Ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki?

Ku wa kane wa Pasika – Iya 4 Mata 2013

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 3, 11-26, 2º. Lk 24, 35-48

Ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki?

Ibyabaye i Yeruzalemu YEZU yicwa akazuka ni ibintu bidasanzwe. Byateye ubwoba burenze urugero abigishwa be. Duhere ku masomo ya none twibaze: kuki tudashoboye ibyo Petero n’izindi ntumwa bakoze? Kuki tugira ubwoba bwo kwamamaza Ukuri kw’Inkuru Nziza? Uwo YEZU KRISTU agaragarizamo ububasha bwe nko mu gihe cy’intumwa, uwaba atagira ubwoba bwo guhamya YEZU KRISTU muri iki gihe, nadusabire twe tugifite intege nke. Cyakora hari ibintu bimwe na bimwe bitubera imbogamizi ntidusoze inshingano twiyemeje kuva tubatizwa.

Duhereye ku isomo rya mbere, mu gihe Petero na Yohani bagaragaza ko ibikorwa bakora batabikesha ububasha bwabo, twe tugwa mu gishuko cyo kwibonekeza mu maso y’abantu. Kugengwa n’urunturuntu mu butumwa bwacu, ni umutego wa Sekibi. Aho kwerekana aho YEZU ari dushobora kwiyerekana, aho guharanira icyubahiro cya YEZU KRISTU, dushobora gushaka ibyubahiro by’isi. Kureka YEZU KRISTU akaba ari We ugaragara, ni yo nzira yo gukiza abantu. Na ho kwitwa umukristu uhamagarirwa kuba umuhamya wa YEZU ariko tukishyira imbere, nta kindi duha abatugana usibye intica ntikize yakwitwa serumu cyangwa opium! Ni ukwitondera cyane Batisimu twahawe. Ntitwayiherewe umurato. Urwego turiho rwose muri kiliziya (umulayiki usanzwe cyangwa umusaseridoti) dushobora kudindiza Kiliziya twishyira imbere. Duhitemo guhigama dushyire imbere Nyirayo YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA, roho nyinshi zizamugana azikize.

Ikindi kitubera imbogamizi, ni intege nke n’ubwangwe mu butumwa. YEZU WAZUTSE yabonekeye intumwa ze arazibwira ati: “…uhereye i Yeruzalemu, abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya”. Gushishikarira ubutumwa bisaba kwigomwa bihagije. Birashoboka ko twabura umutima wo kwigomwa; kwivuna no kujya mu duce twa kure kwamamaza YEZU KRISTU bidutera ubute. Umwaka umwe namaze muri Paruwasi ya Kinazi (2001-2002), unyibukije iyo ngingo: niboneye ko hari igihe Padiri ashobora kumara imyaka mu gace runaka ariko akahava hari abo atigeze ageraho ngo abasangize YEZU KRISTU. Rimwe nagendereye akarere kegereye Butare maze umukecuru rukukuri azindukira kwifatanya natwe mu misa twahaturiye. Yambwiye ko yazinduwe no kureba uko umupadiri w’umunyarwanda asa! Ngo yaherukaga kumva misa aho ngaho mu gihe cy’abapadiri bera!

Mu bihe byose, kwamamaza YEZU KRISTU no kwera imbuto bisaba kutishyira imbere mu bantu. Bisaba kandi kudashyira imbere iby’isi. Ubwoba bwo gutakaza ibyubahiro byo ku isi, ubwoba bw’ingorane z’ubukene n’imvune, ibyo byose bituma YEZU KRISTU WAZUTSE atamenyekana. Kwemera kujya ahakeneye hose Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU kabone n’ubwo uburyo bwo kugerayo n’ibikoresho byaba bidusaba ukwigora kudasanzwe. Dushimire cyane Abamisiyoneri ba mbere bamamaje Inkuru Nziza mu Rwanda no mu tundi duce twa Afrika. Bamamaje YEZU KRISTU mu ngorane zikomeye ariko ukwigora kwabo kweze imbuto nyinshi. Dukomeze dutere ikirenge mu cyabo, NYAGASANI YEZU NI MUZIMA. 

NASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho