Ubuzima bufite intego ku wamenye Imana Data

TUZIRIKANE KU MASOMO YA LITURUJIYA YO KU WA KANE TARIKI YA 28 GASHYANTARE 2019.

Sir 5,1-10; Mk 9,41-50.

Bakristu namwe bantu bashakashakana Imana umutima utaryarya! Ijambo ry’Imana Kiliziya yateguriye abana bayo rirabibutsa ko ineza ukoze, uko byagenda kose uyisanga imbere. Yezu arabihamya agira ati: “umuntu wese uzabaha uruho rw’amazi kubera izina ryanjye agiriye ko muri abakristu, ndababwira ukuri ntazabura kubihemberwa”. Koko rero “nta neza ihera” kandi ineza ijyana n’impuhwe.

Bantu b’Imana, icyo intumwa ihererwa uruho rw’amazi si ikindi kitari kuyishimira ineza yayo, umuhate wayo mu kwamamaza Inkuru nziza, mu ijambo rimwe twavuga ko ari “ubwungo bw’imvune ikura mu butumwa” bwo gutera imbuto y’ukwemera mu mitima y’abantu; hakaba hagowe umuntu wese wahirahira ashaka kurandura iyo mbuto yatewe mu bana—aha humvikane ko umwana uvugwa aha ari umuntu wese utangiye inzira yo kwegukira Imana abikesheje inyigisho ahawe—, kuko ikimukwiye, nk’uko Yezu abihamya ari uko “bamuhambira mu ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe bakamujunya mu nyanja!” Ibyiza rero ni ugufatanya kurera imbuto yabibwe aho guhatanira kuyibuza kumera cyangwa kuyirandura.

Bantu b’Imana, aragowe umuntu wese utoza undi kugira nabi, aragowe ugusha undi mu cyaha. Niba ubonye mugenzi wawe cyangwa inshuti yawe ifite umugambi mubisha wo kugusha mu cyaha, ibyiza ni uko wamushyira ku ruhande ukamwihaniza yakwanga ukamwitaza aho kugira ngo muzarohame mwembi mu nyenga y’umubabaro udashira.

Bantu b’Imana, muzirikane ko ubuzima butagira intego, ubuzima butagira umurongo mugari ngenderwaho, ubuzima butagira indangagaciro na kirazira, ubuzima butagira umuco, ni ubuzima bagamije kuzimata no kuzima burundu. Ubu ni bwa bundi bwisanga mu nyenga kandi ba nyirabwo baraburiwe bakanangira umutima n’ubwenge, bakabaho ari ibiburabwenge kandi bararemanywe ubwenge buzima kandi busukuye. Icyo Yezu yifuza kuri buri wese wumvise iri jambo ryateguwe uyu munsi ni ukuba umugenga w’ibikorwa bye kandi akamenya kubaho yifitemo “rutangira”, akimenya kandi akamenya n’abandi, akihatira kubarohora aho kubaroha. Nyir’amatwi yumva, niyumve impanuro.

Muntu w’Imana, iri Jambo ntirigupfire ubusa, buri wese mu buryo bwe nirimufashe guhindukirira Imana maze bimutera kumva ko buri gihe “hahirwa abashyize amizero yabo muri Nyagasani”. Mwese mbifurije urugendo rwiza rwo guhinduka mukakira ubuntu n’ineza by’Imana. Mwese Imana ibahe kuramba no kurama!

Padiri NKUDIMANA Théophile.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho