Inyigisho yo ku wa gatandatu ukurikira Ivu, 21 Gashyantare 2015
Amasomo ya Misa : 1. Iz 58, 1-9a; 2. Lk 5,27-32
Iki gihe cy’Igisibo cya 2015 twatangiye ku wa gatatu w’ivu ni gishya. Tugiye kumarana na Yezu ya minsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine yamaze mu butayu, atarya, atanywa kandi ashukwa na Sekibi ariko akayitsinda. Iyi minsi ariko ifite inkomoko mu Isezerano rya Kera; ishushanya iminsi 40 Musa yamaze ku musozi wa Sinayi mbere yo gushyikiriza umuryango wa Israheli amategeko (Iyim 24, 18). Ishushanya kandi imyaka 40 Abayisiraheli bamaze mu butayu ( Ibar 14, 34). Bityo rero, umukristu ukoze igisibo neza arangwa n’imigenzo myiza yo gusiba, gusenga, kwicuza n’ibikorwa by’urukundo. Ariko mu gutangira iki gisibo iyo migenzo Yezu yayibumbiye mu migenzo 3 gusa ariyo gutanga imfashanyo, gusenga no gusiba.
Mu gitabo cy’inyigisho za Kiliziya gatolika mu gika cya 1438 batubwira ko « Igisibo ari igihe gikomeye cy’umwaka wa liturujiya, aho Kiliziya igaragariza abana bayo imbabazi n’impuhwe ku buryo bwihariye. Ni igihe gikenewe by’umwihariko kuko gituma twikuzamo imyitozo nyobokamana yo gusiba cyangwa kwigomwa ku bushake, gusenga, kwicuza, gufasha no gusangira n’abandi cyane cyane dukora ibikorwa by’urukundo ». Ibi ni byo Inama nkuru ya Vatikani ya II mu nyandiko nyemezamahame kuri Liturujiya mu gika cyayo cya 110 igarukaho igira iti: « mu gihe cy’igisibo, ukwicuza ntikugomba kuba uk’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo kugomba kuba ukwicuza gushyitse kandi kugaragara n’inyuma, bityo kugafasha umuntu ubwe ndetse kukanagirira akamaro ababana na we bose ».
Ivanjili yo kuri uyu wa gatandatu w’ivu iratwereka ko icy’ingenzi mu gisibo ari uguhinduka kandi kujyanye n’ibyishimo. Ni byo koko tugomba guhindura ubuzima kugira ngo tubashe guhimbaza ibirori by’ihinduka ryacu mu byishimo. Ku bw’ibyo, nidutekereze kuri uyu Levi, umusoresha Yezu Kristu agiriye ubuntu. Mu Ivanjili, irindi zina ry’umusoresha ni umunyabyaha. Ariko kandi bene uwo musoresha yabaga ari umuntu w’umukire kuko yabanzaga kuzuza imifuka ye amafranga akabona gushyira mu isanduka ya Leta cyangwa y’ighugu.
Yezu aramubwira ati:” Nkurikira”. Muri iki gihe cy’igisibo Yezu aratwereka ko ntawe aheza n’iyo yaba ari umunyabyaha ukabije. Levi yari umunyabyaha ukabije ariko Yezu yamuhamagariye guhindura ubuzima, guhindura imyifatire mibi agana imyifatire myiza. Ese wowe ujya wemera ko burya buri muntu ashobora guhinduka? Ese ujya uha umwanya abo wita abanyabyaha ngo bahinduke? Ese wowe nanjye twemera ko dushobora guhinduka?
Nuko Levi aherako arahaguruka, asiga byose, aramukurikira. Bavandimwe, muri iki gisibo twitoze gusiga byose dukurikire Yezu. Gusiga byose ntibivuga kwicuuza n’utwo wari ufite ahubwo ni ukutarangamira ibintu kurusha Nyirubuntu kandi nyine ukamenya no kubigiramo ubuntu. Ni iki se uzigomwa muri iki gisibo kugira ngo ubashe gukurikira Kristu? Ni ibiki bikuziga? Ni ibiki bikubuza kumukurikira? Iki gisibo nikitubere igihe cyo kwisukura, igihe cyo koroha kuko dufite byinshi twikoreye bituma natwe dukomeza kuremera.
Nuko Levi amajyana iwe amukorera umunsi mukuru: nguru urugero rw’ukuntu tugomba guhinduka, tukigomwa kandi twishimye. Levi yasize byose aramukurikira kandi amukurikira adakambije impanga. Levi arishimye ko abohotse, none agiye kuzimanira Yezu ngo yishimane na we. Levi agiye guhimbaza ukwigomwa kwe, uguhinduka kwe biherekejwe n’umuhamagaro mushya. Mbega ubuzima buzima! Ubuzima bw’ibyishimo! Ng’ibi ibyo Yezu yatubwiye dutangira igisibo ati:” wowe rero nusiba kurya ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso”. Mu yandi magambo uhore ucyeye kandi wishime.
Ni byo koko twebwe abarwayi ba roho n’ab’umubiri, niturangamire Yezu muri iki gisibo, We uduhamirije ko abazima atari bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ko ari abarwayi kandi ko atazanywe no guhamagara intungane ahubwo abanyabyaha, kugira ngo bisubireho. Dushimire Yezu Kristu ko aduhamagariye guhinduka kandi natwe tumuture imitima yacu ayisukure. Nitwemere ubutumire aduhaye bwo guhinduka no kwigomwa kandi mu byishimo.
Bikira Mariya, Umubyeyi wababaye aduhakirwe!
Padiri Théoneste NZAYISENGA.