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho