Ugeze he mu nzira igana Pasika?

Inyigisho yo ku wa Gatanu w’icyumweru cya 4 cy’igisibo, ku wa 11 Werurwe 2016

Amasomo: Buh2, 1a.12-22;

                   Zab: 33, 17-21.

                   Yh 7, 2.10.14.25-30.

Bavandimwe muri Kristu,Yezu Kristu akuzwe.

Dukomeje urugendo rwacu rutuganisha ku byishimo bya Pasika. Kuri uyu munsi Ijambo ry’Imana riratwereka ko ubuhanga nyakuri ari ugukora icyo Imana ishaka.Umuhanga ni umuntu utumwa agasohoza ubutumwa uko yabuhawe, ntiyiyongereraho cyangwa ngo akureho ku butumwa yahawe.Yezu Kristu n’ubwo ari Imana n’umuntu rwose aratangariza imbaga yari umuteze amatwi ko ibyo akora byose abikora mu izina ry’Uwamutumye, Imana Data. Kristu ntabwo ashaka ikuzo rya hano ku isi ahubwo arashaka ko igikorwa Imana Data yatangiye cyo gukiza umuntu kigaragarira muri We. «Jye simparanira ikuzo ryanjye, hari undi uriharanira agaca n’urubanza».(Yh8,50). Arakiza abarwayi, arahumura impumyi, arakiza abacumbagira, arakiza uburwayi bwananiranye, arirukana roho mbi…(Yh5,1-18). Mbese amategeko n’umuco w’abayahudi bidaha agaciro ikiremwa muntu, bimubuza gukora icyamuzanye ni yo ntandaro yo kwangwa n’abayahudi bigera n’aho bashaka kumwica ariko bakabura aho babihera. Mu mubano w’abayahudi na Yezu hagiye hagaragara ibintu bibiri:

  • Icya mbere ni ihinyu, burya ngo nyirandakuzi ntimutahana ubukwe; Abayahudi bamwe ntabwo bigeze bemera Yezu n’inyigisho ze. Akenshi bibandaga kureba aho akomoka. Bigatuma bibaza aho akomora ubuhanga n’ubushobozi bagira bati:« Biriya avuga byose abikura he? Buriya   buhanga afite, na biriya bitangaza akora, abikomora he? Uriya si wa mubaji tuzi, mwene Mariya; akaba umuvandimwe wa Yakobo, na Yozeto, na Yuda na Simoni? Bashiki be ntitubatunze? » (Mk6, 2-3). «Uyu ashobora ate kumenya ibyanditswe atarigeze yiga? »(Yh7, 15).

Ivanjili ya none iratwereka Yezu ahamya neza aho akomora ubuhannga. « Inyigisho mvuga si izanjye, ahubwo ni uz’Uwantumye. Ukereye gukora icyo Imana ishaka, amenyeraho ko inyigisho mvuga  ari iz’Imana».(Yh7,16-17). Icyazanye Yezu mu isi ni ugucungura muntu warumaze kwishyira mu kaga. Maze yemera kwikorera ibyago byose ngo muntu aronke umukiro w’iteka. Ariko ntabwo uwo mukiro uzatwizanira tutabigizemo uruhare. Mutagatifu Augustin niwe uvuga ko Imana yaturemye nta ruhare tubigizemo ariko ntizadukiza tutabigizemo uruhare.

  • Icya kabiri ni ukwizirika ku mategeko no ku muco wabo; Ni kenshi Yezu yagiye agongana n’abayahudi bamuziza ko yarenze ku mategeko ya Sabato kandi ko yigereranya n’Imana(Yh5,18). Nawe akabasubirisha ibikorwa by’impuhwe n’ubutabera, agira ati: «Niba umuntu agenywa ku munsi w’isabato, ntibyice amategeko ya Musa, mutewe n’ iki kundakarira kuko nakijije umuntu ku isabato? »(Yh 7, 23). Bityo huzuzwa ibyari byaramuhanuweho nk’uko twabyumvise mu Isomo rya mbere, aho abagiranabi bibasira intungane kuko ibashinja ko barenze ku mategeko n’umuco mwiza batojwe. Maze bacura imigambi mibisha yo kuyibasira, bagira bati: « Nimureke tuyitange yicwe uruteye isoni , kuko icyo gihe Imana izayirwanaho, dukurikije nanone uko ibyivugira » (Buh2,20). Iyo Ntungane ni Yezu Kristu, We watumwe n’Imana Data mu isi yuzuye ubugiranabi kugira ngo ayibohore ku ngoyi ya Nyakibi. Zaburi y’uyu munsi iratwereka ko intungane ( ari yo Kristu) igira ibyago byinshi ariko Uhoraho akayibikiza.

Bakristu bavandimwe, imibereho yacu hano ku isi irangwa n’ibintu byinshi, hari ukurenganya abandi hari no kurenganura abandi.Yezu yaduhaye urugero tugomba gukurikiza; agaragaza ko amategeko n’umuco bitabangamiye ikiremwamuntu n’amategeko y’Imana ko ntacyo bitwaye. Yatanze urugero ubwo ababyeyi be bamujyanaga kumutura Imana mu Ngoro (Lk2.22), ubwo yatangaga igisobanuro ku bijyanye no gutanga umusoro (Lk20,25), Yezu yaje kunonosora amategeko n’abahanuzi ntiyaje kuyakuraho ( Mt5,17-20). Kiliziya Gatolika na yo ibihamya mu gitabo cy’amategeko yayo (Code de droit canonique) (Can. 24).  

Muvandimwe, ko urugendo rwacu rutuganisha ku mutsindo wa Pasika rurimbanyije, wowe uhagaze he? Ese uvuga Inkuru Nziza mubavandimwe bawe, cyangwa ubiba amacakubiri n’ubushyamirane? Umukristu nyawe ni uvuga ijambo ryubaka , rihumuriza abababaye ndetse rikomora abakomerekejwe n’abagiranabi kandi agakurikiza ubutabera.

Muri uyu mwaka Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye Yubile y’impuhwe z’Imana tuzirikane ku magambo ari mu isengesho ryagenewe uyu mwaka, cyane cyane aho tugira tuti;” Nyagasani Yezu, Uri ishusho igaragara y’Imana Data, Uri ishusho y’Imana igaragaza ububasha bwayo bw’igisagirane ibabarira kandi igira impuhwe”.

Twisunge Bikira Mariya , Umubyeyi w’impuhwe maze atwigishe kurangamira Yezu Kristu.     

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Diyakoni Sylvain SEBACUMI

Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho