Ubwitonzi, ubutungane n’ubusabaniramana

Niturangwe n’ubwitonzi, ubutungane n’ubusabaniramana

Kuwa kabiri w’icyumweru cya 32 gisanzwe A, imbangikane, 10/11/2020

Amasomo: Tito 2, 1-8.11-14; Zab 37(36), 3-4.18.23.27.29; Lk 17,7-10.

Umuntu wese yaremwe mu ishusho no mu misusire y’Imana. Muntu yaremewe kuzibanira n’Imana ubuziraherezo. Kubera ishyari rya Sekibi, icyaha kidobya cyaje mu bantu, maze ingaruka yacyo Rupfu yinjira mu isi. Ibyo ntibyagamburuje umugambi wa kera na kare w’Imana wo gukiza muntu maze ku ndunduro y’ibihe yohereza Umwana wayo ku isi ngo avugurure kandi anoze umubano wayo na muntu, atwereka inzira nyayo itugeza ku mukiro w’iteka kuko ari We Nzira, Ukuri n’Ubugingo.

Tumaze kumva, mu isomo rya mbere, Pawulo Intumwa aduhamagarira kubaho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane n’ubusabaniramana. Arahamagara ibyiciro bitandukanye by’abantu: abasaza, abakecuru, abasore ndetse na buri wese muri twe mu izina rya Tito. Duhamagariwe kuba intangarugero mu mibereho ya buri munsi, mu nyigisho, mu kwiyubaha, mu magambo no mu bikorwa. Mu Ivanjili, Yezu aratwibutsa ko turi abagaragu. Igihe dukoze neza icyo dutegetswe, ntitugomba kubigendera, ngo tubyiratane. Ukoze neza aba ameze nk’umugaragu ukoze icyo ategetswe. Zabuli iratugira inama: “Irinde ikibi, maze ukore icyiza, ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo”.

Ubutungane bubangikanye na kamere twaremanywe bituma buri gihe umuntu aba aharanira kurangamira Imana, agatuza ageze ku mubano usesuye na Yo. Umuntu yaremewe guhora ashakashaka Imana akagira agatima karehareha agamije guhura na Yo. Ibyo ni byo byakagombye kuba ibisanzwe mu buzima bwacu bwa buri munsi kuko twaremwe mu ishusho no mu misusire y’Imana. Tugomba guhora dukururwa n’iyo shusho y’Imana twaremewemo bityo buri munsi tugahirimbanira gusa na Yo.

Mu by’ukuri se ni ko bimeze? Ubaho ute? Imana ifite uwuhe mwanya mu mutima wawe? Ese uhora uyishakashaka? Cyangwa wariturije nk’uwayishyikiriye? Imana igomba kugira umwanya w’ibanze mu buzima bwacu bwa buri munsi. Nta segonda na rimwe ryakagombye kuducika tudashyikiranye n’Imana. Nimucyo dukuze umubano wacu n’Imana. Uko ni ko guharanira ubutungane kuko duhamagariwe kuba intungane nka Data uri mu ijuru.

Mu isi igenda yimika ikibi, icyiza kiba imbonekarimwe bityo kigafatwa nk’ikidasanzwe. Buri wese muri twe ahamagariwe gukora icyiza maze ikibi akakigendera kure. Twakagombye gukururwa n’icyiza ndetse tugahengamira kuri rukuruzi yacyo kurusha iy’ikibi. Ubwo ni bwo buzima busazwe bwa buri muntu wese ariko by’umwihariko buri mukristu. Iyo dukoze neza, tuba dushimangira umuhamagaro wacu wo kubaho mu butungane n’ubusabaniramana. Nta kidasanzwe tuba dukoze kuko twese duhamagariwe kugira neza, “turi abagaragu nk’abandi”. Nyagasani Yezu ni We utugira inama y’uko icyo ikiganza cy’iburyo gikoze icy’ibumoso kitagomba kukimenya. Ntitugakorere ku jisho cyangwa ngo duhatanire gushimwa nk’aho turi ibitangaza kandi “twakoze ibyo twari dushinzwe”.

Nyamara iyo dukoze ikibi, imidugararo iravuka, tukagenda intatane, ishyano rikaba riraguye kuko tuba dusenya umuhamagaro wacu wo guharanira ubutungane no kunga ubumwe n’Imana. Ikibi kiraducugusa, kikatujujubya, kikaduhindura ubujundwe, kikadusenya, kikadusandaza. Ni kuki se kitubangukira kurusha icyiza? Ni akumiro kumva abivuga imyato ku mugaragaro y’ibibi bakora. Inkozi y’ibibi si intwari, nta butwari mu bibi ahubwo ni ubugwari. Ikibi ni ishyano! Kubera ko ikibi ari cyo twafashe nk’ubuzima busanzwe, utagenza nkatwe turamutoteza, tukamwica urw’abagome kuko uburyo abaho buducira urubanza bityo umugiranabi tukamwerereza mu bicu kuko yiberaho kimwe natwe. Burya ngo ibisa birasabirana!

Twebwe rero turasabwa guhinduka kuko intungane zizabaho ubuziraherezo. Niduhindure imyumvire inzira zikigendwa. Niturangwe n’ubwitonzi n’ubushishozi. Nitunoze umubano wacu n’Imana ndetse na bagenzi bacu. Niduharanire ubutungane kugira ngo natwe tuziturire mu biganza by’Imana tuzibanire n’Uwadukunze akaturema mu ishusho no mu misusire ye ndetse akohereza Umwana we w’ikinege ngo atwereke inzira nyakuri tugomba gucamo maze tuzabane na We ubuziraherezo, ubu n’iteka ryose. AmIna.

Mutagatifu Lewo wa 1, udusabire.

Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho