Ubuzima bukirizwa mu butwari n’ubwiyumanganye

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya 34 Gisanzwe // 25 Ugushyingo 2015

Amasomo: Dan 5,1-6.13-14.16-17.23-28 // Lk 21,12-19

Bavandimwe, icyumweru cya nyuma cy’umwaka wa Liturugiya kidufasha kuzirikana amaherezo y’ibintu n’abantu. Ejo twazirikanye Yezu avuga ko Yeruzalemu izasenywa n’uburyo hari byinshi byugarije ubuzima bwa muntu n’isi. Nyamara agaragaza ko atari byo herezo ndetse ko icyo tugomba kwihirinda ari ubuyobe no kwibwira ko Imana itakigendana na twe mu mateka y’ubuzima bwacu. Uyu munsi Yezu Kristu arakomeza abe kandi abahamiriza ko azabarengera muri byose.

  • Muzatotezwa muzira izina ryanjye ariko muzambere abagabo

Kuva mu ntangiriro, abana b’urumuri n’ubutungane, intumwa z’ukuri n’umukiro w’abantu bahora bugarijwe n’abambari ba Sekibi, inkunzi z’ikinyoma n’ubugomeramana. Ibi kandi bigasesera bigahangayikisha abantu n’imiryango kubera ko bamwe bahisemo kujya kure y’Imana. Nyamara nta nyungu y’indi ibamo uretse urupfu. Byatumye Yezu Kristu yibutsa abigishwa be ati bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko (…) babaziza izina ryanjye. N’ubu turabibona rwose kugeza aho umuntu abona abenshi bakora nabi cyangwa bakora ibibi bigatuma yibaza niba atari we wataye umurongo.

Iyo umuntu azirikanye kuri ubu bugome ku mugambi w’Imana, umuntu abona uburyo umuntu byamurangiranye kugeza ubwo ahitamo kugorwa no kwigora ahangana kandi ahangara Imana. Nyamara Imana y’urukundo n’impuhwe ikabyemera ; icyakora igatabara agasigisigi kayikomeye kandi kugarijwe kubera ubusabaniramana bwabo. Ni byo Yezu Kristu yibukije abigishwa be ati muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura.” Ibi bitwereka ko Imana izi abayo kugeza ku musatsi wa bo; kandi iyo ukomeye ku Mana, Imana iragukomeza kurushaho kandi ikagukomeraho. Ariko iyo wumviye umushukanyi n’inzira yo kurimbuka, ugenda wihanaguramo n’ingabire z’Imana zikwiye kukubera ikiramiro.

Ni ngombwa gukomera no gukomeza turebeye kuri Yezu Kristu. Ni We wemeye kwiyumanganya no kwakira byose kubera umukiro w’abantu. Ni we kandi uduha ubutumwa n’inzira y’umukiro tugomba kunyuramo kabone nubwo umukiro wanyura ku giti cy’umuruho. Guhangara ibitotezo no kubisohokamo gitwari ni impano y’Imana, icyakora ni n’umuhate wa muntu.

  • Ubugomeramana bugira ingaruka mbi kandi nyinshi

Ibi tubizirikana mu isomo rya mbere aho umuhanuzi Daniyeli atwereka ibyago n’amakuba byakubise umwami Balitazari w’i Babiloni. Uyu mwami yari yiyemeye, we n’inshoreke ze, maze anywesha divayi ibikombe bitagatifu byakoreshwaga mu ngoro i Yeruzalemu. Ibyo bikombe bikaba byarazanywe na se, Nebukadinetsari, ubwo yajyanaga bunyago Abayahudi i Babiloni hamwe n’ibikoresho byose byo mu ngoro. Bavandimwe, icyo Imana yihereye umugisha ntigikwiye guteshwa agaciro no gukoreshwa icyo kitagenewe, ndetse n’uwo Imana yihereye umugisha ntabwo agomba guteshwa agaciro no kwitesha agaciro. Igitagatifu kibereyeho kuba irango n’isango ry’ubutungane n’ubusabaniramana. Kugitesha agaciro ni ugutana no kwikururira umuruho n’umuvumo.

Daniyeli atwereka ko kwigerezaho, ubwirasi no kwishongora k’umwami Balitazari bitamuhirirye kuko Imana yahise igaragaza ikuzo ryayo kandi abona igihano kigenewe abagomeramana : ingoma imurangiriraho, igihugu kigabanywamo kabiri kandi agenda ameze nk’uhuhwa n’umuyaga kuko yasuzuguye kandi yasuzuguje Imana ishoborabyose. Si ibyo gusa kuko hari n’ibihano bifatika kandi bigaragarira amaso y’abantu byageze kuri Balitazari : guhagarika umutima, intantu ze ziratatana n’amavi ye atangira gukocagura. Ibi bikatwereka uburyo icyaha, inzira y’ababi itugeza ku ngaruka mbi nyinshi z’umubiri na roho. Ndetse umuntu yabipfiramo agahura n’urupfu rw’iteka.

Bavandimwe, ndangije mbasaba kuzirikana Imana ibumbatiye ubuzima bwacu n’amateka yacu. Ni Yo idutabara muri byose cyane cyane abayiringiye n’abayikorera. Imana ishobora kutugaragariza ikuzo ryayo cyangwa ikatureka tugahura n’ingaruka z’ubugomeramana nk’uko byagendekeye umwami Balitazari. Ariko ntitinda kudutabara iyo tuyitabaje. Bityo rero n’ubwo twakeka ko Imana yicecekera ntihane, ako kanya no mu buryo buhanitse, abanyabyaha (n’abatoteza abakristu na Kiliziya), nyamara iba ibihanganira ngo bihane. Tukaboneraho kwiringira Imana ihindura abantu kandi y’indahemuka. Ni Imana y’abantu n’amahanga yose. Ni yo iduha imbaraga zo kuyihamya dushize amanga nk’umuhanuzi Daniyeli. Ni Yo kandi irengera Kiliziya mu mihengeri myinshi n’ibitotezo ihura na yo.

Dusabe Imana kurushaho gutwaza, kwiyumanganya, gutsinda no kwitsinda. Umubyeyi Bikira Mariya wadusuye i Kibeho abidusabire. Amen.

Padiri Alexis MANIRAGABA,

Seminari Nkuru ya Rutongo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho