Ufite amatwi yo kumva, niyumve

Inyigisho yo ku wa 3 w’icyumweru cya 3 gisanzwe, Umwaka C,giharwe

Ku ya 30 Mutarama 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

Ufite amatwi yo kumva, niyumve umugani w’umubibyi (Mk 4,1-20)

Bavandimwe, uyu mugani w’umubibyi twawumvise kenshi. Ndetse bamwe bawufashe mu mutwe. Kubera ko amagambo aryoha asubiwemo, reka tuwugarukeho gatoya.

Yezu amaze iminsi yigisha i Kafarinawumu. Uyu munsi yahinduye. Aratangira kwigishiriza ku nkombe y’inyanja ya Galileya. Kubera ko ari hagari, kandi akaba amaze kuba ikirangirire abantu benshi cyane bamuteraniye iruhande. Turamubona ajya mu bwato mu Nyanja, abantu bari ku nkombe y’inyanja bamuteze amatwi abigisha.

Mariko yajyaga atubwira ko Yezu yigisha, ntatunyuriremo muri make ibyo yigishije. Uyu munsi aratubwira ko Yezu yigisha byinshi avugira mu migani. Arahera ku mugani w’umubibyi. Yezu araza kuwusobanurira ba cumi na babiri bari bonyine. Arabategura kuzakomeza ubutumwa bwe amaze gusubira mu ijuru niyo mpamvu ashaka ko barushaho gusobanukirwa, bityo nabo bakazasobanurira abandi.

Yezu aragereranya abumva Ijambo rye n’ubwoko bune bw’ubutaka: iruhande rw’inzira, mu rubuye, mu mahwa no mu gitaka cyiza. Ariko urebye neza, ni ubwoko bubiri bw’ubutaka: ubutaka butera imbuto (ubanza ari nabwo bwinshi) n’ubwera imbuto.

Mwaza gushaka akanya mugasoma iyi vanjili mwitonze. Nta wayisobanura neza kurusha Yezu ubwe.

Ubundi buri wese akibaza ati “Ni ibiki bibuza Ijambo ry’Imana numva kwera imbuto ?”

Aho sinaba meze nk’ubutaka bw’iruhande rw’inzira, Ijambo Sekibi akarinkuramo?

Cyangwa se meze nko mu rubuye, Ijambo ry’Imana nakiranye ibyishimo ntirinshoremo imizi, haza amagorwa cyangwa ibitotezo ngahita ngwa, nkamera nk’utarigeze yumva Ijambo ry’Imana na rimwe?

Aho simeze nko mu mahwa. Nkumva Ijambo ry’Imana, nkarikunda. Ariko rigasanga mu mutima wanjye imihihibikano y’isi, n’ibishuko by’ubukungu, n’ibindi byifuzo bibi, bigapfukirana iryo Jambo ntiryere ibuto na busa.

Cyangwa se meze nk’ubutaka bwiza, Ijambo ry’Imana numva nkaryakira rikera imbuto nziza kandi nyinshi.

Ese ubundi izo mbuto ni izihe?

Pawulo Intumwa azi gusobanura ibintu neza. Aradufasha gusabanukirwa n’imbuto umubibyi Yezu adutegerejeho. Mu banyagalati asobanura ibikorwa by’umubiri n’ibikorwa bya Roho (reba Gal 5,19-25). Ibikorwa by’umubiri tubyihorere twibande ku mbuto za Roho zishingiye ku urukundo. Izo mbuto ni “ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata”. Twakongeraho izindi: kubaha abandi n’iby’abandi, kuvugisha ukuri no kubaho mu kuri, n’izindi.

Bavandimwe,

Muri iyi myaka ishize, u Rwanda rwaramenyekanye cyane ku isi. Ibyahabereye n’ibihabera bitera abanyamahanga kwibaza ibibazo byinshi ku bakristu bo mu Rwanda. Imyitwarire yacu mu ntambara, muri jenoside, muri gacaca, mu miyoborere, mu micungire y’iby’abandi… itanga ishusho itadukanye n’uko dusenga, turirimba neza muri Liturujiya, za kiliziya n’insengero zigahora zuzuye, abanyarwanda n’abanyarwandakazi bakiha Imana ari benshi! Ni byiza ko twita ku mubano wacu n’Imana. Bizarushaho kuba byiza nibijyana no gukunda mugenzi wacu. Bityo Ijambo ry’Imana dutega amatwi mu Misa cyanga se mu yandi makoraniro, cyangwa se twisomera rikera imbuto mu mibanire yacu mu ngo, mu baturanyi, mu kazi, mu mashyaka, mu gufata ibyemezo bya Politike, mbese igihe cyose no muri byose. Ubukristu si umwambaro wo kurimbana ku cyumweru mu Misa, twagera mu rugo tukawukuramo tukawubika neza, tukamera nk’abasubiye mu “buzima busanzwe”, budafitanye isano na Misa duhimbaza n’amasakramentu duhabwa, n’inama nziza Yezu atugira. Tukazongera kuwegura ku cyumweru gikurikiyeho. Ubukristu ni ubuzima si umwambaro.

Umugambi ni ugusoma Ijambo ry’Imana, tukaryakira mu mitima yacu, tukemera ko ritumurikira, rikaduhindura, rikera imbuto nziza kandi nyinshi.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho