Ubwami, ububasha n’ikuzo ni ibya Nyagasani Yezu Kristu

Inyigisho yo ku Cyumweru cya IV gisanzwe B

Amasomo: Ivug 18,15-20; Z 94(95), 1-2,6-7b, 7d-8ª.9; 1Kor 7,32-35; Mk 1,21-28

Abayisiraheli biyumvishe nk’abantu baciye bugufi cyane imbere y’ubuhangange bw’Imana.

Batewe ubwoba n’ububasha, ibimenyetso n’igitinyiro Imana yagaragaje yiyereka Musa. Koko mu itorwa rya Musa, tubonamo ibimenyetso bikomeye byerekana ko ku Mana Nyirubutagatifu hatagerwa n’ubonetse wese: Musa ntiyigeze abona mu maso cyangwa mu ruhanga rw’Imana. Yagombye kwipfuka igitambaro mu maso kuko atari asukuye wese byatuma abona Imana. Imana yamwiyeretse mu gihuru kigurumana kandi ntigikongoke. Yasabwe gukuramo inkweto kugira ngo abone nabwo kwegera icyo gihuru! Nta mucafu, isayo cyangwa umwanda uwo ari wo wose muntu yahingukana imbere y’Imana. Imana iganje koko ahatagatifu rwose. Ni Nyirubutagatifu. Byongeye n’izina ryayo yahishuriye Musa ntirisanzwe: ni UHORAHO. Imana ni Uhoraho, bivuga ko ari yo yonyine ihora iruhande rw’umuryango wayo ngo iwukize, kandi ikazahora iteka hamwe na wo. Irahawubereye, nuhumure, nta kizawuhungabanya kuko yiyizeyeho ububasha bwose. Ibi tubisoma mu gitabo cy’Iyimukamisiri 3,1-15.

Abayisiraheli babonye ubwo buhangange bw’Imana, banitegereje uburyo Musa yagiye kuvugana na We adagadwa kandi mu myiteguro ihambaye nyamara baramwemeraga, bumvise bibarenze. Yego baryohewe n’uko Uhoraho abiyeretse n’uko yemeye kubaberaho no kubabeshaho ariko na none baravuga bati: “iyaba rwose Uhoraho yakomezaga kutuvugisha ariko “akagabanya” ububasha, byanarimba akagira ukundi atubwira ijambo rye atari we ariko uryivugiye! We araturenze cyane, kumwegera turi abakene, abanyabyaha n’abamenyerane b’ibyago, ntibidukwiriye”.

Uhoraho yumvise impungenge z’umuryango we

Uhoraho ni Imana ishobora byose. Mu byo ishoboye harimo no kwiyoroshya ikihindura ubusabusa ikagendera ku ntambwe ya muntu kandi nta na kimwe bigabanyije ku Bumana bwayo. Yemereye umuryango wayo ko iwutoreye umuhanuzi, Musa, ukomoka muri bo. Uwo muhanuzi utowe mu bareshya, azajya avuga mu izina ry’Imana kandi avugira Imana. Mbese Musa azajya avugira Imana ubwayo nk’aho ariyo yakwivugiye. Kuba Imana Umuremyi wa byose yakwemera kuvugirwa nikiremwa muntu, si uko itabyishoboreye. Igiriye urukundo ikunda abayo. Ibi bitume twubaha abashumba bemewe ba Kiliziya, twubahe ibyo batwigisha mu izina ry’Imana n’irya Kiliziya. Nta gupinga ijambo ry’umuhanuzi kuko mu by’ukuri ari iry’Imana ubwayo, rikaba ryifitemo ububasha. Utaryubashye ngo rimuyobore; urihinyuye akiberaho nk’aho Uhoraho nta cyo avuze, azabiryozwa n’Uhoraho ubwe. N’umuhanuzi najugunya ijambo ry’Imana akivugira ibye, akigisha amatagaragasi, akiberaho ukwe cyangwa akivuga ibigwi aho kuvuga iby’Imana, azabibazwa.

Yezu Kristu, ni Umuhanuzi w’ikirenga

“Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo” (Heb 1,1-2). Imana yatwoherereje Jambo wayo uyivukaho kuva iteka ryose, aranaza avuka muri twe kandi nkatwe, yigira umuntu abana natwe kandi asanzwe ari Imana (Yoh 1,14). Imana koko ni Umwigisha w’ukuri kandi w’ikirenga: ntiyashatse gukangaranya muntu ku bwo kuba ntaho bahuriye. Ahubwo yireshyeshyeje nawe, nta na kimwe amwitandukanyijeho uretse icyaha.

Mu ivanjili y’icyi cyumweru cya 4, twumvise uburyo abantu bose batangariraga inyigisho za Yezu. We nka Jambo w’Imana, ibyo avuga byose aba yunze ubumwe na Se kandi akaba ari We atura byose ahereye ku buzima amukesha nka Mwana. Ijambo rye kandi rikangaranya na Sekibi. Sekibi iyo iryumvise irahunga. Ijambo rya Yezu rirakiza, ritanga ubuzima, rihashya Sekibi kandi rigacagagura ingoyi ze zose n’iz’urupfu. Birababaza kubona Sekibi yo izi ko Yezu ari we Jambo w’Imana ukiza abantu ndetse ko yazanywe no kuriyirimbura, ariko twe abantu, abaganerwa-mukiro ntitubimenye!

None se dukore iki?

Twese ababatijwe dusabe kandi twakire ingabire yo koroshya, tube abahanuzi nyabo, bavugana n’Imana, bakayivuganira. Ntibikwiye ko muntu, we rwondo rumeneka ubusa, yakwirirwa yitaka, yivuga ibigwi! Tuzirikane ko Ubwami, Ububasha n’Ikuzo ari ibya Nyagasani Yezu Kristu. Ibyo twishimira ngo twahize imihigo, none twayesheje kuri kangahe ku ijana, ni byiza rwose. Nyamara tujye tubishimira Imana mbere na mbere yo icyiza cyose gikomokaho; akaba ari no kuri Yo byose byagombye kuganaho. Abatorewe by’umwihariko umurimo wo kwigisha mu izina ry’Imana, birinde kwivuga ibigwi, ahubwo bapfukamire Yezu Nyakuvugirizima mu kumushengerera, We uvuga kandi agakora iteka ibihuje n’ugushaka kw’Imana Data.

Bikira Mariya, Nyina wa Jambo adusabire

Padiri Théophile NIYONSENGA /Espagne

 

 

 

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho