Ku ya 28 Ukuboza 2017: Abana batagatifu b’i Betelehemu
Amasomo: Isomo rya 1: 1 Yh 1, 5-2,2; Zab 124 (123), 2-8; Ivanjili: Mt 2, 13-18
Kuri Noheli, Urumuri rwaratangaje. Noheli ni umwanya wo kwerekeza ibisingizo mu ijuru. Noheli ni ibyishimo ahantu hose. Ariko se n’ubwo isi yemeye “Noheli”, kuki ikomeza gucura imiborogo?
None turibuka abana b’ibitambambuga batagira ingano umubisha Herodi yahemuye i Betelehemu akabakemba no mu nkengero zayo. Abenshi muri abo bana bari bakiri ku ibere. Ni ibitambambuga. Ni abaziranenge. Bahowe iki? Bahowe Yezu Kirisitu baba batyo abahamya ba mbere b’Umwami nyawe. Amaraso y’abo baziranenge yateguje isi iyicwa rya Ntama utagira inenge wari uje kuyimurikira. Amaraso y’abo bana akomeza kuba ikimenyetso cy’ineza y’Imana itsinda inabi y’isi. Herodi yabishe kuko yibwiraga ko Umwami wavugwaga wari wavutse aje kumunyaga ingoma. Mbega ukuntu ubujiji bushora mu icuraburindi! Ese muri iki gihe inzirakarengane ntiziriho? Ni nyinshi cyane. Ese injiji zikomeje kwibeshya ntiziriho? Ni uruhuri. Ese twakora iki kugira ngo abo umwijima ubundikiye babone urumuri?
Yohani intumwa ati: “Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura”. Yohani kimwe n’izindi ntumwa ukuyemo Yuda Isikariyoti, abakirisitu ba mbere benshi batigeze bihakana Yezu Kirisitu ngo bakize amagara yabo, abo bose ni abagabo dukwiye gukurikiza. Babayeho igihe gito kuri iyi si, nyamara amazina yabo yanditse mu ijuru. Ntibapfuye buherihari kuko bakiriye Urumuri nyarumuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si. Baremeye birinda kubeshya cyangwa kuvangavanga, Bakiriye Yezu Kirisitu birinda kumuvangira. Biyemeje kumwamamaza kugira ngo abavandimwe bamenye inzira y’umukiro. Bemeye ibitotezo aho gupfukamira Herodi n’ibikomangoma by’iyi si. Babaye intwari zabyirukiye gutsinda.
Nguwo umuganda dukwiye guha iyi si: Gukomera kuri Yezu Kirisitu. Izo mbaraga ziyongera iyo umunsi ku munsi tuzirikana abantu bakiri mu mwijima kubera ubujiji. Turabasabira kandi tukirinda kubatiza umurindi mu nzira z’ubugome n’ubugomeramana bahisemo. Tuzirikana inzirakarengane ziriho hirya no hino ku isi: twitegereza Yezu Kirisitu wabambwe ku musaraba, tukanga ibyaha byacu, tugasabira ababaye imbata z’ibyaha, tugahongerera ibyaha byacu, tukamagana amayeri ya Sekibi Sekinyoma igamije kuduheza ku ngoyi y’icyaha…Ubwo ni bwo buryo ubuzima bwacu bwatagatifujwe na Yezu Kirisitu bushobora kumurikira iyi si. Iyo bitabaye ibyo, iyi si tuyibaho igihe gito nk’abandi bose ariko tukazayivaho ntacyo twigeze tuyunganiraho. Dukurikize urugero rwa Yohani intumwa n’izindi ntwari zabyirukiye gutsinda kuko zayobotse uwatsinze icyaha n’urupfu ku musaraba.
Abana b’i Betelehemu badusabire. Yezu Kirsitu asingirizwe ubuziranenge bwabo. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe.
Padiri Cyprien BIZIMANA