Ubutungane n’ubwiyoroshye

KU CYUMWERU CYA IV GISANZWE A, 29/01/2023

Sof. 2,3; 3,12-13; 1 Kor 1, 26-31; Mt 5, 1-12a.

Nimuharanire ubutungane n’ubwiyoroshye

Bavandimwe muri Yezu Kirisitu, nimugire icyumweru cyiza muganje mu neza y’Umwami wacu Yezu Kirisitu n’Urukundo rw’Imana Data n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu. Twongeye kugirirwa ubuntu bwo kubwirwa aho ihirwe ryacu riherereye. Umuhanuzi Sofoniya aradushishikariza guharanira ubutungane mu bwiyoroshye. Pawulo Intumwa na we ati: “Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani”.

Ubutungane

Abahanuzi tubona muri Bibiliya bakunze gutanga inyigisho zihamagarira abantu kugendera mu nzira y’ubutungane. Ubutungane ni amatwara umuntu agaragaza akurikije inzira imuganisha ku Mana kandi amurikiwe n’Ijambo ryayo. Ubutungane nta ho bunywanira n’ibitarimo Urukundo n’Ukuri.

Nyamara isi yacu muri rusange nta kuri igira. Umuntu ku giti cye abikesha uburere yahawe n’ukorohera ibyo Imana itubwira, ashobora kubaho mu kuri guha akato amatiriganya. Isi iteye ubwoba kuko idakunda ukuri maze ahubwo igatoteza abakunzi b’ukuri n’ubutungane. Abafite ijambo mu isi, abo bumva ko bahawe ububasha ku bandi, abo bategetsi baba aba basanzwe bagenga ibihugu baba n’ab’ab’ibihayimana, benshi bakunze gutinywa, ibyo bikaba ikimenyetso cy’uko batazi uwo bakorera. Buri wese muri twe, ibyo biramureba mu migirire ye. Ashobora kumenya niba we agendera mu kuri, niba yarabitojwe akinogereza cyangwa niba ari nyamujyiyobigiye.

Mu gihe cya Sofoniya Umuhanuzi, hategakaga Umwami Yoziya muri Yuda (640-609). Abantu bari barazahaye cyane kubera abanyashuru b’abagome bari barakandamije abanyagihugu. Bazanye mu gihugu ibigirwamana maze izina ry’Imana ya Isiraheli bararicecekesha. Ibyo kandi byatewe n’abami b’inkenekene basimburanye muri Yuda muri ibyo bihe: Manase na Amoni. Aba bami babagaho bigengesera bagakunda guhakwa ku Banyashuru ngo batabahitana. Ayo matwara akunjakunje y’abo bami Manase na Amoni ni yo yatumye ishyano rikwira mu gihugu. Igihe Yoziya yimiye ingabo, we yagize ubutwari bwo kurwanya ayo amfuti. Ni bwo Abanyashuru bashoye intambara ku Bayahudi. Amosi yabahanuriye gutsindrwa kubera ubwibone bwabo. Uko yacyahaga Abo babisha, ni na ko yatongeraga Abayahudi kwitwararika kugira ngo batsinde urugamba. Muri rusange, igihe kiragera abagome bagatsindrwa inabi yabo ikabatamaza. Cyakora abari mu nzira y’ukuri na bo, basabwa kuba maso kuko ku isi byose birashoboka kuko Sekibi ihora irekereje ishaka uwo yarigasura agatandukana n’ubutungane n’ukuri.

Kwiyoroshya no gukunda ukuri

Iyo nzira y’ubutungane itunganira nyirayo uko agenda yikuzamo amatwara yo kwiyoroshya no gukunda nyakuri. Pawulo Intumwa yitegereje ikoraniro ry’i Korenti asanga bose ari abantu boroheje. Ibyo isi igenderaho ishyira mu myanya abanyacyubahiro bayo, si byo byigaragaza mu makoraniro y’aba-Kirisitu. Abantu boroheje mu bihe bya Pawulo, bishimiraga gucengerwa n’Ijambo ry’Imana batabanje gushyira imbere ibyo kuri iyi si bakwiratana. Wasangaga bamwe bigize intyoza bateraniye hamwe bajya impaka barushanwa mu bitekerezo bitaga “iby’ubwenge”. Ni ngombwa gutera imbere muri byose, ari amasomo, ari ubutunzi twasangiza abandi, ibyo byose ntibigomba kubundikirana umwuka utuganisha ku butungane n’ukuri biranga abari mu nzira y’ijuru.

Ingingo nterahirwe.

Nta gushakira ahandi iyo nzira: Yezu Kirisitu yayisobanuye neza igihe atwigishije ingingo munani nterahirwe. Iruhande rw’izo ngingo z’amahirwe n’ihirwe ry’ijuru, isi ihatambika ibintu bishashagirana ku buryo iyo turangaye twisanga mu manga twicirwamo n’inzara n’inyota bitewe no kubura ifunguro rya roho.

Nimucyo dusabirane

Dusabire urubyiruko rubone ababyeyi barurea mu nzira nziza. Rubone abakuru barukunda baruyobora mu nzira nziza bitari iby’amagambo. Urubyiruko ruhore ruvumbura abarushuka rwitandukanye n’imitego ya Sekibi Yezu Kirisitu aganze mu mitima ya bose.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose ubu n’iteka ryose. Amina.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho