Inyigisho: Ubuzima bw’Iteka

Inyigisho yo ku wa kane – Icyumweru cya 3 cya Pasika, Umwaka C

Ku ya 18 Mata 2013

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Ubuzima bw’iteka

« Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje », « njye ndi umugati utanga ubugingo », « ni jye mugati muzima ». Aya magamo uko ari atatu araduhishurira amabanga akomeye. Iyo Yezu avuga ati « nta muntu ushobora kunsanga Data atamuhamagaye », aba atubwira mu magamo yoroheje, buri muntu ashobora kumva, ko Imana itaboneka Yezu we yayibonye, akaba ayita Se kandi ni Se koko. Usanga Imana ni uwabiherewe ingabire. Ingabire Imana igenera uwo ikunda ni urumuri rw’umutima n’ukwemera kugirango ashobore kumenya iby’ijuru. Yezu anatubwira ko uwamubonye aba yabonye Se. Nk’umubyeyi wese ikimuranga cya mbere ni urukundo.

Irindi jambo riratubwira riti : « ni njye mugati utanga ubugingo ». Yezu rubanda yabonye agenda mu mihanda no mu tuyira twa Galileya, wabaye umuntu nkatwe bikageza aho bamwicira kwigereranya n’Imana isumba byose, niba koko ari mu ukaristiya, byakagombye kuduhindisha umushyitsi igihe cyo guhazwa. Burya iyo tumuhawe akaza mu mutima wacu niwe uduhindura ntabwo ari twe tumuhindura.Rwose nitwiyumvishije ukuntu guhabwa ukaristiya Yezu arimo ari ikintu gikomeye. Burya ukaristiya niyo yubaka Kiliziya. Ariko nanone Kiliziya itabayeho n’ukaristiya ntiyabaho.

Yezu arongera ati ni jye umugati muzima cyangwa umugati nyabuzima, wifitemo ubuzima. Yezu wifitemo ubuzima bw’iteka aduha natwe kubaho mu buzima bw’iteka n’ubwo twaba tukiri hano kw’isi. Ubuzima bw’iteka bivuga ubuzima Imana ibamo. Ubwo buzima buzira urupfu uhagijwe neza arabuhabwa. Uwakiriye neza ingabire y’ukwemera, akabaho nk’uwizera, uwo nguwo ubuzima bw’iteka abutangirira hano kw’isi. Papa Benedigito wa 16 mu ibaruwa yandikiye abakristu yitwa « Ukwizera k’umukiro » yasobanuye ko « ubuzima bw’iteka atari uruhererekane rw’iminsi iri muri kalendali, ahubwo ari igihe cyuzuyemo ibyishimo n’umutuzo, … mbese ni nko kwibira mu nyanja y’urukundo, aho igihe cyahise n’ikizaza bitabaho ». Tuzatangira kubaho nko mu ijuru niturangwa n’ibi bitatu « ukwemera, ukwizera n’urukundo.

Nimucyo dusabe Imana kubaho ducishije macye, tworoshya, turangwa n’ibyishimo kandi dushimishwa no kubigeza ku bandi.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho