Ubuzima ni urugendo rukomeye, rurerure ariko burengerwa n’Imana

Inyigisho y’icyumweru cya 19 Gisanzwe B, ku wa 09 kanama 2015

Amasomo: 1 Bami 19,4-8; Ef 4,30-5,2 // Yh 6,41-51

Bavandimwe, dukomeje kuzirikana inyigisho ya Yezu isobanura icyerekezo cy’igitangaza yakoze mu itubura ry’imigati. Yaboneyeho kubwira abari kumwe na We bose ko ari we funguro nyabuzima kandi ribeshaho iteka ryose. Ni We rarememye byose mu mugambi w’Imana Se. Ni We kandi wabicunguye mu bumwe bw’Ubutatu Butagatifu. Ni We wagenuwe mu magambo n’ibimenyetso byakozwe mbere ye. Ni We waje kuduhishurira ubuntu, impuhwe n’urukundo by’Imana. Yemera kutubera igitambo, ifunguro n’inshuti tubana. Ni we kandi shingiro ry’ubumwe, ubusabane no gusangira hagati y’abantu. N’ubu akomeza kudutungisha ibyo yaremye, Ijambo rye n’amasakaramentu matagatifu.

  • Kuva kera Imana yagaburiye abantu kandi irabakomeza

Biri mu byo tuzirikana mu isomo rya mbere aho umuhanuzi Eliya yugarijwe n’umunaniro, inzara no guhigwa n’umwamikazi Yezabeli. Mu by’ukuri, nyuma yo kugaragaza ko Uhoraho ari we Mana nzima y’ukuri kandi Ushoborabyose, igenga ibihe byose kandi yumva abayo, imvura yongeye kugwa mu gihugu cyari cyugarijwe n’inzara yatewe n’amapfa. Icyo gitangaza cyabaye intandaro yo kwicwa kw’abahanuzi b’ibinyoma b’ikigirwamana cya Bahali bakoraga i bwami. Kubera ko umwamikazi Yezabeli yabakundaga bimutera gukurikirana Eliya ngo na we yicwe aho kwishimira ko igihugu cyongeye kwigiramo ubuzima. Eliya yiyemeza guhunga uwo mugore. Bitwibutsa ubuzima bw’abahowe Imana na bamwe mu Batagatifu: batwereka ko tugomba guhunga umwanzi cyane cyane shitani n’inzira zayo. Tukamenya guhamya Imana aho rukomeye no mu bikomeye ariko tutiyahuye. Icyakora yaba ari bwo buryo busigaye, tukitangira ibyo twamenye, twiboneye, twemeyekandi dukomeyeho. Muri urwo rugendo, Eliya yiyemeje guhungira ku Mana ngo yirundurire mu biganza bya Yo kuko ab’isi bari bamwanze kandi yabagiriye neza babikesha igitambo yatuye.

Uku guhigwa no gushaka kwica intungane n’inzirakarengane bitwibutsa ko, kenshi na kenshi, isi n’ab’isi batagira inyiturano: ugira nabi ukabizira, wagira neza ukabizizwa n’abagiranabi. Ngiyo isi, ngabo ab’isi: bababara kuko wishimye cyangwa abandi bishimye; bakishimira ko ubabaye nk’uko babishyize mu ndirimbo. Muri urwo rungabangabo, byaba byiza upfuye uri mwiza aho gusagamba kandi uri mu bi no mu bibi. Muri urwo rusobe rw’ubuzima, Umuhanuzi Eliya, we, yiringiye Imana itabara, igira neza kandi idusanganira ndetse idushakashaka n’iyo twacumuye. Byongeye, akarengane no kubura ugutabara bitugeza kure. Icyakora iyo wibutse ko Nyagasani adashobora kudutererana kabone nubwo Data na mama badutererana (Zab 27,10), umuntu yiranguriza mu gushaka kw’Imana ati “nta cyo ngishoboye. None Uhoraho akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye.” Iyo ubuze byose na bose ariko ufite Imana, Imana na Yo ikugira intoranywa yayo maze ikagukiriza mu kwemera no mu kwiheba. Ni ko byagendekeye Eliya ubwo yatabarwaga n’umumalayika w’Imana wamuzaniye umugati n’amazi mu kabindi inshuro ebyiri. Abona imbaraga n’icyizere cyo gukomeza urugendo yerekeje ku musozi wa Horebu (Sinayi) mu minsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine. Urwo rugendo rwari rurerure, rukomeye kandi ruteye impungenge nyinshi. Bikatwereka ko kubaho no guharanira kubaho ari urugendo rukomeye tugomba kwemera gukora: rukatworohera iyo turukoranye n’Imana. Mwibuke kandi ko umubare mirongo ine uvuga ibintu byinshi cyangwa igihe gihagije kirimo ibibazo, ibigeragezo, ibyago n’amakuba. Ariko ni igihe cyo gukomera ku Mana no kubona ubuntu n’ikuzo bya Yo.

  • Imana yatweretse ikuzo ryayo muri Yezu Kristu

Ubuzima bwa Yezu, amagambo ye n’ibikorwa bye byagaragaje ikuzo n’ububasha bw’Imana. Ibitangaza bya Yezu ni irango ry’ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu. Atubura imigati, rubanda bashatse kumwimika. Nyamara Yezu abona ko bamwumvise nabi: ko bashaka kumugira umwami w’isi n’umugabuzi w’ibitunga abantu ku isi. Yezu ni Umwami w’isi n’ijuru, ifunguro ritubeshaho iteka ryose.

Kuva ku cyumweru gishize, Yezu yatweretse amaherezo n’icyekerezo cy’itubura ry’imigati yakoze. Yabyivugiye, uyu munsi, ko ari We “mugati wamanutse mu ijuru ngo ahe isi ubugingo buhoraho.” Yezu Kristu yavuye mu ijuru ngo abesheho abantu n’isi kandi abahe igisobanuro n’icyerekezo cy’ubuzima busagambye kandi bufite intego. Mu kutwereka ikuzo rye, twibonera uburyo Yezu Kristu ari We Kuzo ry’Imana: ni Imana mu bantu. Nyamara ntibyabujije Abayisiraheli kwijujuta bitwaje ko yavukiye mu muryango bazi neza: wa Yozefu na Mariya. Bakamubona nk’umuntu gusa aho kwibuka ko ari n’Umwana w’Imana. Ntibibuza kandi abantu b’iki gihe kwirengagiza, guhinyura no gushidikanya ku bubasha n’umurimo wa Kristu wo gukiza abantu bose. Ikuzo rya Kristu turisogongeraho mu Isakaramentu ry’Ukaristiya.

  • Yezu Kristu atwereka urukundo n’ikuzo rye mu Ukaristiya

Yezu Kristu ni Ikuzo ry’Imana. Byongeye kandi ikuzo ry’Imana ni umuntu muzima. Ni cyo gituma Yezu Kristu yemeye kurengera no kubeshaho umuntu mu buryo bwinshi no mu Ukaristiya : ku bw’ikirenga. Nk’uko umuntu atabaho atarya, ni ko n’umutima na roho bitabaho byuzuye bitari kumwe n’Imana, bidahabwa umubiri wa Kristu n’amasakaramentu. Imana yaduhaye byose muri Yezu Kristu naho Kristu aduha byose mu Ukaristiya. Nk’uko Yezu Kristu yihinduye ukundi maze Petero, Yakobo na Yohani bakanyurwa n’ikuzo rye no kwibanira na We, ni ko natwe tunyurwa n’urukundo n’ikuzo rya Kristu wemeye kutwiha no kubana na twe mu mubiri we n’amaraso ye (mu bimenyetso by’umugati na divayi). Mu Ukaristiya, duhimbaza kandi dusogongera ku ikuzo n’murage w’uko tuzamera igihe tuzaba dusanze Kristu mu bwami bwe. Bikadutera kwihatira kwisanisha na We tukiri hano ku isi.

  • Ubuzima bw’uwemera ni ukwishushanya na Kristu duhabwa

Bavandimwe, tumaze kubona urukundo ruhebuje rw’Imana. Imana yadukunze ityo ngo natwe tuyikunde kandi tuyikundire abana bayo: dukundane. Ni byo Mutagatifu Pawulo intumwa yatwibukije ati “nimwigane rero Imana ubwo muri abana bayo ikunda; mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze.” Kuba umukristu ni intambara y’ubuzima n’iy’ubutungane tugomba kurwana. Impamvu irumvikana: ntibyoroshye kuba umuntu wuzuye no kuba umukristu uhamye: uyu munsi uba ukomeye, ejo ugahura na serwakira cyangwa se ukagira ingeso mbi yakunaniye kwigobotora; uyu munsi uba unezerewe, nyamara ejo ugateseka kubera impamvu zitandukanye n’ibindi.

Icyakora muri ibyo byose, Mutagatifu Pawulo intumwa atugira inama yo kwirinda ubugambanyi bwototera ibyo twakiriye n’ibyo twiyemeje avuga ati “muramenye ntimushavuze Roho Mutagatifu mwahawe.Kandi gushavuza Roho Mutagatifu no kumwigomekaho ni yo soko y’ishavu n’agahinda ku bantu n’isi. Pawulo yatanze imibereho ishavuza Roho Mutagatifu kandi buri wese yabona ingusho ye: ubwisharirize, umwaga, uburakari, intonganya, gutukana, ububisha, inabi, kutababarira, ubwikunde bukabije. Naho Ivanjili ikongeraho : kunangira umutima, kwanga kwemera no guta ukwemera, gukerensa amasakaramentu, kuninira no guhora twijujuta rimwe na rimwe nta mpamvu ikomeye ihari. Ibi byose bituma tudahuza ingendo na Yezu Kristu twakira kenshi kandi dushengerera mu Ukaristiya. Mu kurangiza ubutumwa yahawe, Yezu Kristu ntiyigeze ashavuza Imana Se wamutumye. Yemeye kandi kutwiha mu Ukaristiya kubera urukundo agira ngo tumukunde kandi tumukundire. Bitume dukunda abavandimwe ari We tugirira nk’uko yabiduhayemo ubutumwa n’inshingano.

Mukurangiza, Bavandimwe nkunda, tuzirikane ko dukoresha uburyo bwose ngo tubungabunge ubuzima bwacu kandi tubone ifunguro ritubeshaho. Nyamara ari umugati Abayisiraheli baririye mu butayu ndetse ari n’uwo twirirwa dushakira hasi hejuru, ntabwo bishobora kutubeshaho iteka ryose. Kandi inda ishimira mu iriro gusa; ejo ikazakubaza impamvu utongera kuyihereza. Ntabwo wayibwira ngo nyamara ejo wari wahaze. Niba idashima rero, ikwiye kutwereka Uwo dukwiye gushakisha no kwakira: Yezu Kristu, Umugati w’ukuri kandi utanga ubugingo bw’iteka. Ni We utwishimira, udushima, udushimisha kandi twishimiramo bisesuye. Yemera kutwiha mu Ijambo rye no mu Ukaristiya ntagatifu mu buryo buhebuje. Bityo akatubera Imana, Umwami n’umukiza. Akemera kubana na twe atubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’inshuti tubana. Imana rero yaduhaye byose mu Mwana wa Yo; na Yezu Kristu aduha byose mu Ukaristiya. Dushimire Imana iteka ryose kubera ko yaturemye neza, ikaturemera ibyo tuzakenera ngo tubeho, ikadufasha kubigeraho kandi ikaba iduha impamba n’ingwate y’ubugingo bw’iteka. Bikira Mariya, umubyeyi w’abakene n’abababaye, adusabire!

Padiri Alexis MANIRAGABA, Seminari Nkuru ya Rutongo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho