Ubuzima bushya bwaratwigaragarije muri Kristu

Inyigisho yo ku wa mbere w’Icya 29 Gisanzwe C, ku wa 17 Ukwakira 2016

Amasomo: Efezi 2, 1-10; Za 99; Ivanjili: Lk 12,13-21

Aya masomo matagatifu aradukangurira guha agaciro ubuzima bwacu. Isomo rya mbere riratwereka ibyiciro twarimo mbere y’uko tumenya Yezu Kristu. Bamwe bari barapfuye bazize ibicumuro, no gutura mu cyaha. Ikindi kiciro cy’abantu cyari cyaroramye kizize irari ry’umubiri. Twese twavukanye icyaha uretse Bikira Mariya wakirokowe. Twakurikiraga aho umubiri utuganisha. Muntu yikururiye umuvumo.

Nyamara Imana ni yo yafashe iya mbere igoboka muntu. Muntu ntiyakjijwe n’imbaraga cyangwa ubushobozi yifitemo. Ni Imana yatuzahuye ibigirishije Yezu Kristu umwana wayo. Ubu twicaye mu Ijuru, tukiri hano ku si tubikesha kwemera Yezu Kristu. Ubwo bukungu butagereranywa twabusogongeyeho muri Batisimu. Ni bwo ingabire y’Imana yadukinguriye amarembo n’amasoko y’ubugingo.

Muntu yakwiga byose, yatunga ibya Mirenge, ntawize itangabugingo bw’iteka. Nta wakwicungura ngo yihe ku bwe ubugingo bw’iteka. Ibi ni nabyo tuzirikana mu Ivanjili ya none. Iratwereka umuntu wibeshya, umukungu kiburabwenge, ko yaminuje byose! Ko yakize! Yibeshya ko nta cyo abuze! Nyamara se, habe ngo azamenya igihe azapfira, urwo azapfa n’ikizamwica. Uriya muntu yifuza ko Imana yaza mu bintu bye, ikamukemurira ibibazo afite, ariko ntashaka kuyakira.

Hari abantu bifuza ko Imana yakora ugushaka kwabo, nyamara batanafite na mba igitekerezo cyo kuyakira. Birababaje gukenera umuntu kubera ibyo wifuza ko akurangiriza, nyamara ntumukunde ngo umwakire mu buzima bwawe bwa buri munsi,

Muri iyi si usanga abantu babara inyungu zabo bwite zihuye n’ubwikunde bwabo. Yezu aradukangurira guca akenge, tukamenya aho tuva n’aho tujya. Tukamenya ko uwo turi we, ava ku Mana, ibyo dutunze, kuramba no kuramuka ko ari we tubikesha. Bityo imibereho yacu yagombye kuba nk’ituro cyangwa ishimo ku Mana. Twagombye kandi kubaho dusenga, dushimira Imana yo Nyirubuzima na Nyamumenya iherezo ryacu.

Mutagatifu Inyasi wa Antiyokiya adusabire, maze natwe tumenye guha agaciro ubuzima bwacu n’ibyiza dukesha Imana. Aduhakirwe kuri Yezu maze tumenye gukoresha neza iby’isi bihita twibanda ku byiza bizahoraho iteka mu ijuru. Twibuke ko uyu Mutagatifu yabaye umwepiskopi wa gatatu wa Antiyokiya. Yarafunzwe, aratotezwa azira Kristu. Ariko kuko yari yaramenye uw’Ingenzi utanga ubuzima buzira kuzima, yeremeye aramuhorwa I Roma mu mwaka wa 107. Yihuje na Kristu mu rugendo kw’urwe rw’umusaraba, baramukurubana mu nzira hose bajya kumwica. Baruhuka gato, ngo batore agatege bamugeze mu ibambiro, aho kurashya no kwiganyira, yandikiraga abakristu yasize bamuririra, utubaruwa abakomeza mu kwemera. Yari yararangije gusobanukirwa ko abagome bakwica uyu mubiri, ariko ko batakwica ubugingo bw’iteka n’ingabire y’ukwemera yakiriye muri Yezu Kristu. Yahowe Imana asiga amabaruwa adushishikariza kunga ubumwe nk’abakristu, gukomera ku isengesho, gukunda no gusabira abashumba ba Kiliziya ndetse no guhuza ubuzima bwacu n’Ukaristiya. Yadusigiye umurage ukomeye wo kubaho ku buryo ubuzima bwacu twe, abahabwa Kristu muri Ukaristiya, bwaba Igitambo kironkera abandi umukiro, ifunguro rihembuza abandi Kristu n’inshuti ya bose muri Yezu Kristu.

Mutagatifu Inyasi wa Antiyokiya adusabire. Umubyeyi Bikira Mariya atube hafi.

Padiri Théophile NIYONSENGA/ Madrid/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho