Ubuzima bw’iteka: gukunda Yezu kuruta bose na byose (Mt 10,37.39)

Inyigisho yo ku cyumweru cya 13 gisanzwe, A

Kuwa 2 Nyakanga 2017

Amasomo tuzirikana: 1)  1 Bami 4,8-11.14-16a; 2) Rom 6, 3-4.8-11; 3)Mt 10,37-42

Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe! Iteka ryose.  Uyu munsi Yezu Kristu aje adusanga mu ijambo rye kugira ngo atwereke aho ubuzima buherereye. Ubuzima buri muri Yezu Kristu, Yezu Kristu ugomba gukundwa kuruta bose na byose. Yezu ati “ Ukunda Se cyangwa Nyina kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kunduta ntakwiriye kuba uwanjye”.  Ushobora kwibaza iki kibazo: “ese aradusaba kwanga ababyeyi bacu? Ese Yezu aradusaba kwanga abana bacu? Ese Yezu aradusaba kwanga uwo twashakanye cyangwa abandi bo mu muryango? Yezu se aradusaba kwanga incuti yacu?” Hoya. Ijambo ry’Imana ridusaba gukunda abavandimwe bacu, yemwe ridusaba no gukunda abatwanga. Yezu ashaka kutubwira ko nta muntu n’umwe (niyo yaba umubyeyi cyangwa umwana cyangwa umuvandimwe) ugomba kudutandukanya nawe.  Tugomba kumvira ababyeyi, ariko ntitugomba kubumvira mu bibi. Tugomba gufasha abana , ariko ntitugomba kubafasha mu bibi. Umubyeyi naduca ku ngeso mbi, tuzamwemerera. Umubyeyi naduca kuri Yezu ntituzamwemerera. Umwana najya mu ngeso mbi ntituzamutera inkunga. Umwana nakunda Imana tuzabimufashamo, kuko aba ari mu nzira nziza. Mutagatifu Monika yakundaga umwana we Agustini, ariko ntiyamukundiraga ingeso mbi, ahubwo yashakaga kumugarura ku Mana. Tugomba gukunda ababyeyi bacu, abana bacu, abavandimwe bacu, … tubigiriye Nyagasani Yezu Kristu. Umubyeyi udasenga ntakakubuze gusenga ngo ukunde umushimishe, ntakakubuze kugira neza ngo ukunde umushimishe, ntakakubuze umuhamagaro wawe ngo ukunde umushimishe. Ntukemerere umuntu n’umwe agutandukanya na Yezu Kristu.

Muvandimwe, ni nde ukunda kuruta Yezu?  Ni ababyeyi se ? ni umwana se ? ni umufasha wawe se ? ni umukoresha wawe se ? ni umuyobozi wawe se ? ni incuti yawe se ? ni Chérie cyangwa chéri wawe se ? ni umuturanyi wawe ? …..Niba hari umuntu ukunda kuruta Yezu uribeshya. Isubireho. Yezu Kristu agomba gukundwa kuruta byose na bose.

Muvandimwe, ni iki ukunda kuruta Yezu ? Ni Sport se ? ni amasomo se ? ni amafaranga se ? ni ubutunzi se ? ni amatungo yawe se ? ni inyungu zawe se ? ni akazi se ? ni ibitotsi se ? …. Niba ukunda ibyo byose kuruta Yezu uribeshya. Isubireho. Yezu Kristu agomba gukundwa kuruta bose na byose.

Kwakira intumwa za Yezu bituzanira umugisha kuko ari Yezu ubwe tuba twakiriye

Yezu yabwiye intumwa ze ati « ubakiriye, ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. Uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari Umuhanuzi azahabwa ingororano y’ubuhanuzi ; n’uwakiriye intungane neza kuko ari intungane,azahabwa ingorororano y’intungane » (Mt 10, 40.41). Mu isomo rya mbere, umushunemukazi yakiriye neza umuhanuzi Elisha (kuko Elisha ari umuntu w’Imana) bimuzanira umugisha wo kuronka umwana w’umuhungu. Yezu ati « ubakiriye, ni jye aba yakiriye ». Muvandimwe, ni kangahe wakiriye Yezu mu buzima bwawe ? ni kangahe wafashije Yezu kurangiza neza ubutumwa bwe ? umunsi umwe, mu isomo ry’Iyobokamana nabajije abanyeshuri nigisha nti « ese koko uwakiriye intumwa ya Yezu, koko ni Yezu aba yakiriye ? barasubiza bati «  Yego ni Yezu ubwe aba yakiriye ». narakomeje mbaza ibindi bibazo :

  • Ese koko uwakiriye Petero intumwa, akamuha ikirahuri cy’amazi yo kunywa, ni Yezu ubwe yari yakiriye ? baransubiza bati «  Yego, ni Yezu yakiriye »
  • Ese iyo umuntu yakiriye Papa ari mu butumwa, ni Yezu aba yakiriye ? baransubiza bati «  Yego, ni Yezu yakiriye »
  • Ese uwakiriye Umwepiskopi wacu, ari mu butumwa, ni Yezu aba yakiriye ? baransubiza bati «  Yego, ni Yezu yakiriye »
  • Ese uwakiriye umusaseridoti, uri mu butumwa, ni Yezu aba yakiriye ? baransubiza bati «  Yego, ni Yezu yakiriye »

Bavandimwe, twige kwakira neza abo Yezu adutumaho, kuko intumwa za Yezu ni Yezu ubwe uzikoreramo, ni we uziha ubutumwa. Twige gufasha  intumwa za Yezu kurangiza neza ubutumwa zahawe. Ababatijwe twese tumenye neza ko tubereyeho Imana nk’uko isomo rya 2 ryabitubwiye.

Umukristu akurikira Yezu Kristu atwaye umusaraba we (Mt 10, 38)

Yezu ati « udatwara umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye » (Mt 10, 38).

Bavandimwe, kimwe mu bibazo abantu bibaza ni impamvu Umwana w’Imana, kugirango adukize, yahisemo inzira iruhije y’ububabare n’Umusaraba, maze n’ushaka gukizwa nawe bikaba ngombwa ko ari yo anyura. Umusaraba ni indunduro yo kwitanga, ni ukwitanga utitangiriye, utibabariye ngo ugire icyo usigaza inyuma, ni indunduro y’urukundo. Umusaraba wa Yezu, amaraso ya Yezu, ububabare bwa Yezu, ni bwo buzima bw’Uwakristu. Umusaraba kandi ni imvugo ya bose, n’ubwo kuyumva cyangwa kuyemera bitorohera bose. Nta buzima butagira umusaraba. Abashaka kuwuhunga bageraho bagahura nawo mu buzima, cyangwa bikaba ngombwa ko bikorera undi utari uwa Yezu. Isi ihora ishakisha ubuzima butagira umusaraba, cyane isi ya none, aho benshi bibwira ko gutera imbere mu bumenyi bw’isi n’ubw’umuntu bishobora gusibanganya umusaraba. Niba nawe, ukurikiye iyi nyigisho, ushaka guhunga umusaraba, menya ko uta uwa Yezu. Igihe cyose Sekibi iba ishaka kutwangisha umusaraba wa Yezu.

Yezu ati: “niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire”. Gukurikira Yezu udahetse umusaraba nta cyo bivuze. Intambwe ya mbere yo gukurikira Yezu ni ugufata umusaraba. Kandi Yezu aravuga ati buri wese“umusaraba we”. Ni ukuvuga ko ari umusaraba w’umuntu ku giti cye udasa n’uw’abandi. Umusaraba tugomba gutwara umeze gute ? Uwo musaraba ugomba kuba uw’urukundo kandi ugahekanwa urukundo, ni ukuvuga umusaraba wo kubana n’Imana n’abantu. Ni Umusaraba wo kubana n’abandi mu kubabarira byose, kwihanganira byose, mu butabera n’amahoro, mu kumva ko n’undi ari nkanjye no kumubanza ineza,ibyo nabyo ni umusaraba uremereye.

Igihe Umubyeyi Bikiramariya asuye u Rwanda yatwibukije ko Umwana wa Mariya adatana n’imibabaro. Bikiramariya Mubyeyi wababaye cyane, Udusabire !

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Birambo/Nyundo

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho