Inyigisho yo ku wa mbere w’icya 25, C, 19/09/2016
Amasomo:
Imig. 3, 27-34; Zab: 14, 2-5; Lk 8, 16-18.
Ufite byinshi, ni we uzongererwa
Uyu munsi Yezu Kirisitu atwibukije ko tugomba kwitondera ibyo atwigisha. Hari byinshi tudashobora kumva neza kuko nyine amabanga y’ijuru aturenze cyane. Ariko atwizeza ko ibyahishwe bizahishurwa n’amabanga akamenyekana. Ibyo twabyumva ku buryo bwinshi ariko ibisobanuro bitangwa kuri iryo jambo, ni uko uko tugenda twakira urumuri rwa Yezu Kirisitu ari ko turushaho kugenda dusobanukirwa.
Nta mpungenge, nta bwoba niba hari byinshi utumva mu kwemera, gahoro gahoro Roho Mutagatifu azagenda agusobanurira. Cyakora uko gushakashaka n’iyo nyota ni kimwe mu bimenyetso by’umuntu ugenda wunguka byinshi. Amenya ko atazi byose maze buri munsi mu isengesho agasaba urumuri. Ushakashaka atyo, mu by’ukuri ni we ugenda yinjira mu bukungu bw’Ingoma y’Imana. Ariko bamwe bibwira ko bazi byose, ko nta kindi bakeneye kumenya, abo ngabo ni bo Yezu avugiraho ati: “naho udafite, n’icyo yibwiraga ko afite bazakimwaka”.
Buri wese muri twe wumva ayo magambo ya Yezu, naharanire kumwegera kenshi kugira ngo arusheho gusobanukirwa. Yezu kandi ashaka ko abagenda basobanukirwa basobanurira abandi mu bwitange. Urumuri bakira, barusheho kurugaragaza kugira ngo abakiri mu mwijima babone inzira. Nta kurwubikaho icyibo. Gusobanukirwa no gusobanurira abandi ni ikigaragaza urukundo twifitemo kuko duhangayikishwa n’umukiro w’abavandimwe. Isomo rya mbere ryaduhamagariye kurangwa n’ineza muri byose no kuri bose: abakennye tubona tubafashe. Hari abakeneye ibintu bya ngombwa mu buzima bwa buri munsi, hari n’abakennye iby’ijuru. Abo bose tubarebe tubiteho tubigiranye umutima mwiza w’abana b’Imana koko.
Yezu kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe n’abatagatifu duhimbaza none (Yanwari, Emiliya wa Roda, Alonso wa Orozco, Mariyano na Mariya wa Cervelló) badusabire.
Padiri Cyprien Bizimana
Guadalajala/Espagne