Inyigisho yo ku wa kane w’Icyumweru cya 28 gisanzwe giharwe
Ku wa kane, 15 Ukwakira 2015 – Mutagatifu Tereza wa Avila, umuhanga wa Kiliziya
Bavandimwe,
Ineza n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe. Amasomo Liturujiya y’uyu munsi itugejejeho aradufasha kuzirikana iyi ngingo: Ubutungane bukomoka ku kwemera, aho gukomoka ku bikorwa by’amategeko.
1. Isomo rya mbere: Abanyaroma bahawe kuba intungane ku bw’ukwemera
Mu isomo rya mbere ryo mu Ibaruwa yandikiye Abanyaroma, Pawulo Mutagatifu aributsa abakristu b’i Roma ineza n’ubuntu Imana yabagiriye ibageza ku butangane babikesha kwemera Yezu Kristu.
Ubwo butungane bugenewe abemera bose, kuko abantu bose bagomye. Si Abanyamahanga gusa bagenewe ubwo butungane ku bw’ukwemera; n’Abayahudi na bo, nubwo bagenywe ku bw’amategeko, bazagera ku butungane babikesheje ukwemera.
Bavandimwe, koko na twe twese twaragomye. Twese twivukije ikuzo ry’Imana. Nta muntu n’umwe muri twe wagira icyo yakwiratana; nta wakwigeza ku butungane akoresheje imbaraga ze, ubumenyi cyangwa ubundi bushobozi yakwishingikirizaho nka muntu. Ubutungane si igihembo gihabwa umuntu kuko yagize icyo akora; si igihembo gihabwa no gukurikiza amategeko. Si igikombe gihabwa abatsinze. Ubutungane ntibugurwa. Nyagasani ntabuduha kuko hari icyo aduca.
Ubutungane bukomoka ku neza n’ubuntu by’Imana; bukomoka ku rukundo n’impuhwe by’Imana. Ubutungane bukomoka ku kwemera Yezu Kristu. Ni nk’imbuto yera ku giti cy’ukwemera. Byongeye kandi ukwemera na ko ni ingabire y’Imana.
Turahirwa rero twebwe twagejejweho ingabire y’ukwemera maze tukayakira. Tugengwe rero no kwemera Yezu Kristu; ni bwo tuzahabwa koko kuba intungane.
2. Ivanjili: Abafarizayi n’Abigishamategeko baracumba urugomo ku bw’ukunangira umutima kwabo
Mu ivanjili Yezu akomeje kuburira Abafarizayi n’abigishamategeko abereka ko inzira barimo bishingikirije ibikorwa by’amategeko idashobora kubageza ku buzima ahubwo ko ari inzira iganisha ku rupfu.
Ntaho bataniye n’abasokuruza babo batoteje kandi bakica abahanuzi
Mu mateka y’umuryango wayo, Imana yagiye yohereza abahanuzi kugira ngo babe abahamya b’urukundo rwayo kandi bageze ku bantu impuruza yo kwisubiraho. Ariko benshi muri bo barishwe cyangwa baratotejwe babitewe n’ukunangira umutima kw’abo bagiye batumwaho, kuva kuri Abeli na Zakariya; ni ukuvuga kuva ku wa mbere kugera ku wa nyuma mu bahanuzi bishwe dusanga mu Isezerano rya kera.
Mu gihe cya Yezu, ngo Abayahudi bari baratangiye kubakira imva z’abo bahamya b’ukuri abasokuruza babo bari barahigitse. Ariko Yezu arabereka ko nta ho batandukaniye n’abo basokuruza babo kuko na bo banze kwakira ubuhamya bw’umuhanuzi ubarimo rwagati, ari we Yezu ubwe.
Yezu na we ni umuhamya w’urukundo n’impuhwe z’Imana. Ariko Abafarizayi n’abigishamategeko bafunze umutwe, banangira umutima wabo. Baracumba ubugome n’urugomo. Bagambiriye kumwivugana.
Bavandimwe, twe twagize amahirwe yo kumenya no kwakira Yezu Kristu n’urukundo rwe. Ariko se tubayeho dute? Mu buzima bwacu, mu migambi yacu, mu byemezo dufata, mu mubano wacu n’abandi, ese koko duharanira kugengwa n’inyigisho ze? Ese koko turi abahamya b’urukundo rwa Nyagasani Yezu mu nzira zose z’ubuzima bwacu?
Bafunze inzira y’ukuri n’ubugingo
Kuva kera na kare Imana yakoresheje uburyo bwinshi, cyane cyane abahanuzi kugira ngo umuryango wayo uhore ugana inzira y’ukuri n’ubugingo. Ariko abigishamategeko n’abafarizayi barirengagiza maze bagafungirana iyo nzira mu ngirwa-mategeko yabo kandi bakabuza n’abandi kuyinjiramo.
Bavandimwe, Yezu ni we Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Yh 14, 6); ni We rufunguzo rw’ubumenyi nyakuri. Twe tumwemere, tumwakire, tumukurikire. Rwose azatugeza ku Mana Data mu Ngoma y’Ijuru. Tumushyikirize abandi. Ntituzigere na rimwe tugira abo tubuza kumugana. Ntitukabere abavandimwe bacu ibigusha mu kwemera kwabo. Ntitukabere abandi za bariyeri zibabuza kugera kuri Yezu.
Mutagatifu Tereza wa Avila twibuka uyu munsi, we wacengewe n’ibanga ry’urukundo rw’Imana, nadusabire kugira ngo na twe duhore turi abahamya b’urwo rukundo, hose no mu bihe byose.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA