Inyigisho yo kuwa gatatu w’cyumweru cya 3 Gisanzwe // 28 mutarama 2015
Amasomo: Heb 10,11-18 // Mk 4,1-20
Bavandimwe, uyu munsi turahimbaza Mutagatifu Tomasi wa Akwino (1225-1274), umusaseridoti n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya. Yacengeye ukwemera gatolika abinyujije mu isengesho kandi akoresha ubwenge bwe. Mu myaka 49 yamaze ku isi, yanditse ibitabo byinshi ku Ijambo ry’Imana, muri tewologiya na filozofiya. Tumukesha inyigisho nyinshi kandi nziza zihamya Imana mu banyabwenge n’inzindi ngeri z’abantu. Inyigisho ze zidufasha gucengera inyigisho za Kiliziya. Amasomo y’uyu munsi aragaruka ku buryo twakira Ijambo ry’Imana. Turazirikana Yezu Kristu yigishiriza mu migani kugira ngo abantu bumve, bemere ndetse bamwemere. Bityo tubikeshe kwera imbuto.
- Tubereyeho kwera imbuto nyinshi kandi nziza
Mu nyigisho ze, Yezu Kristu yakoresheje uburyo, ibimenyetso n’ibitangaza bitandukanye. Ariko ibyanditswe bitagatifu bitubwira ko yigishirizaga kenshi mu migani. Imigani ni uburyo abantu dukoresha ngo tugaragaze ukuri kw’ibintu mu bigereranyo cyangwa amarenga twifashishije abantu babayeho, bariho cg bahimbiweho; hashobora kandi gukoreshwa ibindi biremwa nk’inyamaswa n’ibimera bivugishwa nk’abantu. Ariko rero imigani igana akariho kandi abantu bishimira kuyumva kuruta kumva izindi nyigisho zitanganywe ubuhanga buhanitse. Na Yezu rero ahereye ku mugani ngo yigishe abigishwa be.
Umugani w’umubibyi wasobanuwe neza na Yezu Kristu. Kandi buri wese ahita abona aho aherereye. Ndagira ngo tuzirikane ko uyu mubibyi abiba hose atagamije kurumbya ahubwo gusarura akurikije imbuto ye yizeye ndetse n’ubutaka uko yabuteguye mu ntangiriro. Buri wese ni umurima w’Imana kandi Imana yemera kumusanga, kumwiha ngo akunde yere imbuto nyinshi, nziza kandi ziryoshye. Nyamara buri wese abyitwaramo uko ashaka.
Hari abigira nk’indorerezi na “bizengarame” ku Ijambo ry’Imana n’inzira za Yo nka ziriya mbuto zo ku nzira. Bene abo ibyo bakiriye, ibyo babona cyangwa bumva ntabwo bibahamamo. Sekibi arabyegereza bityo n’utwo bashyingiragaho akaturibata. Abandi Yezu yatubwiye ni abakirira ijambo ry’Imana mu rubuye. Ni abantu bakira ijambo ry’Imana ariko bagakomeza kunangira umutima. Ugasanga imibereho yabo ikomeza kwizirika ku mico karende yabo, imyumvire mibi, ingeso mbi n’ibigare bibi. Mbese ugasanga ibyo bemera bitabahindura kandi ngo bibatere ishema ryatuma bemera no ku bipfira. Abandi Yezu agarukaho ni abadashobora gutsinda irari ry’ibintu n’ibindi byifuzo bibi hamwe n’imihibibikano ya hano ku isi. Ibi bigeragezo birakomeye kubitsinda kuko dukunda kwizirika ku isi aho kwizirika ku by’ijuru. Buri wese afite ingusho ye imubuza kwera imbuto dutezweho na Nyagasani, Kiliziya n’abavandimwe. Ibi bigatuma turumbya ndetse twakabya tukaba natwe ibirumbo.
Bavandimwe, nubwo havuzwe aho umubibyi yarumbije, nyamara hari ahantu yasaruye. Duharanire kuba mu ruhande rw’ahera n’abeza. Tumenye ko kurumba bishoboka kandi ntawe utarumbya ku mpamvu zitandukanye. Bityo tube maso, tumenye amayeri y’ibishaka kudupfukirana no kutugira ingaruzwamuheto yabyo. Dushinge imizi muri Kristu! Ibi tuzabigera tumwumva kandi tumwumvira!
- Ufite amatwi yo kumva niyumve!
Ni kenshi ibyanditswe bitagatifu bigaruka ku ngingo yo kumva no kumvira. Aya magambo y’impuruza ya Yezu aradukomanga. Kumva no kumvira ni indangagaciro ikomeye kuko abantu bagira ubutwari bwo kuvuga no gutegeka ariko bakabura ubwicishebugufi bwo kumva no kumvira. Kumva no kumvira biroroshye kubivuga ariko bikomerera abantu benshi kubibamo. Hari n’abavuga menshi ukagira ngo ni isoko idakama ; ntibahe umwanya abandi ngo nabo bagire icyo bunguka. Kumva rero bisaba ubwitonzi n’umutuzo w’inyuma no mu mutima. Umuntu utumva cyangwa w’intumva abona nabi ibintu kandi akabona n’ibibi byinshi n’aho bitari. Byongeye, ku munyarwanda kumva ntabwo bitana no kubona. Nicyo gituma iyo umwereka ikintu arakubwira ngo zana nkoreho numve. Kumva rero ni ukubona no gukora igikwiye.
Ni byo byatumye Yezu agaya abantu banga kumva ngo batemera, ngo badahinduka. Ntabwo ushobora guhinduka utakira Ijambo ry’Imana kandi ngo uhabwe amasakaramentu. Imana ihora yitanga ndetse itwitangira. Tuyemerere itwereke imbuto idukeneye. Kuko kwera imbuto mbi ntibivuga ko Imana yadutereranye ahubwo ni twebwe tuba twatereranye Imana. Duhore tuzirikana ko Nyagasani ashaka ko tumwumva mu matwi yacu yose uko ari mu bwoko bitatu : amatwi y’umubiri, amatwi y’ubwenge n’amatwi y’umutima.
Ni byo nifuje kurangirizaho ngaruka ku magambo yo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi. Ni ho batwibukije ko inzira z’Imana, amategeko yayo bisharaze mu mitima yacu : ngo tuyibere abana na Yo itubere Imana. Nta rwitwazo no kwiregura ko hari icyo twabuze ngo tumenye Imana kandi twere imbuto zikwiye kuko Yezu Kristu yaduhishuriye byose kandi akaba atubereye byose. Bityo n’ababaye ibirumbo n’abarumbije mu mibanire yacu n’Imana-Kiliziya-abavandimwe, dushimire Nyagasani utwibukije icyo atwifuzaho. Imana itubabarire kandi dufate imigambi yo kwivugurura kuko tubereyeho kwera imbuto nyinshi, nziza kandi ziryoshye. Dutabaze Umubyeyi Bikira Mariya ngo adusabire kwera imbuto nyinshi z’urukundo n’ubutungane !
Padiri Alexis MANIRAGABA