Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 4 cy’Igisibo, 10 Werurwe 2016
Amasomo: Iyim 32, 7-14; Zab 105, 4ab. 19-20, 21-22, 23; Yh 5, 31-47
Bavandimwe muri Kristu Yezu, nimugire iteka amahoro ya Nyagasani!
Amasomo matagatifu ya none aradufasha neza kugerageza kwiyumvisha uburyo Imana idukunda byabuze urugero, ariko kenshi twe tukayitenguha. Ikaba rero ishavuzwa cyane n’uburyo imitima yacu iba iri aha iri ahandi, mu mubano wacu na yo. Ibyo biragaragazwa n’ibyo dusanga mu isomo rya mbere, aho Uhoraho ashishikajwe no gukiza umuryango wa Israheli; bikaba byanatumye atumaho Musa ngo bahurire ku musozi amuhe ubutumwa bwanditse ashyira umuryango we (ari yo mategeko y’Imana tuzi) nyamara rubanda rukarambirwa gutegereza ko ahindukira; rukicurira ikimasa cya zahabu, rukagisenga, rukanagisimbuza Uhoraho rukita imana ya Israheli. Iki ni icyaha kiruta ibindi mu maso y’Uhoraho. Nk’uko binumvikana, kiragaragaza ko “iyo mu buzima bwawe uvanyemo ukwihangana gushingiye ku kwemera no ku cyizere ufitiye Imana, maze ugakemanga ububasha bwayo mu mibereho yawe: nta kibi utakora”.
Tunazirikane kandi mu ivanjili ukuntu Yezu na we ashavujwe bikomeye n’uburyo ntako Imana itagize ngo itegurire umuryango wayo kwakira umwana wayo bwite uzawukiza ari we Yezu Kristu, ariko yaza ntiyakirwe uko bikwiye; ahubwo n’ibyo akoze byose bakabihinyura. Nk’uko nyine na Yezu ubwe yabikomojeho, n’ubwo amaza ye yari yarateguwe n’Imana kuva kera mu gihe cya Musa, ikabinyuza ku bahanuzi banyuranye kugeza n’ubwo umukuru muri bo (Yohani Batista) amwerekanye ku mugaragaro (Yh 1, 29); n’Imana ubwayo ikabyitangariza igihe Yezu abatijwe (Mt 3, 17); yemwe na Yezu akabigaragariza mu nyigisho ziherekejwe n’ibitangaza byinshi tumaze iminsi tuzirikana: ntibyabujije abenshi mu bamwumvise kunangira imitima, ntibamwakira nk’umukiza wabo. Aha twibuke ko hari n’abamutukaga bamwita umukozi wa Belizebuli, umutware w’amashitani (Lk 11, 15).
Ni cyo giteye rero Yezu kubabara no kugaya umuntu wese wamufunganye umutwe n’umutima, kimwe n’abibwira ko bazashakashakira ubugingo bw’iteka mu byanditswe gusa akenshi basoma batanabyumva neza. Aragaya kandi abatifitemo urukundo nyarwo rw’Imana; bamwe barundumuriye imitima n’amizero yabo mu bintu, mu bantu no mu kumaranira ibyubahiro n’amakuzo by’isi; aho kwemera Yezu no guharanira guhabwa ikuzo n’Imana yonyine. Ntiyanatinye kandi gutangaza ko abanze kumvira Uhoraho n’uwo yatumye bafite urubanza rukomeye.
Muri make, uyu munsi Ijambo ry’Imana riracyamura abantu bose basimbuje Imana ukwirwanaho mu buryo bunyuranye. Muri abo twavuga nk’abantu batakibonera umwanya isengesho, abatakijya mu Misa no mu zindi gahunda nziza zo gusenga no kwihererana n’Imana, kimwe n’abasezeye ku migenzo myiza ya gikirisitu yahoze ibafasha ikanubaka n’abandi: ibyo byose ubu bakaba barabicitseho kubera ibindi bumva barahaye agaciro, nko guhugira mu nduruburi (business), gushakisha ibintu, amakuzo n’ibyubahiro. Nyagasani kandi aracyamura abanangiye umutima bakanga guca bugufi imbere ye bitwaje abo bari bo kimwe n’imyumvire yabo bwite, abimitse ibigirwamana mu ngo no mu mitima yabo, abatararekurira amizero yabo muri Yezu, abasenga bavangavanga kubera kubura ubwihangane mu bigeragezo bahura na byo…: arabibutsa ko nta bigirwamana biruta ibyo. Kandi rero ibi bireze cyane muri iki gihe iterambere ryatwaye abantu uruhu n’uruhande. Muvandimwe, ibigirwamana ni biriya byose bigutwara umwanya wari ugenewe Imana. Ni yo mpamvu Uhoraho aguhaye umukoro wo kwisuzuma none ukamenya kandi ukitandukanya n’ibyo wimitse bijyanye n’urwego rwawe n’imibereho yawe ya buri munsi.
Mu masengesho yacu ya none, ntitwibagirwe gutakambira abiringira ubwenge bwabo n’imbaraga zabo, bamwe bumva barashyikiriye umukiro, ishema n’ikuzo bari bakeneye, maze mu bupfu bwabo bakumva ko Yezu ari uw’injiji zidasobanukiwe n’ubuzima kimwe n’abadashoboye kwirwanaho. Bene abo biberaho nk’aho ubuzima bwabo buzarangirira ku isi, ntibatekereze kuri roho zabo.
Ni koko Imana ntiyishimira ko tubana na yo bya nyirarureshwa, ahubwo kuyizera kimwe no kwakira umwana wayo Yezu Kristu bituvuye ku mutima, tukamworohera akadukiza: ngicyo icyemezo rukumbi gihamya ko turi mu nzira y’ubutungane. Guhitamo ibyo ni ko guhitamo ubugingo bw’iteka. Roho Mutagatifu akomeze kubidufashamo muri iki gisibo, kandi natwe tubisabirane mu bwiyoroshye.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Diyakoni Jean-Paul MANIRIHO