Ubutumwa bw’Umwepiskopi wa Kabgayi yageneye abakristu ku munsi wa Pasika – 20 Mata 2014

PASIKA YA NYAGASANI

 20 Mata 2014

(+Simaragidi MBONYINTEGE, Umushumba wa Kabgayi)

Bakristu bavandimwe, ndifuza kubagezaho ubutumwa kuri uyu munsi wa Pasika ya Nyagasani, Pasika yacu kandi, bukubiye muri izi ngingo uko ari ebyiri:

Ingingo ya mbere ni ukongera kwifatanya namwe mu guhamya ukwemera kwacu mu rupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu dushingiye ku masomo matagatifu aranga iyi minsi itatu mitagatifu ya Pasika.

Ingingo ya kabiri irerekana aho Kiliziya Gatolika mu Rwanda ihagaze kubyagiye bivugwa muri iyi minsi y’icyunamo ku myitwarire ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi n’uko yifashe mu nzira yo gusana igihugu yubaka ibyasenywe kandi yomora inkomere, ari nako ishimangira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Bakristu bavandimwe ikiruta byose kuri twe nk’abakristu ni uguhamya urupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu. Uyu munsi mukuru wa Pasika ni ishingiro ry’imibereho yacu n’imibanire yacu nk’abakristu. Niyo mpamvu mu minsi mikuru ya Kiliziya yose iteka hagaragaramo ibanga rya Pasika. Mu ijoro rihire rya Pasika, ribimbulirwa n’indirimbo umudiyakoni aririmba aranga Pasika, atwaye Urumuri , ariwe Kristu, waje amurikira isi yari yugarijwe n’umwijima w’urupfu n’icyaha. Ni indirimbo ikubiye hamwe ibyo twumvise mu Ijambo ry’Imana ryagenewe uyu munsi wa Pasika.

Muri iyi ndirimbo hari aho umuririmbyi avuga ati: “Kuvuka byari kutumarira iki iyo hatabaho gucungurwa”. Kubaho se koko byaba bimaze ki hatariho gucungurwa. Ntawe uvukira gupfa keretse uwibagiwe ko Imana yatanze Kristu Yezu ho Umucunguzi. Byabaye ngombwa ko Imana ibiturinda muri Yezu Kristu. Hari ahandi agera, ku buryo butunguranye ariko bwiza, akagira ati: “Mbega icyaha gihire, cyo cyagombye guhabwa Umucunguzi w’aka kageni, kandi w’aka gatangaza”. Aya magambo ntiwayazirikana ngo we kwibuka ya Vanjiri y’umwana w’ikirara wagarutse kwa se aho amariye kwicwa n’ubwinazi. Maze se akamwakirana urukundo n’urukumbuzi, akamukorera ibirori, akamusubiza mu murongo w’abana ngenerwamurage (Lk 15,11-24). Biriya birori se yamukoreye ni Pasika ihoraho. Imana yaduhaye Yezu Kristu ho Umucunguzi, umunyabyaha wese wisubiyeho asanga Imana Data aciye kuri Yezu Kristu wadupfiriye ku musaraba yakiranwa ibirori.

Bakristu bavandimwe, mu masomo matagatifu twumvise, mu gitabo cy’Intangiriro ubwo Abrahamu yajyaga gutura ho igitambo umuhungu we w’ikinege Izaki (Intg 22, 6-18); hejuru y’umusozi aho yari yubatse urutambiro yahahuriye n’Imana yari agiye asanga, maze yitambika hagati y’inkota n’umwana iti: “Ntukoze ukuboko kuri uyu mwana”. Ubwo Uhoraho abona ko Abrahamu koko atinya Imana. Bityo imushingiraho amateka y’abemera bose. Imuha ikimenyetso cy’intama atura mu kigwi cy’umwana we. Yashushanyaga atyo Umwana Yezu uzaturirwa Abrahamu n’urubyaro rwe iteka.

Ubwo Abrahamu yazamukaga umusozi, umuhungu we Izaki yaramubajije ati ko mbona umuriro n’inkwi, igitambo kiri he, dawe? Abrahamu aramusubiza ati: “Imana iriburebe aho yibonera intama yo gutamba, mwana wanjye” (Intg 22,8). Niyo mpamvu igitambo cya Abrahamu atura Izaki cyashushanyaga igitambo kiruta ibindi, Yezu Kristu, Imana izatambira abantu bose mu rukundo n’impuhwe bitangaje.

Yezu Kristu nk’Umwana w’Imana wigize umuntu yaje mu murongo w’ukwemera kwa Abrahamu, aza nk’urubyaro rwe, agamije kuzuza no kurenzaho ku Isezerano Imana yagiranye na Abrahamu bishingiye ku kwemera kwe. Mu matwara yaranze Yezu Kristu akamugeza ku bubabare, urupfu n’izuka bye, ni ukunogera Imana Data, akora ugushaka kwayo mukugaragariza abantu ko Imana ibafiteho umugambi n’ubushake bwo gukiza buri wese wemeye Yezu Kristu nk’Umwana w’Imana.

Ibi nibyo Intumwa zumvise kuri Yezu Kristu. Nubwo zabigezeho bizigoye, Petero amwihakanye gatatu(Mt 26,72), ndetse Yuda we yaramugambaniye, agatakara burundu ( Mt 26,16), Tomasi abanje guhakana, ariko nyuma aremera aho aboneye Yezu wazutse (Yoh 20,28-29), Pawulo we ahagurutse akamurwanya, atoteza abakristu kugeza igihe ahuriye na Yezu wazutse mu muhanda w’I Damasiko (9,3-16).

Aba bose babiterwaga no kutamushyikira mu kwemera guke kwabo. Ariko aho Yezu amariye kuzuka, aciye mu rupfu, urupfu ndetse rw’umusaraba, bakamubona, bakamumenya nk’uwo babanye mu Galileya, bagasangira bwa nyuma ku wa kane araye aribudupfire: baramumenye, baramukunda, baramukurikira. Ni we Petero avuga muri aya magambo ati: “Natwe turi abahamya b’ibyo yakoze mu gihugu cy’Abayahudi kimwe n’i Yeruzalemu. Bamwishe bamumanitse ku giti, ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu, imuha no kwigaragaza…twebwe abariye tukanywa hamwe na We aho amariye kuzuka mu bapfuye. Nuko adutegeka kwamamaza Inkuru Nziza no guhamya muri rubanda ko ari we Imana yashyizeho kuba umucamanza w’abazima n’abapfuye” (Intu 10, 39-43).

Bakristu bavandimwe, ubukristu bwacu bushingiye mbere na mbere kuri Pasika ya Nyagasani no ku buhamya bw’Intumwa yitoreye. Niho ukwemera kwacu gushingiye. Iyi Pasika kandi icyo igamije ni uko Imana idukunda kandi yagambiriye kudukiza. Gusa dufite inzitizi ebyiri zitugora: ni uko tugira ukwemera guke, tukaba n’abanyabyaha. Nyamara Imana irabizi kuturusha nicyo gituma yaduhaye Kiliziya ngo idufashe natwe dufatanye mu kwemera mbere ya byose, kuko uramutse wemeye, buri munsi ukarushaho kwemera n’icyaha nticyaba kikibaye inzitizi yo kugera ku Mana kuko nta munyabyaha wigeze amugana afite ukwemera ngo amusubize inyuma (Za 50, 19).

-Ingingo ya kabiri rero nshaka kubagezaho ni uko nk’uko mubizi uyu mwaka twibutse ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Muri iyi minsi hakunzwe kuvugwa ku myitwarire ya Kiliziya muri jenoside yakorewe abatutsi na nyuma yayo. Kubera ububabare n’ingaruka za jenoside kuri bamwe Kiliziya yari yiringiwe ntiyatanze icyo bo bari bayitezeho. Ubukana jenoside yazanye mu Rwanda, n’ubwo hari ibimenyetso byagiye biyibanziriza, ariko yaratunguranye mu mikubitire yayo, uwo itatunguye ni uwayiteguye. Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ubuzima bwayo n’ubw’abanyarwanda mu mateka kuva u Rwanda rwajya mu bukoloni byaje bibangikanye, ndetse n’amateka yayo agaragaza ko ibyasenyaga igihugu nayo byarayishenye, ibicyubaka nayo birayubaka. Kandi nibyo kuko abantu duhuliraho ni bamwe n’ibibazo byabo ni bimwe. Ninangombwa ko dushakira ibisubizo hamwe twubaha inshingano za buri wese. Kuba hari abakristu bagize uruhare muri jenoside byo ntawe ubishidikanya. Kiliziya Gatolika yigeze gusaba imbabazi ku mugaragaro mu isozwa rya Sinodi yo 2000 yibanze ku myitwarire y’abakristu muri jenoside yakorewe abatutsi, kandi n’ubundi izahora izisaba. Gusaba imbabazi no kuzitanga si ibyo Kiliziya yigishwa. Ariko guhatirwa gusaba imbabazi uvanga amateka y’igihugu n’ayajenoside ubwayo bigeraho bikaba imvange isaba ubushishozi. Kubera kutumva neza Kiliziya n’icyo bayisaba bikurura impaka mu bantu zitari ngombwa.

Kuba rero hari abantu benshi bahungiye kuri za Kiliziya bakahagwa, nk’umuntu waba yari mu Rwanda, azi amateka yarwo, azi ko aba bantu baganaga Kiliziya bayikunda, banayizeye; kandi baje batugana kuko ahandi hose babirukanaga, za Kiliziya zo zarabakiraga, zidafite n’icyo zabakorera imbere y’ubukana bw’interahamwe mwese muzi. Iyo tubona rero ziriya nzibutso hafi yacu, mu myemerere yacu duhora twibuka ko tutabashije kubakiza, ariko ntitwananiwe kubakunda. N’ubu turabakunda, turabasabira, bamenye ko batazize ko twabangaga, ahubwo ko tutari dushoboye kugira icyo tubamarira, kuko natwe twapfanaga nabo. Ariko kandi n’abaharokokeye – kandi barahari – bajye bibuka kuhagaruka bashimire Imana bahuriye nayo kuri uwo musaraba.

Aho Kiliziya Gatolika ihagaze mu Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi nabishyira hagati y’ubutumwa bubiri bwatanzwe mu bihe bitandukanye n’abayobozi bakuru ba Kiliziya yacu:

-Ijambo Papa Yohani Paulo wa II yavuze kuri 15 Gicurasi 1994, n’ubwo butari ubwa mbere avuga ku marorerwa yakorerwaga mu Rwanda, ariko iri rifite uburemere bwihariye, ubwo amahanga yajijinganyaga yanga kumva ibyarimo kubera mu Rwanda. Yagize ati: “Ibirimo kubera mu Rwanda ni jenoside ku buryo budashidikanywa, ndasaba ko buriya bwicanyi bwahagarikwa. Ikibabaje ni uko hari n’abakristu babifitemo uruhare. Bazabibazwa n’amateka, n’Imana izabibaryoza,nimurekeraho kumena amaraso” (Reba O.R. n°24, 14 kamena 1994). (1)

-Irindi jambo ni iryo Nyirubutungane Papa Fransisko yavuze ejobundi twibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Yagize ati:” Ejo tuzibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ndagirango mbwire abanyanyarwanda ko mbari hafi nk’umubyeyi kandi mbashishikarize gukomezanya ubushake n’ubwitange inzira y’ubwiyunge mugezemo, imbuto zabwo ziraboneka. Nimukomeze kubaka ubumuntu n’umutima wa gikristu. Mwitinya kubakira igihugu cyanyu ku Ivanjili, mu rukundo no mu gushyikirana kuko aribyo bizabageza ku mahoro arambye”(Angelus du 6 avril 2014, place St Pierre).(2)

-Kiliziya Gatolika mu Rwanda yiyumva muri ubu butumwa bwombi: kwamagana jenoside n’abayikoze n’ubwo baba ari abakristu bwose. Ababigizemo uruhare BIBE GATOZI. Kandi dushishikarira kubaka igihugu biciye mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Naho gusaba imbabazi, twarabikoze, tuzanabikora, dukomeze gushishikariza n’abandi kubikora. Ariko habanze noneho habe kwumvikana neza kuri urwo ruhare hagendewe mbere na mbere kuri gatozi kuko Kiliziya itigeze ishyiraho gahunda yo gukora jenoside, ahubwo ibabajwe n’abayo bapfuye ari inzirakarengane, ikababazwa kandi n’uko ababicaga harimo abakristu bacu.

-Ku kuba Kiliziya idahana abakekwaho kuba barijanditse muri jenoside, ni uko mu mikorere yayo harimo ibyo tugomba guharira ubutabera bw’igihugu. Umurimo wacu ni ugushishikariza abakoze jenoside kwicuza, gusaba imbabazi no guhinduka. Ibyo tukabikora twubahiriza ubutabera bw’igihugu. Erega turi umuryango w’abakristu kandi icyaha kiturimo, ariko sicyo twubakiraho Kiliziya. Tuyubakira ku mpuhwe z’Imana dushishikariza buri wese kuva mu byaha bye, ariko noneho tunararikira buri wese guharanira ubutungane yigana Yezu Kristu wapfuye akazuka. Kuko nk’uko twatangiye tubivuga, ubukristu bwacu bushingiye ku rupfu n’izuka bya Nyagasani no ku kwemera kw’Intumwa yayiragije. Ibindi byose bizamo ni urumampfu mu ngano(Mt13,26 ) ruva ku mico mibi y’abantu n’iyi si dutuye.

Bakristu bavandimwe ndasoza mbifuriza Pasika Nziza kandi nizeza abarokotse jenoside n’abikoreye ingaruka zayo ko Kiliziya ibari hafi kandi ibakunda inabasabira kugira ngo ibyishimo by’Ivanjiri byimure ishavu n’agahinda biva ku marorerwa ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; nk’uko Nyirubutungane Papa Fransisko abitubwira mu butumwa yoherereje abanyarwanda muri iyi ntangiriro y’icyunamo. Ivanjiri yakiriwe neza ishobora guhindura imibereho n’imibanire yacu mu bumwe, mu bwiyunge no mu mahoro.

Pasika nziza kuri mwese; Nyagasani Yezu abane namwe.

(1)

http://www.vatican.va/holy_father/john_paul_ii/angelus/1994/documents/hf_jp-ii_reg_19940515_it.html

http://www.fides.org/it/news/pdf/2699

http://www.fides.org/fr/news/1810-VATICAN_L_appel_angoisse_et_repete_du_Pape_pendant_le_genocide_au_Rwanda_Ne_cedez_pas_a_la_haine_et_a_la_vengeance_Dans_cette_etape_tragique_de_la_vie_de_votre_nation_soyez_tous_des_artisans_d_amour_et_de_paix

http://www.vatican.va/holy_father/john_paul_ii/homilies/1994/documents/hf_jp-ii_hom_19940410_sinodo-africano_fr.html

(2)

http://w2.vatican.va/content/francesco/fr/angelus/2014/documents/papa-francesco_angelus_20140406.html

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho