Udutuma yahawe ububasha bwose

Inyigisho yo ku cyumweru cya XIX gisanzwe

Ku wa 13 Kanama 2017

Amasomo   1 Bami 19, 19a.11-13a  Z 84,9-14 Rom 9,1-5 Mt 14,22-33

Bavandimwe Ivanjili twumva kuri iki cyumweru irongera kutwibutsa ubutmwa bwacu. Kutwibutsa ubutumwa bwa Kiliziya muri iyi si yuzuye ingorane n’ibigeregezo. Ubwato bwerekeza ku zindi nkombe burashushanza neza ubutumwa bwa Kiliziya. Burashushanya ubutumwa bw’ababatijwe. Nyuma yo guhaza imbaga y’abantu Yezu Kristu ntashatse ko abigishwa bigumira mu guhaga, bigumira mu byiza bakoze, mu kubyina ko batsinze inzara. Abategetse kujya mu bwato bakerekeza ku yindi nkombe
“Mwigira ubwoba”
Kwerekeza ku yindi nkombe bivuze kuva mu byo tumenyereye, mu bitworoheye, mu byacu, mu bacu mu nshuti zacu. Hanyuma tukerekeza ahandi. Tukajya mu bindi. Tukajya mu bantu bafite iyindi mico; bafite ibindi bitekerezo ngo nabo tubashyire Inkuru Nziza.
Imihindagurikire y’ibihe n’imyumvire y’abantu bishobora gutera impungenge Kiliziya. Tukaba twakwibaza niba no muri ibi byateye , ibi byadutse dushobora kwamamazamo Ivanjili. Bikagora kwibwira ko Yezu yabana n’abo bantu bafite indi mico tudaswanzwe tumenyereye. Tugashidikanya. Hakaba n’ubwo tugira ubwoba tukibwira ko ibyo byadutse byazamira ukwemera, bikakwanduza kukazimira.
Yezu arongera kutubwira kutagira ubwoba kuko igihe cyose turi kumwe ( Mt 28,20). Ubwoba butuma twikingirana tugahera ku nkombe imwe y’amateka. Tukaba twahugira mu gusingiza ibyo twakoze mu gihe cyashize kandi buri gihe Nyagasani adusaba kwerekeza mu mazi magari. Ubwoba butuma dutinya gukora ubutumwa bwacu, tugatinya kuvuga Yezu, tugahisha abo turibo, tugahisha ibyo dushinzwe. Tugakora ibyo ab’iy’isi bashima. Kugira ngo badushime, tubane neza. Ubwoba ni bwo butuma twisanisha n’isi cyane ngo itatuvumbura. Bityo tugashimishwa n’umutuzo duhabwa n’iby’isi n’ab’isi.
Abakristu bahamagariwe gusohoka
Kuba abakristu beza si ukuguma ku nkombe imwe. Si ukuguma mu byacu. Ngo tube twakwikingirana dutinya imivumba . Ni ugusoka, ni ukujya mu nyanja y’ingorane, ibigeragezo n’ibibazo byo muri iyi si. Mu nyanja y’abarwanya Kristu, y’abatihanganira kumva tuvuga iby’Imana. Mu nyanja y’abashaka ko tuvuga ibya hano n’aba hano twibagirwa ibyo dutumwe. Kuba abakristu nyabo ni ugusoka tugahungabanywa n’imivumba. Iyo mivumba ntituyikingiwe gusa dufite uwo dutabaza akadutabara. Iyo tumuhamagaye nka Petero ugize ati “Nyagasani nkiza” , arambura ukuboko akadusingira akaduhumuriza akadukomeza, tugakomeza urugendo.
Nta handi twavana imbaraga n’ubushobozi bwo kwerekeza imbere tutarohamye uretse mu kwemera guhamye. Kugira ngo tugende twemye muri iyo mivumba biradusaba kugira ukwemera tukizera udutuma. Udutuma afite ububasha.
Kuri iki cyumweru dusabe Nyagasani ngo adukomereze ukwemera tubashe guhangana n’imivumba ihungabanya Kiliziya ye.
Padiri Karoli Hakorimana
Madrid/España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho