Ubuzima bw’iteka ni ukuyoborwa na Roho wa Kristu

Inyigisho yo ku wa 6 w’icya XXIX gisanzwe

Amasomo: Rm 8,1-11; Z 24; Lk 13,1-9

Pawulo mutagatifu, mu ibaruwa yandikiye Abanyaroma 8,1-11 akomeje kuturangira aho muntu aho ava akagera yakura umukiro uhoraho: ni muri Yezu Kristu honyine twabonera umukiro uhoraho kandi wuzuye. Aragira ati: “Bavandimwe, ubu ngubu noneho abari muri Kristu Yezu ntibagiciwe”. Imana Data yohereje Umwana wayo Yezu Kristu, yigira umuntu, afata umubiri nk’uwacu atagize icyo atwitandukanyaho keretse icyaha. Yigize umuntu asangira natwe kamere muntu agamije kudukiza adusangiza kamere-mana ye. Mu kwigira umuntu kwa Jambo, abantu n’Imana bongeye kunga ubumwe, maze cya cyaha cy’inkomoko cyari cyaradukururiye ubucibwe n’urupfu gitsindwa na Yezu umwana w’Imana wanabaye muntu utunganye. Yezu Kristu ni we wenyine twareberaho cyangwa twafataho icyitegererezo niba dushaka kuba umuntu nyamuntu.

Uwemeye Yezu Kristu akamukurikira kandi akihatira kumukurikiza, uwo nguwo ayoborwa koko na Roho wa Kristu. Pawulo ati: “Abagengwa na Roho, bo bita ku bya Roho”. Mwene aba bashyira imbere guhora bagarukira Imana, bakihatira kwitsinda no kwiramira mu byo umubiri ubakururiramo. Ugengwa na Roho wa Kristu, uwo abana n’amizero ndetse n’ingwate yo kuzazuka mu bapfuye kuko aba atuwemo na Roho umwe wazuye Yezu mu bapfuye.

Ivangili ya Lk 13,1-9 irashimangira uko tugomba kubungabunga no gukuza uwo mukiro Yezu Kristu aduha. Umukristu ntakwiriye kubaho nk’abandi bantu bisangiwe bica cyangwa bagakiza uwo bashatse. Agomba guhora ari maso, agarukira Imana buri munsi kandi ahamya urukundo rw’Imana muri bagenzi be.

Ni byo koko umukristu nyawe n’aho yapfa kimwe n’uko Pilato yapfuye ndetse n’abanyagalileya bishwe na we cyangwa abagwiriwe n’umunara wa Silowe, nyamara abakristu bo bazukira kubona Imana Data no kubana na Yo. Mu iherezo ry’abemera niho tubonera itandukaniro ryabo n’abagomeramana. Abemera by’ukuri, bagereranywa n’igiti cy’umutini cyiza, kimwe gihorana imbuto maze uko nyiracyo aje gusarura akagisangana imbuto nziza.

Dusabe Imana idukomeze mu kwemera no mu kwizera maze Ukaristiya Ntagatifu duhabwa, Ijambo ry’Imana twumva ndetse n’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe bituranga, byose bitubere nk’”ifumbire” ntagatifu ituma twe twabibwe n’Imana duhorana itoto n’ugushisha biranga ubutungane bwayo (soma Mt 5,48). Umubyeyi Bikira Mariya adusabire maze Yezu Nyirineza naza azadusangane impuhwe.

Padiri Théophile NIYONSENGA/ Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho