Inyigisho: Ubutungane ni ipfundo n’agasongero k’inyigisho ya Yezu

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 11 gisanzwe, A

Ku ya 19 Kamena 2014

Amasomo 10. Sir 48, 1-14; 20. Mt 6,7-15

 

Bavandimwe, tumaze iminsi tuzirikana inyigisho Yezu yatangiye ku musozi akikijwe n’abigishwa be. Ipfundo n’agasongero k’iyo nyigisho ni ubutungane: “mwebweho rero muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane” (Mt 5, 48). Ubwo butungane ni cyo cyerekezo cy’ibikorwa, imyitwarire n’isengesho byacu igihe bikoranwe umutima ugamije gushimisha Imana atari ukugira ngo abantu baturebe cyangwa ngo turatwe n’abantu. Byaba rero ibikorwa byacu, imyitwarire, kugira neza, gutanga imfashanyo ndetse no gusiba bigomba kuba bishinzi imizi, biherekezwa kandi byuzirizwa mu isengesho rituranywe umutima ukunda, wemera kandi wizera. Ni yo mpamvu nyamukuru ituma uyu munsi Yezu Kristu atwigisha kandi akaduha urugero rw’isengesho: « Dawe uri mu ijuru ».

 

ESE ISENGESHO RYA « DAWE URI MU IJURU »RISOBANURA IKI?

 

Isengesho rya« Dawe uri mu ijuru » ubusanzwe rigizwe n’ibice bibiri: Dawe uri mu ijuru ubwayo n’ibyifuzo birindwi. Igice cya mbere kigaragaza ko Imana ari umubyeyi ndengakamere w’abantu bose, kikatwereka neza ubutungane bw’Imana n’aho butuye kandi natwe twifuza kuzatura. Ni isengesho ry’icyizere kigaragara kandi cyuje ubudahemuka, ukwizera, ukwiyoroshya n’ibyishimo bituma umuntu usenga Imana ayita Data. Ni isengesho rituma dushobora kwiyambaza Imana nka « Data » kuko Umwana we wigize umuntu yamuduhishuriye, bityo muri We tukaba twunze ubumwe kandi tugirwa abana b’Imana ku bwa Batisimu.Ni isengesho rya Nyagasani ritugeza mu bumwe na Data hamwe n’Umwana we Yezu Kristu, rikadufasha natwe ubwacu kumenya ko twahamagariwe kunga ubumwe kandi ko turi abavandimwe basangiye isano isumba iy’amaraso.

Gusenga twita Imana Dawe(Data) bitwongeramo ubushake bwo gusa na Yo dufite umutima wiyoroshya kandi wizera. Iyo tuvuga ngo Dawe, tuba tuvuze tuti: «Mubyeyi wacu ». Tuba nanone twiyibutsa Isezerano rishya Imana yatugiriye muri Yezu Kristu, tukiyibutsa kandi ineza, urukundo,ubusabane bw’Ubutatu Butagatifu Kiliziya ihora yamamaza kandi isakaza ku isi yose. Naho « Uri mu ijuru » ntibishaka kuvuga ahantu, ahubwo bivuga ikuzo ry’Imana ryigaragaza mu mutima w’intungane. Ijuru ari yo Ngoro y’Imana ni igihugu cyacu nyakuri turangamiye kandi dufitemo uruhare, aho twizeye kuzatura tugasenderezwa ikuzo hamwe n’abatagatifu bose.

 

Igice cya kabiri kigaraza ibyifuzo birindwi: iyo tumaze kwishyira imbere y’Umubyeyi wacu kugira ngo tumusenge, tumumenye kandi tumusingize, Roho twahawe utugira abana b’Imana abyutsa mu mitima yacu ibyifuzo birindwi  cyangwa ibisingizo birindwi. Ibyifuzo bitatu bya mbere byerekeye ku Mana kandi bituganisha ku ikuzo ryayo, naho bine biheruka ni nk’inzira zituyobora ku Mana, bikageza ingorane zacu ku neza yayo.

Izina ryawe ryubahwe

 

Tugomba gushishikarira kumenya Imana no kuyubaha kuko ari intungane. Ni yo mpamvu muri iri sengesho, icyo cyifuzo cyumvikana rimwe na rimwe nk’igisingizo no gushimira Imana. Nyamara iryo sengesho twaryigishijwe na Yezu nk’icyifuzo : mbese ni isengesho, icyifuzo n’icyizere Imana n’umuntu bafitemo uruhare. Kuva ku cyifuzo cya mbere kibwirwa Imana Data, twinjira muri kameremana yayo no mu gikorwa cy’ugucungurwa kwacu. Kumusaba ngo izina rye niryubahwe bitwinjiza muri wa « mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera » (Ef 1, 9), kugira ngo « tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge » (Ef 1, 4). Ibihe yigeneye byo gusohoza umugambi wayo bigeze, Imana yahishuye izina ryayo, ariko irihishura irangiza n’igikorwa cyayo. Bityo rero, icyo gikorwa ntigishobora kukurangizwa ku mpamvu yacu no muri twe igihe cyose tutubashye izina ry’Imana kandi ngo ritwubahirwemo.

 

Ubwami wawe nibuze

 

Ubwami ni ijambo rikomoka ku Kigereki « Basileia»rishobora gusobanurwa ngo « ubutegetsi » cyangwa « ubwami » cyangwa ingoma ». Ubwami cyangwa Ingoma ni Ijambo ritangira Inkuru nziza ya Yezu Kristu atangira kwigisha abantu : « ingoma y’Imana iregereje, nimwisubireho » (Mk 1,15). Bikatwereka ko rero ingoma y’Imana yatwegerejwe muri Jambo wigize umuntu, wamenyekanyijwe mu Ivanjili yose, akaba yaraje mu rupfu n’izuka bya Kristu. Ingoma y’Imana yatangiye kwigaragaza neza igihe cy’Isangira rya nyuma ritagatifu no mu Ukaristiya, iri rwagati muri twe. Byongeye ingoma y’Imana izaza mu ikuzo igihe Kristu azaba yayeguriye Se. Ingoma y’Imana rero irangwa n’ubutungane, amahoro n’ihirwe muri Roho Mutagatifu (Rom 14, 17) ni byo natwe dusaba igihe duteruye icyo gisabisho.

 

Icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru

 

Icyo Imana Data ishaka ni uko « abantu bose bakira kandi bakamenya ukuri » (1 Tim 2, 3-4). Ni uko hatagira n’umwe worama » (2 Pet 3, 9). Ni uko ubona mwana wese akamwemera yagira ubugingo bw’iteka. By’umwihariko icyo Imana ishaka gikubiye muri iri tegeko « nimukundane nk’uko nabakunze ». Bityo rero Isengesho ni ryo rituma dushobora  kumenya neza ugushaka kw’Imana  no kuronka  ubutwari buzadufasha kukurangiza. Yezu atwigisha ko nta muntu uzinjira mu Ngoma y’Imana ku bw’amagambo, ahubwo « mu gukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka » (Mt 7, 21).

 

Ifunguro ridutunga uriduhe none

 

Ifunguro ridutunga rigaragaza ko Data uduha ubuzima, atabura no kuduha ibyo kurya bikenewe mu buzima. Ibyiza byose « bikwiye », ari iby’umubiri kimwe n’iby’umutima. Mu nyigisho yo ku Musozi Yezu yibanda cyane kuri icyo cyizere cy’abana ku mubyeyi, kijyana n’umugambi w’Imana Data avuga ati : «  So wo mu ijuru azi ko ibyo byose mubikeneye ». Tubyitondere ariko Yezu ntadutoza ubunebwe ahubwo ashaka kudukiza ibitubuza amahoro n’ibiduhagarika umutima byose. Byongeye kandi, « uduhe » ni imvugo yibutsa Isezerano : turi ab’Imana na Yo ikaba iyacu kandi ari twe ibigirira. Ngicyo icyizere gikwiye kuranga abana b’Imana.

 

 

Utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho

 

Bavandimwe, ku muntu utarakira urukundo, impuhwe n’imbabazi by’Imana biragoye kumva agaciro k’iki gisabisho kuko urukundo, impuhwe n’imbabazi by’Imana ari byo bituma tubasha kumenya ibicumuro byacu, tukababarira nk’uko twababariwe. Iki gisabisho kenshi na kenshi ni urubanza rukomeye kuri bamwe. Kuko kukivuga utagira impuhwe, utari wababarira mugenzi wawe ni ukuvuga ngo Mana, nta mpuhwe ngira, nta mbabazi ngira nanjye ntumbabarire. Nyamara rero bavandimwe, igitambo cya Kristu nta kindi kimaze atari ugukiza ibyaha. Nuko rero, izo mbabazi z’igisagirane ntidushobora kuzibona, igihe cyose tutababariye abaducumuyeho. Iryo jambo « nk’uko » si hano riboneka gusa mu nyigisho za Yezu : «Mwebweho rero, muzabe intungane “nk’uko” So wo mu ijuru ari intungane » (Mt 5, 48) ; «Nimube abanyampuhwe “nk’uko” So ari Umunyampuhwe » (Lk 6, 36) ; « Mbahaye itegeko rishya : nimukundane, kandi mukundane “nk’uko” nabakunze » (Yh 13, 34). Birakomeye gukurikiza itegeko rya Yezu, iyo ari ugukurikiza gusa urugero rw’Imana mu bigaragara. Bisaba rero kugira uruhare ruhoraho kandi ruvuye ku mutima, ku Butungane, ku Mpuhwe no ku Rukundo by’Imana yacu.

 

Ntudutererane mu bitwoshya

 

Icyo cyifuzo gifite inkomoko imwe n’icyakibanjirije, kuko ibyaha byacu ari byo mbuto zo kugwa mu bishuko. Bityo rero, dusaba Imana Data kugira ngo iturinde « kugwa mu bishuko». Ntudutererane mu bitwoshya ni ukuvuga ngo “ntutume tugwa”. Koko rero Imana ntishobora koshya gukora ikibi, cyangwa ngo igire uwo ishuka » (Yak 1,13), ahubwo ishaka kukidukiza. Tuyisabe kutatureka ngo duce mu nzira iganisha ku cyaha.

 

Ahubwo udukize ikibi

 

Mu isengesho rya “ Dawe uri mu ijuru”, icyifuzo cya nyuma kibwirwa Imana ni icyavuzwe na Kristu mu Isengesho rye rya Gisaserdoti : « Singusabye kubakura ku isi, ahubwo ndagira ngo ubarinde ikibi » (Yh 17, 15). Icyo cyifuzo ni icyacu natwe, ni icya buri muntu ku giti cye mu gusenga buri gihe yunze ubumwe na Kiliziya yose, kandi tugasabira abantu bose kugira ngo bakire. Ubufatanyacyaha bwacu dukomora kuri Adamu, dushobora, ku bw’imbaraga z’isengesho kubuhindura ubufatanyamukiro dukomora kuri Kristu. Ni bwo tuzatsinda umugenga w’isi.

Dusabe Imana kurushaho kumenya gusenga uko bikwiye.

 

Bikira Mariya utabara abakristu, udusabire!

 

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho