Ubwirasi n’indonke bidushyira kure y’Imana

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 8 gisanzwe, B, ku wa 30 Gicurasi 2015

Mu nyigisho ze Yezu yabangamiye benshi bakoraga cyangwa bigishaga ibinyuranye n’ugushaka kw’Imana. Igihe aje yasanze umuryango w’Imana utegereje, Umukiza wari warahanuwe kuva igihe kirekire. Guhera ku myaka cumi n’ibiri umuyahudi (igitsina gabo), yatangiraga kwimenyereza gusoma Ibyanditswe bitagatifu no kwitoza kubaho akurikije ibyo asoma.

  1. Ubwirasi mu by’Imana

Ibyanditswe Bitagatifu ni byo byatangaga umurongo n’icyerekezo cy’imibereho y’umuryango wa Israheli. Gusa na none hakaba amatsinda anyuranye rimwe na rimwe ahanganye yo gusobanura iyobokamana: abafarizayi, abasaduseyi, abaherodiyani n’abandi. Hiyongeragaho kandi abahanuzi banyuranye bagendaga baduka na bo bagakurikirwa n’abantu benshi. Ibi byatumaga abantu bagana aha na hariya bashakisha icyabafasha mu iyobokamana.

Hakaba rero abari barihaye ubwo butumwa kugeza naho bagenzura abandi. Bose bagombaga kwigisha bakurikije umurongo wabo. Yezu rero akabatungura mu gukora ibinyuranye n’inyungu zabo cyane izo bari bafite mu ngoro. Ni bo babaza Yezu impamvu ababangamira.

  1. Abafarizayi bari abirasi

Tugomba kuba maso tukirinda ingeso y’ubwirasi. Ni mbi kuko utamenya igihe yakuriye muri wowe. Impande zose z’imibereho yacu zishobora kuba umuryango ubwirasi bunyuramo. Ubwirasi ni uburozi bubi kuko bwica imigenzo myiza yose twashobora kwigiramo ihereye ku rukundo, rwaba urukundo rw’Imana cyangwa urwa mugenzi wacu. Ntitwabasha gukunda Imana kuko n’ibikorwa byitwa ibyo kwitagatifuza, umwirasi akora biba ari ibyo kwikuza kugeza n’aho agenzura Imana.

  1. Twakwirinda dute ubwirasi?

Hari umwitozo muto watwereka niba twifitemo ingeso y’ubwirasi. Ese dukunda ko abandi babona cyangwa bumva ibikorwa byacu by’impangare cyangwa duhitamo kubikora mu ibanga? Ese ibikorwa by’urukundo tubikorera imenyekanisha( publicity)? Mu butumwa bwa Kiliziya muri paruwasi twishimira kuba muri rubanda rusanzwe cyangwa buri gihe twumva twaba mu bayobozi b’ibikorwa, tutabamo tukumva bitazakorwa ( turi kamara) ? Dukunda kunegura kujora abandi mu byo bashinzwe twerekana uko byagombye kugenda , abatagenza uko bigomba, abatari neza abo bagombye kubabo tugashimira Imana ko tutameze nkabo cyangwa tubereka Imana ngo ibafashe? Twihanganira abandi mu ntege nke zabo? Cyangwa twumva twe batwihanganira ariko ku bandi tugasya tutanzitse.

Imana iturinde ubwibone.

Padiri Charles HAKOLIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho