Ufite amatwi? Umva.

Inyigisho yo ku wa gatatu, icyumweru cya 3 gisanzwe, C, Ku wa 27 Mutarama 2016

Amasomo  2 Sam 7,1-17    Zab 88   Mk 4,1-20.

Bakristu bavandimwe, Yezu akuzwe iteka ryose. Uyu munsi Yezu aradusobanurira umwe mu migani itanu ikurikirana dusanga mu Ivanjili ya Mariko. Uwa mbere rero atwigisha kandi adusobanurira uyu munsi, ni umugani w´umubibyi. Uyu mugani turawusangamo ibice bitatu bitandukanye. Icya mbere ni Yezu yigisha cyangwa avuga umugani imbere y´imbaga. Icya kabiri  kiradusobanurira impamvu Yezu avugira mu migani. Naho icya gatatu kiraduha ibisobanuro by´uyu mugani w´Umubibyi.

-Umubibyi ni nde? Yezu ati “ Umubibyi, ni Ijambo ry´Imana”(Iv). Umubibyi ni Jambo wigize Muntu, ni Yezu  Kristu ubwe mu izina rya Data no mu bumwe bwa Roho Mutagatifu. Imbuto z´uyu mubibyi rero zizatanga umusaruro bitewe n´uburyo zakiriwe mu butaka. Hano ubutaka nabwita kamere cyangwa se umutima wa buri muntu utega amatwi uyu Jambo. Yezu natwe aratubaza ati:” niba mutumva uyu mugani se iyindi migani yose muzayumva mute? Iki ni ikibazo jye nawe Yezu atubaza uyu munsi. Ndibutsa ko iri Jambo ariryo ryatumye byose bibaho, niryo ryavuze maze tubaho n´ibiriho byose. Bishaka kuvuga ngo Ijambo ry´Imana ryabibwe mu mitima yacu kuva twaremwa rikagenda ritumurikira igihe cyose duhawe amasakaramentu. Iri Jambo niryo rituma dutandukanya icyiza n´ikibi, maze tukera imbuto nziza.  Niba uyu mubibyi ari mwiza rero, ni ukuvuga ngo imbuto abiba nazo ni nziza. Ariko umusaruro ukaba uterwa n´uburyo ubutaka, imitima yacu, yakiriye izo mbuto. Yezu arigaragaza kandi akiyereka buri wese. Uyu munsi rero arakubaza ati “ uranyumva? Ntega amatwi”. Ntega amatwi kandi umenye ko impuhwe z´Uhoraho ariko gakiza kawe(Zab). Niba wakira Ijambo ryanjye, nzagukiza abanzi bawe bose, nguhe ihumure, izina ryawe ndigire ikirangirire (Isomo 1). Bakristu bavandimwe, Yezu ati “ufite amatwi yo kumva niyumve”! Twemere rero tumwumve kandi tumubwire n´abatamuzi.

Dusabe Nyagasani Yezu we Jambo Uhoraho aduhe guhinduka kandi tumwemere mu mitima yacu; aduhe kugira imyumvire imuboneye kandi Ijambo rye turizirikane mu bikorwa byacu bya buri munsi. Bikiramariya Mwamikazi wa Kiliziya, wowe wabwiye Nyagasani  uti yego, kandi ukaba uwa mbere mu kumvira Umwana wawe, dutoze kumva neza Umwana wawe maze tugane inzira ye y´ijuru. Nyina wa Jambo wadusuye i Kibeho guma uturangaze imbere ku bwa Kristu Umwami wacu. Amen.

 

Padiri Emmanuel MISAGO

Alcalá – España.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho