Inyigisho yo ku wa gatatu w’Icyumweru cya IV cy’Igisibo, umwaka C
Amasomo matagatifu: Iz 49,8-15; Zab 145; Yh 5,17-30
Yezu Umwana w’Imana ni muzima, aradukiza akaduhuza na Data
Burya koko uwagoswe na Sekibi abona ibibi gusa n’aho abandi babona ibyiza. Igihe aba atarigobotora iyo Kareganyi, ubuzima bwe bwose buba ari umwaku kandi bubera bose nyiramunuka-nabi. Ibi ndabyemeza mfatiye kuri bimwe byigaragaza mu mibereho n’imibanire y’abantu. Usanga hari abatanyurwa n’aho umuntu yabakorera ibyiza karijana. Hari abahekenya amenyo babonye bagenzi babo bateye agatambwe mu iterambere, bejeje cyangwa bagize imibereho yisumbuyeho. Hari abishimira ibyago by’abandi bagashavuzwa n’umugisha wabo! Hari n’abakaza ubugome kugeza aho banasonga n’ubundi utashingaga, bigasa no kwica uwapfuye!
N’ivanjiji ya none umuntu yayiheraho abona urugero rw’abantu bakeneye byihuse impuhwe z’Imana. Bariya bantu bashaka kwikiza Yezu ngo ni uko akijije umuntu wari waramugaye, bakwiye gusurwa n’impuhwe z’Imana. Aho kwishimira ko Yezu akijije umuntu wari waramugajwe n’indwara imyaka 38 yose bahekenye amenyo. Kuri bo byari kuba byiza mugenzi wabo akomeje kuzingama kubera uburwayi. Ndetse mu rwego rwo gukumira ko n’izindi mpabe zagirirwa ubuntu zihuye n’Umukiza, bigiriye inama yo kumwica akavaho! Mbega akaga! Ko ntawiringira umubiri, bo bazi iki niba umunsi umwe umubiri utazabatenguha bakazifuza kwirukira uwo bazaba barikijije? Amahirwe ni uko We ari Umwana w’Imana, bazamwikiza maze akizura mu bapfuye, ntahindukire aje kwihimura no kwihorera, ahubwo kubatangariza na bo umukiro!
Ikiremwa-muntu kigize bangamwabo! Ngo wishimira ko mukaso yakuyemo inda, yakubise igihwereye ntumenye ko ari umuryango wawe urimo ushira! Burya abatindi ku mutima ni bo bahigana, bakarogana! Hagira umwana ubavukamo yatangira kuzamuka, amashyari na yo akabyuka mu mitima ya bamwe bakamaranira kumusubiza hasi bose ngo bigumanire hamwe mu ivu ryabo.
Imico nk’iyi y’inabi, ishyari n’inzangano mu bantu inyibutsa ahigeze kwiganza abapfakazi benshi kubera intambara, aho abatari bake bapfushije abagabo babo, maze haduka inzangano hagati y’ababuze ababo n’abagize amahirwe bakaba bakibareba! Bamwe bati: “Niba utemeye ko uwawe tumusangira, nawe ndamugukiza, muroge twese tumuhombe!”. Imana iraguha ntimugura kandi uwisuzumye neza asanga na we yarahawe byinshi abandi badafite ahubwo bigomba kugirira akamaro bose mu murongo uhuje n’ugushaka kw’Imana.
Yezu aragenda agwiza abanzi uko agenda anyura hose agira neza. Arakiza abantu, abamenyereye kurisha ikinyoma n’iyobokamana ry’inyuma, imihango n’imiziririzo, bagashaka kumwica bakeka ko arabatwara abayoboke! Ntahwema kubabwira ko we ataje kurwanira amashimo n’ingoma by’iyi si, ariko ntibabyemera. Ikibabaje ni uko aba batewe impungenge n’impuhwe z’Imana bo batanashobora kuramira impabe! Kugira neza ntibabishoboye; gukiza wapi! Bashoboye kujya mu “masabato”, mu nsengero no mu masengesho y’urudaca bajyanwe no kurebuzwa abandi, guca imanza, gutunga abandi intoki no guhiga bukware uwaba atekereza binyuranye na bo!
Ibi Yezu ntibimuca intege na gato; nta n’ubwo bimutera ubwoba! We akomeje guhamya mu bantu ashize amanga isano afitanye na Se. Ibitangaza akora bigamije kubyutsa mu bantu ukwemera kugira ngo bange shitani maze bakurikire gusa Yezu Kristu, We Mwana w’Imana Data weguriwe byose harimo no gukiza no gucira imanza abantu.
Twe abatewe ishema no kwitwa abakristu, twitoze kugenza nka Kristu. Kristu ntiyaje kugaragirwa no gushakisha uburyo yubaka izina ngo yigire ikirangirire anywana kuri rubi na rwiza n’abanyamaboko. Kristu yaje yiyegereza impabe n’indushyi ahereye cyane cyane kuri bamwe bari bategereje ihumure rya Israheli. Ntakorera amaso y’abantu. Ntazatinya no kwegera umurambo wa Lazaro kabone n’ubwo uzaba utangiye gushanguka no kunuka. Yezu ntanena bantahonikora n’abo bose bifuza kumugarukira barashangukiye mu byaha n’ingeso nyinshi. Uko baramunenga nakiza umuntu ku isabato ntacyo bimubwiye: ni we ugenga isabato. Ibi bivuze ko icyo cyubahiro cyigenerwa Imana ku isabato ni we ugitura Se byuzuye mu bumwe bwa Roho Mutagatifu. N’ikimenyimenyi azatangaza isababo nshya, ni ukuvuga Icyumweru azutse mu bapfuye agakuzwa akicara iburyo bwa Se ari Imana rwose ifite na kamere-muntu yakujijwe. Ni we wenyine uzuzuza isababo kandi akayiha igisobanuro gishya kuko iyi kamere yacu yari yarabanye akaramata n’icyaha we wenyine azayihingutsa mu ijuru igire burundu uruhare kuri kameremana. Dusabe inema yo kugarukira Imana.
Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne