Udakora nareke no kurya

Inyigisho yo ku wa Gatatu w’icyumweru cya 21 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 27 Kanama 2014 – Mutagatifu Monika

Gutunganya isi ikaba nziza kurusha uko yayisanze ni umuhamagaro wa bene muntu twese. Pawulo arabwira abemera b’i Tesaloniki ati “ nuko rero udakora nareke no kurya“. Mu nta ngiriro ya Kiliyiza uko Inkuru Nziza yagendaga yamamara hari abumvaga ihindukira rya Nyagasani ryegereje. Ibyo bigatuma bibwirako kumwitegura neza ari uguhagarika imirimo yose bakegukira isengesho gusa. Ibi byatumaga haba ikibazo gikomeye cy’umubare munini w’abatarakoraga kandi bagakenera kurya nk’abandi bantu.

Pawulo intumwa akabakebura abashishikariza gukora ngo babone ibibatunga aho kugira ngo babe umuzigo ku bandi. We ubwe yitangaho urugero ko atigeze ahwema kwitunga n’amaboko ye ngo atagira uwo abera umutwaro.

  1. Isengesho ry’ukuri rijyana no gukora ngo duhindure isi ibe nziza

Iyi myitwarire y’abemera b’i Tesaloniki twayibona henshi iwacu.

Isengesho ni ngombwa kuko turivomamo imbaraga zikomeza roho zacu. Ubuzima buzira isengesho sekibi ambwinjirira ku buryo bworoshye. Nta handi twavoma imbaraga zo gukomeza kunga ubumwe n’Imana atari mu isengesho. Isengesho tuganiriramo n’Imana tukayibwira ibyacu byose. Ibidushimisha, ibitubabaza n’ibiduhangayikishije. Tukayereka inshuti n’abavandimwe dusabira abantu bose. Umuntu yakwemeza ko isengesho ari ifunguro rya roho. Hari uwagize ati “uko dukenera amafunguro atunga imibiri yacu niko twagombye no gushaka amafunguro atunga roho zacu”.

Byombi birajyana. Gukuza kimwe gusumbya ikindi bitera ubusumbane mu mibereho yacu bwite ndetse no mu mibanire yacu n’abandi. Ni byo Pawulo ashaka kurinda abemera b’i Tesaloniki. Nibyo koko twihatire gusenga ubudatuza kandi nta buryarya ariko dukore, turangize imirimo dushinwze.

Byaba ari ukubara amacuri hari uwibwiye ko namara icyumweru mu isengesho gusa kandi afite umurimo umutunze agomba kurangiza, yibwiye ko Imana izamuha ibimutunga. Imana iduha ubushobozi bunyuranye bwo gukora, ikaduha n’ubwenge bwo gutekereza ngo tunoze ibyo dukora. Ibyiza bikaba kujyanirana gukora no gusenga. Kurya tudakora twitwaje isengesho gusa ni ukuba abafarizayi, kuko tuba tugaragara nk’abatarya kandi tubikeneye: uko tugaragara atariko tumeze by’ukuri.

  1. Tureke gukorera amaso y’abantu

Yezu yongeye gusaba abafarizayi kunoza imigenzereze yabo. Ubufarizayi bikaba gukora iyo bwabaga ngo tugaragare neza mu maso y’abantu ariko mu gihe muri twe hari ibinyuranye n’ibigaragara hari “uburyarya n’ubugome”.

Uburyarya , kubeshya, gufata ikitari ukuri tukacyambika umwambaro w’ukuri ni ukuba abafarizayi. N’iyo ikibi cyangwa ikinyoma cyakwemerwa na benshi ntibikigira icyiza.

Buri gihe kigira ibyacyo ibyiza n’ibibi. Kimwe mu byabangamira igihe cyacu ni ugukerensa ukuri. Ukuri ntikube ukuri ahubwo bigaterwa n’uvuga. Imigenzereze y’ukuri bigaragara ko ariyo ikwiriye ikiremwa muntu hakaba abayicurika bakitabira imigenzereze irenze kuba iya kinyamaswa utabonera izina. Ba nyir’ugushyigikira iyo migenzereze bakifashisha itumanaho bakamamaza ibyo biburazina.

  1. Uwa Kristu akunda ukuri igihe cyose

Umuryango, umuco wakwimakaza ikinyoma waba wisenya. Mu bihe byose abakuru abaciye akenge abasobanukiwe babonwa nk’abarinzi b’ukuri. Abafarizayi ni cyo bari bashinzwe. Uburyarya bunyuranye n’ukuri. Byari ari ishyano kugira inararibonye, abakuru n’abasobanukiwe, aho dutuye mu muryango remezo wacu cyangwa mu itsinda ryacu ariko ugasanga uburyarya n’ibinyoma ari byose. Ubwitonzi tukabwitiranya no kurebera ikibi, ikidatunganye cyangwa ikinyoma tukireba. Bakaba baducira wa mugani ngo “ agasozi katagira mukuru ishyano riragwa rikirirwa rikarara”.

Hakaba rero na none ubwo twatakaza imbaraga n’ubushobozi bwinshi ngo turakosora ibibi abatubanjirije bakoze. Ibyoroshye byaba kunoza imigenzereze yacu bwite kurusha gucira urubanza abatubanjirije. Biroroshye kuvuga uti “sinari gukora ibi na biriya” kuko ari mu gihe cyahise. Ukora ibitandukanye n’ibyabo? Ese ibya njye bite aho ibyo nkora ubu ntibyaba ari bibi gusumbya iby’abo ncira urubanza? Ibibi, ibidatunganye byabaye cyangwa biri ku bandi byakagombye kutubera isomo ngo tubyirinde.

Abafarizayi bari barazobereye mu gusesengura amategeko y’Imana no gutotora ibyaha by’abandi. Kenshi biratworohera kubona iby’abandi bidatunganye, yemwe tukaba twabimaraho umwanya munini. Ibiganiro biryoha ni ibivuga abandi. Abakristu ntibyakagombye kutugendekera gutyo. Iyo tubonye intege nke z’undi , imigenezereze idakwiye tuba tubonye ikiraka. Ikiraka cyo kumusabira ngo akomere. Niko kutaba abafarizayi.

Ijambo ry’Imana ridutunga, Batisimu twahawe, amasakaramentu duhabwa biduha imbaraga zo gukunda Yezu Kristu we Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Kristu aduha gukunda ukuri bityo tukigiramo ubugingo bwuzuye bubyara icyiza kizira uburyarya. Gukunda ukuri ni ugukunda Kristu.

Inema ya Nyagasani Yezu Kristu ibane natwe mu mirimo dukora mu buzima bukunda isengesho ridatuza nta buryarya.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho